Muhanga: Umugabo w’imyaka 56 akurikiranyweho kwica umugore we amutemye

Muhanga: Umugabo w’imyaka 56 akurikiranyweho kwica umugore we amutemye
Kuwa Gatatu, itariki 30 Ukwakira 2024, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bwakiriye dosiye iregwamo umugabo w’imyaka 56 ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we.
Icyaha akurikiranyweho yagikoreye mu Mudugudu wa Nyarushishi, Akagari ka Rwoga, Umurenge wa Kabagali, mu Karere ka Ruhango ku itariki ya 28/10/2024. Mu ijoro ryo kuri uwo munsi, ubwo yari atashye, yatonganye n’umugore we hanyuma afata umuhoro amutema ku ijosi.
Mu ibazwa rye nk’uko Ubushinjacyaha Bukuru buvuga, uregwa yemera icyaha agasobanura ko gutema umugore we yabitewe n’uko yari asanzwe amukekaho kumuca inyuma.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.