Mu kigo cy'umupfumu Rutangarwamaboko hibasiwe n'inkongi y'umuriro harashya harakongoka

Feb 9, 2024 - 14:45
 0  500

Mu kigo cy’umuvuzi gakondo Rutangwarwamaboko hibasiwe n’inkongi y’umuriro ariko ku bw’amahirwe ntiyagira umuntu ihitana n’ubwo hari ibyangiritse.

Ni inkongi yibasiye iyi nyubako kuri uyu wa Gatanu taliki 09 Gashyantare 2024, mu Karere ka Gasabo umurenge wa Gisozi mu kagali ka Musezero.

Ni inkongi Polisi y’u Rwanda ivuga ko icyeka ko yaba yatewe n’abasudiraga umureko w’imwe mu nyubako zigize iki kigo cy’ubuvuzi bushingiye ku muco.

Ni ibyatangajwe n’umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro.Yavuze ko inkongi yahereye mu gisenge cy’inzu, gusa hataramenyekana icyateye iyi nkongi hagikorwa iperereza.

Ati"Inkongi yangije inyubako ndetse na bimwe mu byari muri iyo nzu, gusa Urwego rwa Polisi rushinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, rwahageze rufatanyije n’abaturage babasha kuzimya iyi nkongi itaribasira izindi nyubako byegeranye”.

Avuga ko iyi nkongi yatangiye saa 11:20 z’amanywa, ubwo abantu basudiraga umureko w’imwe mu nzu z’uyu mupfumu, kugeza ubu hakaba hari gukusanywa amakuru y’ibyangiritse byose ngo bimenyekane agaciro kabyo.
T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501