Mu ntara y'Iburasirazuba gusambanya abana bireze

Mu ntara y'Iburasirazuba gusambanya abana bireze
Abangavu 8801 bari hagati y’imyaka 14 na 19 batewe inda mu Ntara y’Iburasirazuba hagati ya Mutarama 2023 na Mutarama 2024.
Abantu 70 bo muri iyi ntara bakurikiranywe n’ubutabera ku byaha byo gusambanya abana, aho 32 baciriwe imanza, 10 bahamwa nabyo.
Mu mibare itangazwa y’abangavu batewe anda ntihagaragaramo abasambanyijwe ntibasame doreko akanshi bifatwa nkibitagaragaye iyo nta gusama kwabayeho n’ubwo mu rwego rw’amategeko icyaha cyiba cyabaye.
Ni mugihe Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) yatangaje ko abana ibihumbi 23 bari munsi y’imyaka 18 ari bo batewe inda mu mwaka wa 2021, igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba yihariye umubare munini.
Ni imibare yagaragajwe muri Gashyantare 2022 mu nama mpuzabikorwa y’Intara y’Iburasirazuba igamije kuganira ku bibazo byugarije umuryango.
Mu bibazo byugarije umuryango byagaragajwe icyo gihe harimo icy’abana baterwa inda imburagihe, imirire mibi mu bana, ihohoterwa rikorerwa abagore n’abagabo n’ibindi bibazo bitandukanye bituma umuryango udatekana.
Hirya no hino mu turere tw’igihugu hagaragara ibikorwa bitandukanye bigamije gukumira inda ziterwa abangavu ariko hakibazwa impamvu aho kugabanyuka cyangwa ngo bicike imibare igenda izamuka.