Mu kiganiro n'itangazamakuru Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ibikubiye muri politiki y’imisoro ivuguruye

Feb 11, 2025 - 20:56
 0  322
Mu kiganiro n'itangazamakuru Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ibikubiye muri politiki y’imisoro ivuguruye

Mu kiganiro n'itangazamakuru Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ibikubiye muri politiki y’imisoro ivuguruye

Feb 11, 2025 - 20:56

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ibikubiye muri politiki y’imisoro ivuguruye, igaragaza ko izi mpinduka ari izigamije gushyira mu bikorwa gahunda ya 2 y'Igihugu yo kwihutisha iterambere NST2.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umwe mu bahagarariye guverinoma bari bakirimo, ni Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, wavuze ko kuvugurura politiki y’imisoro ari ibigamije gufasha Igihugu muri rugendo rw’iterambere rwubakiye kuri gahunda ya NST2.

Mu mpinduka zabayeho ni, umusoro ku itabi wavanwe ku 130 Frw ugera kuri 230 Frw ku ipaki y'itabi, mu gihe itabi rigurishwa ukwaryo riziyongeraho 36%, mu gihe umusoro ku binyobwa bisindisha uzava kuri 60% ukagera kuri 65% ku giciro cy'uruganda.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi yavuze ko uku gushyiraho imisoro mishya ndetse no kuzamura iyari isanzweho ari ibiba bigamije kwishakamo ubushobozi nk’igihugu.

Minisitiri, Yusuf Murangwa yagaragaje ko izi mpinduka mu misoro ndetse n'amahoro zashyizweho, zitazahungabanya ibiciro ku masoko ndetse agaragaza ko aho bishobora ingaruka ku muguzi wa nyuma Leta yiteguye gushyiraho uburyo bumworohereza.

Mu zindi mpinduka harimo n'imisoro ku modoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli n'amashanyarazi (Hybrid Vehicles) aho izizajya zinjira mu gihugu zizajya zisoreshwa bigendeye ku myaka zakoreweho hagamijwe kurengera ibidukikije.

Itangazo rya Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ryagaragaje n'izindi mpinduka zirimo nk'umusoro ku makarita yo guhamagara uzava ku 10% mu 2024/2025, ukagera kuri 15% mu myaka itatu iri imbere, ndetse hakaba hashyizweho n'amahoro mashya ku bukerarugendo angana na 3% azongerwa ku giciro cy'icyumba cya hotel hagamijwe guteza imbere uru rwego.

BIGEZWEHO TV Breaking news on time! We don't break news, We make history ✍