Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iminyorogoto yabaye imari ishyushye mu kurwanya imirire mibi mu bana

Aug 2, 2024 - 14:24
 0  648
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iminyorogoto yabaye imari ishyushye mu kurwanya imirire mibi mu bana

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iminyorogoto yabaye imari ishyushye mu kurwanya imirire mibi mu bana

Aug 2, 2024 - 14:24

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iminyorogoto yabaye imari ishyushye, kuko iri kugaburirwa abana bazahajwe n’imirire mibi kugira ngo harebwe uko ibyo bibondo byakongera kugarura ubuyanja.

Biri gukorerwa mu kigo cy’imfubyi giherereye mu Murwa Mukuru Kinshasa, kizwi nka Farms for Orphans aho abana barenga 60 ari bo bari gufashwa muri ubwo buryo, icyakora ikaba indyo na bo yabanje kubatonda.

Iyo minyorogoto ni gahunda yafashwe n’uyu muryango utegamiye kuri leta wiyemeje kurandura imirire mibi yabaye agatereranzamba muri iki gihugu, na cyane ko bivugwa ko ikize ku ntungamubiri.

Ni mu gihe kuko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, rigaragaza ko abana babiri muri batanu bafite imirire mibi karande muri RDC, ibisobanuye ko abana barenga miliyoni esheshatu bafite icyo kibazo.

Ikindi ni uko iyo minyorogoto ari yo yigonderwa, cyane ko muri Congo inzara iri kuvuza ubuhuha mu miryango myinshi, kuko kugeza ubu imibare igaragaza miliyoni 24 z’abaturage bafite inzara. Igaragaza kandi ko abagera kuri kimwe cya kabiri cy’imfubyi zo muri icyo gihugu, bafite ibibazo by’imirire mibi yabaye karande.

Iyi ni yo mpamvu tumwe mu dusimba nk’iminyorogoto muri RDC turi gukorwaho ubushakashatsi butomoye kugira ngo harebwe uko twaramira abo bana bijyanye n’uko twuje intungamubiri zose zisabwa.

Umwe mu bayobozi ba Farm for Orphans bashinzwe ibijyanye no gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi witwa Françoise Lukadi yavuze ko inyama zisanzwe zitagira intungamubiri nk’iz’utwo dusimba.

Ati “Na siyansi yemeza ko inyama zisanzwe zidafite intungamubiri nyinshi nk’uko bimeze kuri utwo dusimba. Ikindi ntabwo byoroshye kubona inyama zisanzwe. Urumva ko twashakaga icyakoroha ariko cyakemura ikibazo.”

Iyi minyorogoto muri RDC iri gutekanwa n’ibitunguru, inyanya n’ibindi birungo ubundi abana bakagaburirwa indyo yuzuye.

Farms for Orphans yahawe inkunga n’Umuryango w’abagiraneza wa Bill and Melinda Gates Foundation kugira ngo ubwo bushakashatsi bukorwe neza, Lukadi akagaragaza ko biteguye gukora bene iyo minyorogoto myinshi ikaba yabahwa n’ibindi bigo bifite abana bazahajwe n’icyo kibazo.

Ni ibintu uyu muryango ukomeje gushyiramo imbaraga na cyane ko Reuters iherutse kwandika ko ubu Farms for Orphans igemura iyo minyorogoto kuri za restaurants zitandukanye i Kinshasa, kuko buri kwezi iba ifite ibilo 300 by’utwo dusimba.

Icyakora hari impungenge z’uko iyo minyorogoto ubusanzwe yifashishwaga mu buhinzi, niba ibaye ibiryo bya muntu by’ako kanya hari ibibazo bizateza mu buhinzi busanzwe buri mu bya mbere bitunze ikiremwamuntu. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06