Muhanga: Umupfumu yahaye umurozi wamaze abantu igihano cyo kujya arara abahingira

Aug 13, 2024 - 09:12
 0  793
Muhanga: Umupfumu yahaye umurozi wamaze abantu igihano cyo kujya arara abahingira

Muhanga: Umupfumu yahaye umurozi wamaze abantu igihano cyo kujya arara abahingira

Aug 13, 2024 - 09:12

Umuvuzi gakondo wo mu karere ka Muhanga uvuga ko yitwa Omusika yavuye umugore wari urembejwe n’uburozi arangije abaza uwo mugore icyo yifuza ko bakorera uwamuroze birangira uwo mugore amusabiye igiheno cyo gupfa.

Nk’uko bigaragara muri videwo yatambutse kuri shene ya YouTube ya Afrimax TV yo kuwa  kuwa 28 Gashyantare 2021, uyu muvuzi apima umurwayi akoresheje amazi ashyira mu ibasi maze akamusaba gucira muri ayo mazi, umurwayi yamara guciramo akavuga ko ari kubonamo umuntu witwa Speciose ngo kandi ko ari we wamuroze.

Umupfumu abaza umurwayi ati: “Hari igihano wifuza ko twamuha?” undi ati: “Igihano nifuza ko mwamuha nuko mwamunyicira.

Muri iyo videwo bongera kwerekana muri ya base irimo amazi afite ibara ry’amaraso, umupfumu akabwira umurwayi ko atamuhaye igihano cy’urupfu ahubwo ko igihano amuhaye aruko azajya arara ahinga mu mirima y’uwo urwaye.

Inkuru z’abavuzi gakondo zakunze kunyura ku mbuga nkoranyambaga za YouTube aho abantu bakunze kujya bizera ko ibyo bintu ari ukuri ariko kuri ubu benshi bakaba bagenda bagorwa no kubyizera kuko hari abakoresha izo nkuru mu buryo bwo kwamamaza abavuzi gakondo rimwe na rimwe bakabaha ububasha badafite.

T. Clementine I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 786 624 572