METEO Rwanda yateguje imvura mu bice bitandukanye

METEO Rwanda yateguje imvura mu bice bitandukanye
Iteganyagihe rya METEO Rwanda rigaragaza ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama 2024, hateganyijwe ibihe by’izuba risanzwe ry’impeshyi naho mu bindi bice, imvura nke iteganyijwe hamwe na hamwe.
Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa buzaba buri hagati ya dogere selisiyusi 20 na 30 naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe nijoro bukazaba buri hagati ya dogere selisiyusi 6 na 14.
METEO,itangaza ko muri rusange muri rusange, ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe bwa Kanama.Ni mu gihe mu duce twinshi tw’igihugu hateganyijwe imvura iri munsi ya milimetero 10.
Mu burengerazuba bw’Uturere twa Musanze na Nyabihu, mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu n’igice gito cyo mu majyarurugu ya Ngororero hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60.
Ibice bito byo muri Parike y ’Igihugu ya Nyungwe, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw Akarere ka Rutsiro, amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Akarere ka Ngororero, ibice byo hagati mu turere twa Rubavu na Musanze no mu majyaruguru y’Akarere ya Burera hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40.
Imvura iteganyijwe iri ku kigero cy’imvura isanzwe igwa muri Kanama.