Mu karere ka Gatsibo hari Impinduka z’ibyakozwe mu myaka irindwi

Mu karere ka Gatsibo hari Impinduka z’ibyakozwe mu myaka irindwi
Imyaka irindwi ya Manda ya Perezida Kagame kuva mu 2017 kugera mu 2024 ni imwe mu yisize uburyohe mu Karere ka Gatsibo. Ni nyuma y’uko begerejwe ibikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo itarahabonekaga, hari imirenge yagejejwemo amashanyarazi bwa mbere ndetse abandi begerezwa amazi batandukana no kuvoma mu bishanga.
Niba uzi Akarere ka Gatsibo mu myaka yashize, ubu iyo ukagezemo hari impinduka wishimira zahagejejwe muri iyi myaka irindwi. Nibwo kagejejwemo hoteli bwa mbere harimo iyubatswe n’akarere, iy’abahinzi b’umuceri ya Ntende n’izindi nyinshi zagiye zishibuka ku ishoramari ry’abaturage.
Akarere ka Gatsibo kagizwe n’imirenge 14, utugari 69 n’imidugudu 602, kuri ubu ibarura rusange ry’abaturage rya 2022 ryagaragaje ko gatuwe n’abaturage ibihumbi 551 bari ku bucucike bwa kilometero kare 1237.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko bashimira Umukuru w’Igihugu kuba yarateje imbere aka karere biciye muri Manifesto nziza yatumye abaturage begerezwa ibikorwaremezo byabahinduriye ubuzima mu buryo bugaragara.
Imihanda yubatswe ku bwinshi muri iyi myaka irindwi
Muri iyi myaka irindwi mu Karere ka Gatsibo, hubatswe imihanda myinshi irimo iya kaburimbo, hakozwe kandi ibilometero 300 by’imihanda y’ibitaka itsindagiye neza.
Hari kandi imihanda y’imigenderano yagiye ikorwa na VUP muri iyi myaka irindwi aho hakozwe ibilometero birenga 1000 ndetse abayikoze bahungukira amafaranga. Buri mwaka amafaranga yagiye mu baturage bayikoraga ni miliyoni 100 Frw.
Meya Gasana yavuze ko muri iyi myaka irindwi kandi bungutse imihanda mishya ya kaburimbo nyuma y’uko muri aka karere hacagamo umuhanda umwe gusa wavaga Kagitumba ukomeza Kayonza.
Ati “ Ubu dufite umuhanda wa kaburimbo uva Nyagatare-Ngarama-Gicumbi, uyu wihutishije ibikorwa by’ubucuruzi kuburyo abaturage bawishimiye."
"Hari umuhanda uva Kiramuruzi ukagera i Muhura, hari umuhanda wa kaburimbo uri Kiziguro, muri Ngarama hariyo ibilometero bibiri, Kabarore mu Mujyi harimo imihanda ya kaburimbo n’izindi nyigo nyinshi zakozwe z’imihanda tugiye kubaka.”
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gasange, bubakiwe umuhanda wa kaburimbo ureshya na kilometero 30 ubahuza n’imirenge ya Muura na Kiramuruzi, kuri ubu baramwenyura ngo kuko uyu muhanda watumye ibibanza byabo byikuba amafaranga menshi.
Nibura mbere ikibanza cya metero 30 kuri 20 cyaguraga amafaranga ibihumbi 300 Frw ariko kuri ubu cyageze kuri miliyoni hagati 2 Frw na miliyoni 3 Frw.
Abagerwaho n’amazi muri metero 500 bikubye kabiri
Mu bikorwaremezo by’amazi, Akarere ka Gatsibo kavuye ku baturage 37% bagerwagaho n’amazi meza muri metero 500. Kuri ubu bageze kuri 78% bafite icyizere ko nibura umwaka utaha bazaba bageze ku 100% bitewe n’umushinga ugiye gutunganya amazi y’ikiyaga cya Muhazi nayo akagezwa mu baturage.
Urugero rwa hafi ni umuyoboro wa Minago wuzuye mu 2022 utwaye miliyari 1,9 Frw ureshya na kilometero 99,8 wubatswe ngo uhe amazi meza abaturage ibihumbi 27 bo mu Mirenge ya Kabarore, Gitoki, Rugarama na Remera ahashyizweho amavomo 72 atanga amazi ku baturage.
Musengimana Mediatrice utuye mu Mudugudu wa Nyabiheke mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Gitoki agira ati “ Kuba twaregerejwe aya mazi byatugiriye akamaro kuko aho twavomaga hari amazi Atari meza atemba, uwo mugezi ukunda kujyamo n’inka kuburyo twanahanduriraga indwara, ubu rero turishimira ko amafaranga 20 tuvoma amazi meza.”
Amashanyarazi bavuye kuri 22% bagera kuri 48,8%
Meya Gasana avuga ko mu bijyanye n’abaturage bagerwaho n’amashanyarazi, aka karere mu myaka irindwi ishize bari kuri 22%.
Leta yazanye imishinga myinshi ijyanye no gukwirakwiza amashanyarazi ku buryo kuri ubu bageze kuri 48,8% hakaba hari undi mushinga uzatanga amashanyarazi ku ngo ibihumbi 23 bizatuma uyu mubare wiyongera cyane.
Ati “ Hari umushinga munini wa LWP uzatangira muri Werurwe uzaha amashanyarazi ingo ibihumbi 23 kandi ni umuriro wa Triphase, uyu muriro rero nutangwa uzarangira tugiye abaturage bafite amashanyarazi hafi 80%."
"Icyo twishimira muri iyi myaka irindwi y’amashanyarazi yoroheje ya Monophase yavuye kuri 40% arahindurwa agirwa Triphase hejuru ya 87% byo kuyahindura, uyu mwaka urarangira yose tuyahinduye.”
Uburezi amashuri yubatswe muri iyi myaka yikubye kabiri
Mu bijyanye n’uburezi, Akarere ka Gatsibo karishimira ko muri iyi myaka irindwi ibyumba by’amashuri bari bafite byikubye kabiri aho byatumye bakemura ibibazo bibiri birimo ubucucike mu mashuri
Ati “ Ubu twavuye ku bana 80 mu cyumba cy’ishuri, hari n’aho byageraga ku 100, uyu munsi nubwo hari aho tugifite ubucucike ariko ahenshi turi hagati ya 50 na 60 kandi turi kuganira na Minisiteri y’Uburezi ku kuntu twakubaka ibindi byumba ku buryo nibura mu cyumba cy’ishuri habamo abana bari munsi ya 50.”
Meya Gasana avuga ko ikindi bishimira ari uko ingendo ndende zakorwaga n’abana aho hari abakoraga ibilometero icumi bajya kwiga ubu byagabanutse aho nibura umwana akora ikilometero 1,5 kugenda no kugaruka.
Imirenge yose irimo ibigo nderabuzima
Muri aka Karere ka Gatsibo muri iyi myaka irindwi, hubatswemo amavuriro y’ibanze 49 kongeraho andi icumi azubakwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024.
Meya Gasana ati “ Ikindi muri iyi myaka twubatswe ibigo nderabuzima twakagombye kugira ibigo nderabuzima 14 nibura kimwe muri buri Murenge ariko ubu dufite ibigera kuri 18, twongereye umubare w’Imbangukiragutabara mu mavuriro. Buri bitaro nibura bifite izitari munsi y’esheshatu hari n’ahari umunani tukanagira izikorera ku bigo nderabuzima biri kure.”
Kimwe mu bikorwaremezo cyubatswe kigafasha abaturage cyane ni inzu babyariramo yubatswe ku kigo nderabuzima cya Gitoki, iyi yaje hari ababyeyi bari bamaze iminsi binubira serivisi mbi bahaboneraga kuko babyarizwaga mu kumba gato kandi bakajyamo ari benshi, kuri ubu abaturage baho barashimira ubuyobozi.
Abahinzi bafite akanyamuneza
Meya Gasana avuga ko mu buhinzi hakozwe ibikorwa byinshi byiza birimo kwegereza abaturage inyongeramusaruro, kubaka ubwanikiro n’ubuhunikiro, gukora imihanda ifasha abahinzi kugeza umusaruro wabo ku isoko.
Yavuze ko kandi hatunganyijwe ibishanga birimo icya Rwangingo, kuvugurura igishanga cya Kanyonyomba, icya Walf na Kabeza bikaba bigiye gukorwa.
Ati “ Byose byakozwe kugira ngo bifashe mu kwihutisha iterambere no gufasha mu mibereho myiza y’abaturage.”
Mu bindi aka Karere kishimira ni uko bahawe indi nzira yinjira muri Pariki y’Akagera unyuze ahitwa Finance yiyongera ku nzira isohokamo igasanzwemo, bishimiye kandi gare nshya yujuje muri aka Karere n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye byahinduye ubuzima bw’abaturage.







