Muhanga: Dore umwarimu uvugwaho gushinja umunyeshuri w’imyaka 9 kumuroga kugeza aho arasabirwa kwimurwa aho yigisha

Muhanga: Dore umwarimu uvugwaho gushinja umunyeshuri w’imyaka 9 kumuroga kugeza aho arasabirwa kwimurwa aho yigisha
Umubyeyi w’umwana w’imyaka 9 wiga mu mwaka wa Kabiri mu Ishuri Ribanza rya Gatenge mu Murenge wa Cyeza Akarere ka Muhanga aravuga ko gushinjwa uburozi na mwarimu we byagize ingaruka Kuri uwo mwana , kuburyo abandi bana bamwitira umwana umurozi.
Nyina w’umwana, usaba ko umwarimu wavuze ko umwana we yamuroze yimurwa ku kigo yigishaho, anagaragaza ko kwita umurozi umwana we hari ingaruka byamugizeho .
Yagize ati " Umwana wanjye abana banjye abandi bana baramufata bakavuga ngo dore wa mwana waroze mwarimu ."
Uwo mubyeyi yakomeje ati" Icyifuzo cyanjye nuko umwana wanjye yasubizwa agaciro nanjye nkagasubizwa kubera iryo harabika cyangwa bamukure kuri iki Kigo niba yumva tumuroga azajye ku kigo kitaroga ."
Nyina w’uwo mwana yunzemo ati" Umwana wanjye niba bumva ari ikibazo bamumpe mujyane ku kindi Kigo. Njyewe mfite intimba n’agahinda".
Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Cyeza, Musabwa Aimable yabwiye Radio 1 dukesha iyi nkuru ko uwo mwarimu ushinjwa gushinja umunyeshuri kumuroga agomba kujyanwa kwa muganga kugira ngo hasuzumwe ubuzima bwo mu mutwe .
Ati " twasanze mwarimu ariwe ufite ikibazo, kuko ibisobanuro avuga ko ngo hari ahantu atagomba kunyura kuko bamubwiye ko bahamurogeye. Ngo baramuhanuriye ngo nawe arabibona. Icyo twihutiye gukora, twafashe uriya mwana avuga ko ariwe umutera ikibazo tumujyana mu shuri atigishamo ."
Musabwa akomeza avuga ko umwarimu agomba gusuzumwa hakarebwa niba nta kibazo afite kijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Ati" Ni ukuvugana n’umuryango we bakamujyana kwa muganga."
Source: Bwiza