Minisitiri Marizamunda yasobanuye inzira byacamo kugira ngo inzego nka DASSO zinjire muri ‘Army Shop’

Minisitiri Marizamunda yasobanuye inzira byacamo kugira ngo inzego nka DASSO zinjire muri ‘Army Shop’
Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda, yasobanuye ko kugira ngo inzego nka DASSO zitari Igisirikare, Igipolisi n’Urushinzwe Igorora (RCS) zinjire mu bagenerwabikorwa b’ihahiro ry’inzego zishinzwe kurinda igihugu n’umutekano, AFOS (Armed Forces Shop), zigomba kubanza kubisaba.
Ibi yabivuze ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite umushinga w’itegeko rishyiraho iri hahiro, ugamije guteza imbere imibereho y’abagenerwabikorwa n’imiryango yabo, binyuze mu kubasonera imisoro n’amahoro kugira ngo barusheho gukora neza inshingano zabo.
Muri uyu mushinga, AFOS yahawe inshingano yo gukora ibikorwa by’ishoramari kugira ngo ishobore kugera ku nshingano zayo mu gihe kirambye.
Biteganywa kandi ko mbere yo gufata ibyemezo bigendanye n’abakozi n’imishahara, inama y’ubutegetsi y’iri hahiro izajya igisha inama Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo.
Depite Begumisa Safari Théoneste yasabye ko mu nzego zakongerwa mu bagenerwabikorwa b’iri hahiro harimo urushinzwe umutekano n’iperereza, NISS.
Yagize ati “Aho ingabo ziri, hari n’abo tubona batahabura. Natanga nk’urugero, nk’urwego rwa NISS ntabwo rushobora kubura. Bakwiye gufashwa kugira ngo na bo babashe guhaha, n’imisoro bajye bayisonerwa nka ziriya nzego zose.”
Depite Hindura Jean Pierre yasabye ko mu nzego zakongerwa mu ihahiro ry’inzego z’umutekano harimo na DASSO, asobanura ko uru rwego rukora inshingano zikomeye mu kurinda umutekano mu turere.
Yagize ati “NISS na yo ni urwego rushinzwe umutekano, DASSO na bo bashinzwe umutekano, ni abakozi ba leta mu karere. Kuko twavuze umutekano kandi umutekano kandi hari inzego zitari ku rutonde. Kuki muri aba bavugwa hano tudashyiramo NISS, DASSO n’abandi bashoboka kandi bagira uruhare mu mutekano?”
Minisitiri Marizamunda yagize ati “Kuza muri AFOS ni ukubisaba. RCS ni yo iheruka kuzamo, ibisabye, irabyemererwa, nkaba nkeka ko ari yo mpamvu hagiyemo iriya ngingo ivuga ko abandi bagenerwabikorwa bashya bagenwa n’iteka rya Minisitiri. N’abandi babisaba, bigasuzumwa, bagasanga bujuje ibisabwa kugira ngo bajyemo, bakwemerwa nk’abagenerwabikorwa.”
Yakomeje asobanura ko Inkeragutabara na zo zishobora kongerwa vuba mu bagenerwabikorwa b’ihariro ry’inzego z’umutekano.
Ati “Mu bandi bashobora kujyamo vuba ni Inkeragutabara. Ni umushinga turi kwiga, tukareba icyo bisaba."
"Ni bangahe? Leta izigomwa ibingana bite? Hanyuma twasanga biri mu bushobozi bw’igihugu, bigahita bishyirwa mu bikorwa. Turabakenera, iyo bibaye ngombwa turabagarura. Ntabwo rero wagarura umuntu wishwe n’inzara ngo ugire umusaruro umutegaho.”
Inteko Rusange y’Abadepite yatoye uyu mushinga w’itegeko ku majwi 66 y’abadepite bose bari bayitabiriye. Hazakurikiraho kuwushyikiriza komisiyo ibishinzwe kugira ngo izawusuzume mu buryo bwimbitse.