MINALOC UPDATE: Ibaruwa isaba Uturere twose gusaba Abakozi bashya

Feb 10, 2024 - 08:40
 0  1442
MINALOC UPDATE: Ibaruwa isaba Uturere twose gusaba Abakozi bashya

MINALOC UPDATE: Ibaruwa isaba Uturere twose gusaba Abakozi bashya

Feb 10, 2024 - 08:40

Bwana Umuyobozi wUmujyi wa Kigali, Madamu/ Bwana Umuyobozi w' Akarere (Bose),

Impamvu: Gusaba gushyira abakozi mu myanya

Madamu/Bwana Muyobozi,


Mu mwaka wa 2014 hasohotse imbonerahamwe
y'imirimo mu nzego z'ibanze guhera ku Karere kugeza ku Kagari hagamijwe
kuzamura igipimo cy'imitangire ya serivise.

Nshingiye kuri raporo isoza umwaka wa 2023 aho
ishyirwa mu myanya ry'abakozi ryari kuri 79.49%, hari abakozi 2,691 batari mu
myanya bikaba biri mu bidindiza imitangire ya serivise;
Mbandikiye mbasaba gushyira abakozi babura mu
myanya muhereye k'urutonde rw'abakoze ibizamini bagatsinda ariko
ntibashyirwe mu myanya (waiting list) baboncka muri systeme ya lPPIS ya
Minisiteri ishinzwe Abakozi ba Leta n'Umurimo.
Mu gihe abo bakozi bakenewe batabonetse muri
systeme ya IPPIS mwakoresha uburyo busanzwe bw' ipiganwa, bikaba
byarangiye bitarenze 31 Gicurasi 2024.


Mugire akazi keza.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com