Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh agiye kugaruka mu gihugu yavuyemo atareba imbere n'inyuma

Aug 10, 2024 - 12:46
 0  177
Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh agiye kugaruka mu gihugu yavuyemo atareba imbere n'inyuma

Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh agiye kugaruka mu gihugu yavuyemo atareba imbere n'inyuma

Aug 10, 2024 - 12:46

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh, Sheikh Hasina, agiye kugaruka mu gihugu yavuyemo atareba inyuma nyuma yo kwamaganwa n’abigaragambyaga, nk’uko byatangajwe n’umuhungu we, Sajeeb Wazed.

Hasina yahungiye mu Buhinde ari naho ari magingo aya, icyakora ubuyobozi bwa Bangladesh bwanenze iki gihugu cyamuhungishije kuko bwifuza ko agaruka mu gihugu akabazwa ibyabaye ku butegetsi bwe, cyane ko bushinjwa kwica abarenga 500 mu myigaragambyo yari imwugarije.

Wazed yagize ati " Azagaruka mu gihugu, niba azongera kugaruka muri politiki cyangwa atazabikora, icyo cyemezo ntabwo kirafatwa. Yarambiwe uburyo yafashwe akiri umuyobozi."

Imyigaragambyo muri Bangladesh yadutse isaba ubutegetsi gukuraho itegeko ry’iringaniza, ryahaga imyanya 30% abakomoka ku bagize uruhare mu rugamba rwo guharanira ubwigenge bw’icyo gihugu.

Ni imyigaragambyo yatangijwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Dhaka, igenda ikaza umurego kugeza ubwo abaturage bayitabira, banayihindurira intego kuko basabye ko Minisitiri w’Intebe yegura aho guhindura itegeko gusa.

Hasina w’imyaka 76, yayoboye Bangladesh mu gihe cy’imyaka 15 yose. Yasimbuwe na Laureate Muhammad Yunus ushyigikiwe n’igisirikare, akaba yaranahawe igihembo cya Nobel.

Uyu muyobozi mushya aherutse kurahirira kuyobora inzibacyuho, aho yanarahije abajyanama 16 barimo abayobozi babiri b’abanyeshuri bagize uruhare mu myigaragambyo. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06