MONUSCO irimo guhungisha igitaraganya abakozi bayo n’imiryango yabo babaga mu mujyi wa Goma

MONUSCO irimo guhungisha igitaraganya abakozi bayo n’imiryango yabo babaga mu mujyi wa Goma
Abakozi ba MONUSCO n’imiryango yabo babaga mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangiye guhungishirizwa mu Rwanda.
Abaganiriye na Kigali Today dukesha iy'inkuru bavuga ko imirwano ku mugoroba tariki 26 Mutarama 2025 yari iteye ubwoba, bakajya kurara mu kigo cya MONUSCO, aho bakuwe bahungishirizwa mu Rwanda.
MONUSCO iratangaza ko abakozi bayo n’imiryango yabo bagera kuri 2040 bagomba gukurwa mu mujyi wa Goma, gusa bamwe mu bavuganye na Kigali Today bavuga ko batazi aho bajyanywe.
Nubwo bisanzwe ko ku mupaka haba abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ba DRC n’u Rwanda, abantu barimo kuva i Goma binjira mu Rwanda ntibakirwa n’abakozi b’urwego rwabinjira n’abasohoka ba DRC, barimo kwakirwa n’u Rwanda gusa.
Baravuga ko mu mujyi wa Goma harimo kumvikana amasasu, nubwo abasirikare ba FARDC barimo guta imyenda n’imbunda mu muhanda bakiruka.
Innocent (izina ryahinduwe kubera umutekano we), avuga ko kuva muri Goma centre kugera ku mupaka nta musirikare uhagaragara, naho umupaka munini ukaba urinzwe na MONUSCO.
Avuga ko mu mihanda i Goma ntabantu bagenda, ahubwo bari mu nzu bakaba bategereje amasasu arangira ubuzima bugakomeza.
Amwe mu mafoto arimo gufatwa n’abaturage mu mujyi wa Goma, aragaragaza bamwe mu barwanyi ba Wazalendo barimo gusahura.