Menya byinshi kuri 'Peniaphobia' indwara y'ubwoba bukabije bwo gutinya gukena cyane, igira ingaruka zirimo guhumeka nabi no kuma iminwa!

Menya byinshi kuri 'Peniaphobia' indwara y'ubwoba bukabije bwo gutinya gukena cyane, igira ingaruka zirimo guhumeka nabi no kuma iminwa!
Peniaphobia ni ijambo rikomoka mu rurimi rw'Ikigereki aho "Penia" bisobanuye ubukene naho Phobia bigasobanura indwara yo kugira ubwoba bwinshi mu buryo budasanzwe. Peniaphobia ni indwara ituma umuntu agira ubwoba bwinshi bwo gukena.
Umuntu urwaye iyi ndwara aba afite ubwoba bukabije cyane bwo gukena aho iyo atekereje ko bishobora kumubaho,akabura amahoro, akumva arababaye cyane, akuma iminwa, agahumeka nabi , kuzana ibyunzwe kubera kujya kure mu bitekerezo akazana ibyumzwe.
Hari uburyo iyi ndwara ishobora guterwa n'imibereho umuntu aba yaranyuzemo mu gihe hanyuma akagira ubwoba bw'uko ashobora kuzakena.
Ubundi buryo umuntu ashobora kugiramo iyi ndwara, ni ihungabana ashobora kuba yarakuye ku bandi bantu bakennye kandi wenda hari ubundi buryo uwo muntu yari kwirinda.
Ku muntu uwo ariwe wese waba afite iyi ndwara, nta muti cyangwa se urukingo ahubwo icyingenzi ni ukuganirizwa cyane ubwoba bugashira ndetse yewe yaba ari nta kazi afite akagahabwa agakora mu rwego rwo guhangana n'ubwo bukene.