Minisitiri Utumatwishima yateje Yago n’abo bamaze igihe bashyamirana RIB

Aug 15, 2024 - 14:01
 0  442
Minisitiri Utumatwishima yateje Yago n’abo bamaze igihe bashyamirana RIB

Minisitiri Utumatwishima yateje Yago n’abo bamaze igihe bashyamirana RIB

Aug 15, 2024 - 14:01

Minisitiri w’Urubyiruko n’ibikorwa by’ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah Jean Nepo, yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) gukurikirana rukamenya niba ibikorwa Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago n’itsinda ry’abantu bamaze igihe bashyamirana bitagize ibyaha.

Yago uri mu bafite izina rikomeye mu myidagaduro nyarwanda amaze iminsi aterana amagambo n’abantu batandukanye ashinja gusebya izina rye.

Uyu musore wamenyekanye mu itangazamakuru ndetse muri iki gihe akaba yaraninjiye mu muziki, amaze iminsi yikoma abantu batandukanye nk’umunyamakuru Irenee Murindahabi, DJ Brianne, uwitwa Djihad, Godfather na The Cat bazwi ku mbuga nkoranyambaga n’abandi benshi.

Yago ashinja iri tsinda kuba rimaze igihe rimukoraho ibiganiro bigamije kumwanduriza izina, ku buryo hari n’abagore bifashisha mu kumuharabika bavuga ko yabateye inda.

Uyu musore mu biganiro amaze iminsi anyuza ku muyoboro we wa YouTube wa Yago TV Show, yumvikanye yiyama abagize ririya tsinda, ababurira ko nibakomeza kumuvugaho na we hari amakuru abafiteho azashyira ku karubanda.

Nka Irenee Murindahabi yumvikanye amuburira ko afite amakuru y’abagore batandukanye yagiye atera ’’amada", mbere yo kumwita "ikimuga".

Yago kandi yumvikanye yita DJ Brianne na Djihad "abatinganyi", anacyurira uyu mugore uvanga umuziki ku bufasha butandukanye yagiye amuha mu bihe byashize.

Godfather we yumvikanye amwita "Shitanifathe, Umuugogwe ndetse n’umugome uturuka mu gihugu tumaze igihe dufitanye ibibazo" umaze igihe ateranya Abanyarwanda, yungamo ko ari n’"Inyangarwanda", ibyo yumvikanye yita The Cat.

Minisitiri Utumatwishima mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ibya Yago na bagenzi bigitangira yabanje gutekereza ko ari ugutwika, gusa avuga ko yikanze nyuma yo kubona ibyabo hajemo gutukana n’irondakarere.

Yagize ati: "Nabanje gukeka ko ibyo uru rubyiruko rurimo ari ugususurutsa muri showbiz. Hajemo ibyo kuvuga uturere abantu bavukamo n’inyangarwanda narikanze".

Yakomeje agira ati: "Yago, Godfather, Murindahabi Irenee, SKY2 n’abandi gutukana no kubeshyerana si umuco, mubiveho".

Utumatwishima yaboneyeho gusaba RIB ati: "RIB, muturebere ko nta byaha bari gukora."

Yago mu butumwa bwe asubiza Minisitiri w’Urubyiruko, yavuze ko kuri ubu igihe kigeze ngo urwango rudasanzwe avuga ko yakorewe na showbiz rumenyekane.

Uyu musore avuga ko nta kindi azira kitari gukora no gufasha Abanyarwanda bose nta kurobanura, ibyo avuga ko bigaragazwa n’ibiganiro yagiye akora.

T. Clementine I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 786 624 572