Mu gihugu cy'u Burundi byahinduye isura umuyobozi yafunzwe azira gusezeranya umugabo

Oct 6, 2024 - 18:17
 0  911
Mu gihugu cy'u Burundi byahinduye isura umuyobozi yafunzwe azira gusezeranya umugabo

Mu gihugu cy'u Burundi byahinduye isura umuyobozi yafunzwe azira gusezeranya umugabo

Oct 6, 2024 - 18:17

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere n’imibereho myiza muri Komine Rugombo mu Burundi, yatewe muri yombi azira gusezeranya abageni, aho umugabo yari yambaye imyenda yifashishwa mu mukino wa karate izwi nka Kimono.

Uko gusezerana kwabaye tariki 30 Nzeri uyu mwaka mu ntara ya Cibitoke mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Burundi.

Byatangiye gusakuza mu ntangiriro z’iki Cyumweru nyuma y’uko ifoto y’ubwo bukwe ishyizwe ku karubanda.

Icyatumye bisakuza ni uko bamwe bavugaga ko bidakwiriye kujya mu nyubako ya Leta wambaye kimono.

Ushinzwe ibikorwa bya Politiki n’imibereho myiza mu biro bya Perezida w’u Burundi, Jean-Claude Ndenzako Karerwa yavuze ko ubwo bukwe butari bukwiriye kuba uwo mugabo yambaye kimono.

Yavuze ko bihabanye n’umuco n’imyambarire isanzwe izwi ku Barundi.

Patrick Icoyitungiye wasezeranyije abo bageni yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.

Hari amakuru RFI yatangaje avuga ko itabwa muri yombi ry’uwo mugabo ari itegeko ryaturutse i bukuru.

Uyu mugabo yaje gusezerana yambaye kimono
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268