Menya impamvu Perezida Kagame yasheshe inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite

Menya impamvu Perezida Kagame yasheshe inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite
Kuri uyu wa 14 Kamena 2024, Perezida Paul Kagame yasheshe Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, bamugaragariza ko ibyo bateganyaga gukora babigezeho ku kigero gishimishije kandi bizeye ko basigiye umusingi mwiza abazabakorera mu ngata.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ingingo ya 79, rigena ko ku mpamvu z’amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite hasigaye nibura iminsi 30 kandi itarenga iminsi 60 ngo manda y’abawugize irangire.
Ku bw’iyo mpamvu, bitewe n’uko amatora y’Abadepite ateganyijwe ku itariki ya 15 Nyakanga 2024, uyu munsi Perezida Kagame yasheshe manda ya kane y’Umutwe w’Abadepite.
Perezida Kagame yashimiye Abadepite barangije inshingano, agira ati “Gusesa Inteko ntabwo bivuze kubagaya, ni igihe tugezemo cy’intera yindi, cy’ibindi tugomba kujyamo, ubwo ngira ngo benshi muzagaruka niba atari mwese, ariko uyu munsi byari ibyo kubashimira no kubabwira ngo ni ah’ubutaha.”
Uwari Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko ibyagezweho n’Umutwe w’Abadepite muri manda irangiye bibumbiye mu byiciro bitatu ari byo gutora amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no kwegera abaturage.
Ku birebana no gushyiraho amategeko, yavuze ko Umutwe w’Abadepite wasuzumye unatora amategeko agera kuri 392, harimo Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, amategeko Ngenga 10 n’amategeko asanzwe 381
Ati “Tukaba twishimira ko amategeko yose yari mu Mutwe w’Abadepite, twari twiyemeje ko tugomba gusoza manda yose tuyatoye, yatowe ndetse akaba yaroherejwe gutangazwa,”
“Muri rusange amategeko yose yatowe, agaragaza ko igihugu cyacu kihuta mu iterambere, gikora amavugurura hagamijwe kugendera ku muvuduko Isi igenderaho no ku byo abaturage bakenera mu mibereho yabo na byo bigenda bihinduka.”
Yongeyeho ko binagaragaza ko igihugu cyaguye amarembo mu gukorana, guhahirana no gufatanya n’ibindi bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga.
Ku birebana no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Mukabalisa yavuze ko bashingiye ku mpanuro n’inama bahawe na Perezida wa Repubulika ubwo barahiraga, bakaba barakurikiranye ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yagenewe ingengo y’imari, kugira ngo ahari ibibazo bikemurwe hakiri kare.
Naho ku birebana no kwegera abaturage, Perezida w’Umutwe w’Abadepite yavuze ko basuye abaturage mu gihugu hose, basura ibikorwa by’iterambere banaganira n’abaturage kuri gahunda zigamije kubateza imbere.
Ati “Muri izo ngendo kandi hakiriwe ibibazo by’abaturage, bimwe Abadepite bakava aho ngaho bihawe umurongo w’uburyo byakemuka, ku bufatanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze, kandi hagatangwa raporo y’uko byakemutse.”
Yavuze ko hari ibindi bibazo byasabaga ko Umutwe w’Abadepite uhamagaza abagize Guverinoma babishinzwe kugira ngo babisobanure banasabwe kubikosora. Umutwe w’Abadepite ukaba warakiriye ibisobanuro mu nyandiko cyangwa mu magambo inshuro 32.
Mu rwego rwo gushimangira ububanyi n’amahanga, Umutwe w’Abadepite warushijeho gushimangira umubano n’izindi nteko zishinga amategeko, bakaba barakiriye abagize inteko zishinga Amategeko benshi baturutse hirya no hino, ndetse ikaba yarakiriye n’inama mpuzamahanga zitandukanye.
Mukabalisa yavuze ko bishimira ibyagezweho ndetse n’ibitaragezweho bikaba bifitiwe impamvu, ati “Tukaba twizera ko manda y’ubutaha tuyisigiye umusingi wo kuzakomerezaho.”