Musanze: babujije abaturage gusarura imyaka yaririmo, Amayobera k'ubutaka buri kwika gake gake – Amafoto

Musanze: babujije abaturage gusarura imyaka yaririmo, Amayobera k'ubutaka buri kwika gake gake – Amafoto
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Rwaza mu Kagari ka Nyarubuye mu mudugudu wa Bukoro, bavuga ko ibyababayeho ari amayobera kubera ko ubutaka bwabo bwatangiye kurigita mu mpeshyi kuko ibi bari babimenyereye mu gihe cy’imvura ahabaye inkangu.
Ubu butaka bwatangiye kwika mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024, ubwo abo baturage babyukaga bagiye mu mirimo yabo y’ubuhinzi bagasanga umuhanda wiyashije igice kimwe kigatangira kurigita.
Umwe muri abo baturage witwa Nyirangaruye Domina yagize ati “Ibi twabibonye ejo mu gitondo kandi ejo bundi nta kibazo cyari gihari, twumiwe aya ni amayobera kuko ubundi bikwiye kubaho mu gihe cy’imvura habaye inkangu, ariko ubu byatuyobeye dufite ubwoba ko uyu musozi wose ushobora kurimbuka.”
Habineza Jules nawe yagize ati “Aha hantu dusanzwe tuhahinga ariko nta kibazo cyari cyakahabaye nk’iki, ntabwo tuzi uko biraza kugenda ariko namwe murabona ko biteye ubwoba kuko turi no gutinya kuhegera.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwo bwihutiye gushaka itsinda ry’abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi ngo bubafashe kumenya icyaba kiri gutera iki kibazo, ariko busaba n’abaturage kwitondera gukomeza imirimo bakoreraga kuri uwo musozi kugira ngo utabateza impanuka zikomeye bakaba bategereje igisubizo.
Visi Meya ushinzwe imari ubukungu n’Iterambere, Clarisse Uwanyirigira, yagize ati “Natwe twabibonye kuriya duhita dushaka itsinda ryo kudufasha kumenya impamvu zishobora kuba zarabiteye ariko twasabye n’abaturage kwitondera kuhakoresha mu gihe tutaramenya icyabiteye kugira ngo twirinde ko bishobora guteza impanuka.
Nyuma y'uko guhera ejo kuwa 5/7/2024 , ahavuzwe haruguru hagaragaye ikiza cyo kwika k'ubutaka, bikagenda bikura kuko byatangiye ari umututu washije umuhanda, none ubu bikaba byabaye imanga ndetse bikaba bishobora no gukomeza kwiyongera ;
Kuri uyu wa gatandatu ku isaha ya saa tanu z'amanywa, hahuriye Abayobozi batandukanye baturutse ku rwego rw'Akarere, Umurenge, Akagari, umudugudu n'abaturage batuye uyu mudugudu, hakorwa inama .
Abayobozi bahumurije abaturage, banabasaba kwirinda kuhegera, kwitwararika ntibaje kuvanamo imyaka irimo( ibisheke n'ibijumba), kuba maso no gukumira ko abana babaca murihumye bakajya ahabereye ikiza.
Dore Imyanzuro yihutirwa yahise ifatwa:
1) Gushira ibimenyetso mu nkengero zitaruye ikiza mu mpande zombi zinjira umuhanda watangiriyemo ikiza no haruguru y'ikiza.
2) Gupanga irondo ry'amanwa n'ijoro ahabereye ikiza, hakumirwa abahegera.
3) Gutanga amakuru kuri MINEMA ikaza gusuzuma impamvu y'ikiza no kugaragaza icyakorwa.
4) Gukomeza gukurikirana amakuru ajyanye n'iki kiza no kuyatanga ku nzego ku gihe .
5. Kubera ko uku kwiyasa no kurigita byatangiriye mu muhanda w’umugenderano, ubu wamaze gufungwa, mu kwirinda ko hari umuturage wahagirira ibyago.
Bamwe mu bayobozi nageze aha Ibi byabereye Ni:
1) Vice Maire Asoc mu Karere ka Musanze
2) Umuyobozi wa Reserve Force ku Karere
3) DPC Musanze
4) Coordinator Dasso ku Karere ka Musanze
5) Uhagarariye Ingabo mu murenge wa RWAZA
6)ES Acting mu murenge wa RWAZA
7) Dasso b'Umurenge wa RWAZA
8) Es Nyarubuye Cell
9) Reserve Force w'umurenge wa RWAZA.
9) Umuyobozi w'umudugudu na bamwe mubayoboye amasibo ya hafi.
AMAFOTO: