Miss Muheto yagize icyo avuga ku bamushinja ko yongeye gufungwa azira inzoga

Nov 19, 2024 - 08:15
 0  807
Miss Muheto yagize icyo avuga ku bamushinja ko yongeye gufungwa azira inzoga

Miss Muheto yagize icyo avuga ku bamushinja ko yongeye gufungwa azira inzoga

Nov 19, 2024 - 08:15

Muheto Nshuti Divine wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, yahakanye amakuru yiriwe acaracara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024 avuga ko yongeye gutabwa muri yombi.

Miss Muheto yabwiye Isimbi ko nawe aya makuru yayabonye gutyo, ahamya ko adafunze ko ibivugwa ari ibihuha by’abatifuza ibyiza cyangwa se iterambere rye, yemeza ko ari amahoro kandi ko ashimira Imana.

Ati “Ndi amahoro, ndaho ndakomeye, ndashima Imana ni kuri, ndashima Imana rwose. Ntabwo mfuze ibyo bindi byose sinzi aho biri kuva, sinzi n’aho biri guturuka.

“Sinzi n’uwabizanye ariko byose ni ibihuha, ni ibihuha by’abantu bamwe na bamwe bataba bifuza ibyiza cyangwa iterambere ry’umuntu ariko ndi amahoro.”

Miss Muheto yari aherutse guhamwa n’ibyaha byo gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha no gutwara ikinyabiziga adabifitiye uruhushya, aho yahanishijwe igihano cy’igifungo cy’amezi atatu gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com