Muhanga: Umwana w’umukobwa yabyariye mu bwiherero bwa gare ya Muhanga

Muhanga: Umwana w’umukobwa yabyariye mu bwiherero bwa gare ya Muhanga
Umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 18 wiga mu kigo cy’imyuga cya Muhanga Technical Center (MTC), giherereye mu mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, yabyariye mu bwiherero bwa gare ya Muhanga, ahita ajyanwa ku bitaro bya Kabgayi we n’umwana.
Ababonye uwo mukobwa bavuga ko yagiye mu bwiherero ku nshuro ya mbere, agarutse yishyura ushinzwe kwishyuza ubwiherero, abwira mugenzi we ko atabashije kwiherera kuko hari ikintu kimurya mu nda.
Undi na we avuga ko uwo mukobwa amaze gusubira mu bwiherero ku nshuro ya kabiri, yumviswe n’abandi bantu bari hanze y’ubwiherero ataka, maze bamwe mu babyeyi bakorera muri gare bamusanga mu bwiherero, bajya kumufasha kubyara bahita bamujyana kwa muganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yemeje aya makuru, avuga ko uwo mukobwa yabyaye umwana w’umukobwa, ubu bose bakaba bameze neza ku bitaro bya Kabgayi.
Yakomeje avuga ko uwo mukobwa ngo yabwiye abantu batandukanye ko atari azi ko atwite.
Yagize ati “Avuga ko atari azi ko atwite, yemwe n’ubuyobozi bw’ishuri ngo nta makuru yo gutwara inda kwe bari bazi. Ntabwo twahamya ko yaba yashakaga kubyara ngo ajugunye uwo mwana, gusa bigaragara ko atari yiteguye kubyara yatunguwe, n’ababyeyi be ngo ntibari bazi ko atwite”.
Gitifu Nshimiyimana yavuze ko uwo mukobwa yahereye ku mugoroba wo ku wa 16 Gashyantare 2024, abwira ubuyobozi bw’ishuri ko arwaye, bafata umwanzuro wo kumwohereza iwabo bamuha n’undi munyeshuri wo kumuherekeza.
Asaba ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri kujya bakurikirana ubuzima bw’abanyeshuri, kugira ngo uwagira ikibazo yitabweho hakiri kare, kuko uwo mukobwa yari kugira ibibazo cyangwa uwo yabyaye akaba yavuka nabi kuko atitaweho n’abagang.
Amakuru avuga ko umuryango w’uwo mukobwa utuye mu Karere ka Kamonyi ukaba waje kwa muganga kureba umwana wabo.
Umuntu ashobora kwibaza ukuntu uwo mukobwa yaba yagejeje igihe cyo kubyara ataramenya ko atwite, ari na ho ubuyobozi busaba ababyeyi kujya begera abana bakabaganiriza kugira ngo bamenye amakuru yabo.