Minisitiri w’intebe wa Slovakia, Robert Fico yarasiwe amasasu muruhame

May 16, 2024 - 06:29
 0  435
Minisitiri w’intebe wa Slovakia, Robert Fico yarasiwe amasasu muruhame

Minisitiri w’intebe wa Slovakia, Robert Fico yarasiwe amasasu muruhame

May 16, 2024 - 06:29

Minisitiri w’intebe wa Slovakia, Robert Fico, yarashwe amasasu menshi muruhame ubwo yasuhuzaga abaturage. Ni ejo hashize, tariki ya 15/05/2024, n’ibwo minisitiri w’intebe wa Slovakia, Robert Fico yarashwe amasasu menshi akaza gukomereka.

Amakuru avuga ko uyu minisitiri ko yarashwe ubwo yari asohotse mu nama y’abaminisitiri mu gihe yarageze hanze atangiye gusuhuza abaturage.

Kandi ko iruhande rwaho hari abaturage hahise hatunguka umuntu ahita amumishaho urufaya rwa masasu.

Muri ako kanya abashinzwe umutekano wa minisitiri w’intebe wa Slovakia, Robert Fico, bahise bamwirukankana kwivuriro kugira ngo yitabweho kuko yari yakomeretse.

Ay’amakuru anavuga ko yari yarashwe cyane, ko kandi bamujanye mu bitaro biherereye mu mujyi wa Banska Bytrica, bakoresheje indege ya Kajugujugu.

Ibiro bye bikoresheje imbuga nkoranya mbaga byatangaje ko igitero cya gabwe kuri Robert Fico ko cyari kigamije ku mwivugana.

Mu gihe perezida w’iki gihugu we, Zuzana Caputova, yahise atangaza ko uwarashe minisitiri w’intebe w’iki gihugu ko yatawe muri yombi ko kandi ibyimbitse bizatangazwa nyuma.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501