MoYA Update: Inkuru Nziza igenewe urubyiruko rufite igitekerezo cq business itarengeje umwaka umwe ikora

MoYA Update: Inkuru Nziza igenewe urubyiruko rufite igitekerezo cq business itarengeje umwaka umwe ikora
Ubutumwa bwa Minisiteri y'Urubyirukon'lterambere ry'Ubuhanzi.
Ubutumwa bwa Minisiteri y'Urubyirukon'lterambere
ry'Ubuhanzi.
Minisiteri y'Urubyiruko n'lterambere ry'Ubuhanzi (MoYA), irasaba urubyiruko rufite hagati y'imyaka 18-30 kwiyandikisha muri gahunda ya AGUKA, aho abantu 1,000 bazahabwa amahugurwa ajyanye no kwihangira umurimo, ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga yabo n'igishoro cya $3,000 kuri business 100 zizaba zahize izindi.
> lcyo usabwa: Ni ukuba ufite igitekerezo cg business itarengeje umwaka umwe ikora;
> Umushinga: ugomba kuba ufite agashya kandi uzatanga akazi ku bandi;
> Kwiyandikisha bikorerwa kuri: www.tefconnect.com
Iyi gahunda ni iya Minisiteri y'Urubyiruko n'lterambere ry'Ubuhanzi ifatanyije na Tony Elumelu Foundation, European Union na UNDP.
Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallali
Minisitiri