Mudugudu yatawe muri yombi igitaraganya azira guca amano abasore babiri bavukana babajura

Mudugudu yatawe muri yombi igitaraganya azira guca amano abasore babiri bavukana babajura
Umuyobozi w'Umudugudu wa Nasale mu karere ka Momba mu Ntara ya Mbeya muri Tanzania, yatawe muriyombi na Polisi nyuma yoguca amano y'ibirenge abasore babiri bavukana abaziza ko bamwibye amapiki yakoreshwaga ahantu baribo bubaka inyubako.
Itabwa muriyombi ry'uyu Mudugudu witwa Samuel Mtambo, ryemejwe n'umuyobozi wa Polisi Theopista Mallya, wavuze ko Manuel yakoze icyo cyaha tariki 3 Ukuboza 2023, afatanyije n'abandi bantu babiri kugeza ubu bataraboneka.
Uyu Muyobozi yavuze ko abo basore baciwe amano y'ibirenge, bivugwa ko bari bibye amapiki 17 yariho yifashishwa mu bwubatsi.
Mudugudu nyuma yo gufata abo basore arikumwe n'abandi bagabo babiri nubu bataraboneka, ngo bahise bafata abo basore bahita babaca amano y'ibirenge bakoresheje urucerezo.
Abo basore ngo bahise bajya gutanga ikirego kuri Polisi, hanyuma nibwo Mudugudu yahise atabwa muri yombi maze polisi ihita isaba abo basore guhita bajya kwivuza kwa muganga.