Muri muhanga umusore yasanzwe mu gishanga yashizemo umwuka

Jun 10, 2024 - 14:45
 0  145
Muri muhanga umusore  yasanzwe mu gishanga yashizemo umwuka

Muri muhanga umusore yasanzwe mu gishanga yashizemo umwuka

Jun 10, 2024 - 14:45

Umurambo w’Umusore utaramenyekana, bawusanze mu gishanga, bigakekwa ko abamwishe aribo bawuhashyize.

Uyu murambo w’umusore utazwi kugeza ubu wasanzwe mu gishanga giherereye mu Mudugudu wa Vunga, Akagari ka Mbare, Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe Niyonzima Gustave yabwiye itangazamakuru ko  nta cyangombwa na kimwe bawusanganye, akavuga ko nta muturage  wo mu Murenge ayobora wigeze ataka ko yabuze umuntu we.

Gitifu Niyonzima avuga ko mu batabaye bose nta wabashije kumenya uyu musore witabyimana, agakeka ko abagize uruhare mu rupfu rwe barangije kumwica bazana umurambo we muri Shyogwe.

Ati “Nta muturage wacu ugaragaza ko yabuze umuntu.”

Niyonzima avuga ko bamusanganye ibitaka byo mu birombe bidakunze kuboneka mu Murenge wa Shyogwe kubera ko nta birombe bihaba.

Yavuze ko uyu musore yari mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko akaba yari yambaye ikabutura n’umupira.

Gitifu avuga ko bagiye gutanga amatangazo arangisha uyu murambo, kugira ngo ababuze  umuntu wabo baze kuwurebera iKabgayi.

Umurambo wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzumwa.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270