Mungabo z'uburundi hajemo bombori bombori

Mungabo z'uburundi hajemo bombori bombori
Nyuma y’uko urutonde rw’abasirikare b’uburundi bagombaga koherezwa muri RDC rukwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, hasakaye umwuka mubi mu gisirikare cy’Uburundi.
Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye hamwe na Gen. Prime Niyongabo ukuriye igisirikare byababaje cyane, ndetse bakaba bahamya ko binjiriwe mu kazi n’abo bise ‘intumva’ bavuga ko bafite umugambi mubisha wo guhungabanya Leta y’Uburundi.
Ibi byatumye mu gisirikare cy’uburundi hakorwa impinduka igitaraganya.
Mu itangazo ryashyizwe ahabona na Leta ryaje rigaragaza impinduka zabaye, ibi ikaba byakozwe kugirango igisirikare gihindure imikorere kandi n’umugambi wo kohereza abasirikare mu gihugu cya RDC ukomeze..