Muhanga: Umugabo w’imyaka 30 yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye

Mar 28, 2024 - 09:32
 0  131
Muhanga: Umugabo w’imyaka 30 yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye

Muhanga: Umugabo w’imyaka 30 yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye

Mar 28, 2024 - 09:32

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, hamenyekanye inkuru y'umugabo witwa Niyomugabo Bosco w’imyaka 30 y’amavuko wasanzwe iwe mu rugo yimanitse mu mugozi ayapfuye bikekwa ko yiyahuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yemeje ko iyo nkuru bayimenye mu gitondo bayibwiwe n’inzego z’ibanze bakorana.
 
Gitifu Nshimiyimana avuga ko bihutiye kugerayo basanga uyu mugabo ari mu mugozi, batabaza inzego z’Ubugenzacyaha n’abaganga kugira ngo hakorwe iperereza n’isuzumwa ry’umubiri we.
 
Ati “Ntabwo twebwe twari kubyemeza ko yiyahuye, ababifite mu nshingano nibo twiyambaje.”
 
 
Yavuze ko babwiwe ko uwo mugabo yageze mu rugo mu gitondo asanga umugore we babana mu buryo butemewe n’amategeko atari ahari kuko yakoraga akazi ke mu Mujyi wa Muhanga.
 
Ati “Yageze mu rugo atuma umwana mutoya babanaga ku iduka kugura isukari, uwo mwana agarutse asanga ari mu mugozi yapfuye.”
 
Yavuze ko nta raporo bahawe ko uyu mugabo yabanaga n’umugore we mu makimbirane, kuko bagerageje kubaza amakuru no mu baturanyi bahakana ko nta kibazo uyu muryango wari ufitanye.
 
Gitifu avuga ko umurambo wa nyakwigendera usize Umugore n’abana 2 barimo uwo bareraga, wajyanywe mu Bitaro by’iKabgayi gukorerwa isuzumwa, bakaba bongeye kuwugarura mu rugo kuko biteguye kuwushyingura nkuko Umuseke ubitangaza.
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268