Mu mafoto aryoheye ijisho dore uko byari byifashe mu bukwe bwa vesitine

Mu mafoto aryoheye ijisho dore uko byari byifashe mu bukwe bwa vesitine
Ku wa 15 Mutarama 2025, Ishimwe Vestine uririmbana na murumuna we Kamikazi Dorcas mu itsinda Vestine & Dorcas yasezeranye imbere y’amategeko.
Yasezeranye n’umukunzi we Quedraogo Idrissa wavutse mu 1989 wo mu gihugu cya Burkina Faso mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali.
Bagombaga gusezerana ku itariki 14 Mutarama 2025 ariko barabihindura bamaze kumenya ko itangazamakuru ryabimenye.
Umugabo azasubira iwabo kuri 20 Mutarama 2025 bakaba basezeranye Ivangamutungo rusange.