Menya byinshi ku ndwara y’agahinda gakabije kibasiye benshi nawe udasigaye

Menya byinshi ku ndwara y’agahinda gakabije kibasiye benshi nawe udasigaye
Raporo yakozwe igaragaza ko abantu amagana baheranwa n’indwara y’ubwigunge bagahura n’ibindi bibazo by’ubuzima birimo kwi yahura, abandi bakagira agahinda gakabije, kunanirwa inshingano n’ibindi.
Abakoze ubushakashatsi batagaragaje ko kuva ku myaka 45 kugeza kuri 65 benshi bahura n’ikibazo cy’ubwigunge butewe n’impamvu z’ubuzima zitandukanye, zikabaganisha ku bindi bikomeye birimo n’indwara zidakira nk'umuvuduko w'amaraso ukabije n'umutima, cyangwa gusaza imburagihe.
Iki kibazo gikunze kugaragara ku Mugabane wa Amerika n’u Bburayi, aho abantu bagira ikibazo cyo kwigunga bitewe nuko batagira imiryango yagutse, cyangwa bigaterwa n’imiterere y’imibereho yabo bakumva bari bonyine.
Kwigunga no kumva uri wenyine ni ikibazo gikomeye gihangayikishije Isi kuko bitera ingaruka zirimo kwitakariza icyizere, kubura urukundo rw’abandi, ibyo bigatuma biyanga bamwe bagafata umwanzuro mubi wo kwiyahura.
Ubushakashatsi bugaragaza ko ibihugu birimo u Bwongereza, u Butariyani, u Bufaransa na Suede, biri mu bifite imibare y’abantu benshi bari mu bwigunge bukabije.
Ku mugabane wa Afurika iki kibazo ntigihari cyane, kuko bakunze kubyara cyane bakagira imibare myinshi y’abanyamuryango, ku buryo umuntu ashobora kurinda asaza adahuye n’iki kibazo cyo kuba wenyine. Gusa naho birashoboka nko ku babuze imiryango, cyangwa bagakura batazi aho bakomoka n'ibindi bibazo.
Ibihugu by’abazungu bitewe no kutabyara abana benshi usanga bamwe baba bonyine cyangwa bakabura abo basangira ibyishimo, ubuzima bwabo bugashingira ku gukora no kuryama gusa kugeza bavuye ku Isi.
Byagaragaye ko ibihugu birimo u Butaliyani, Espanye, n'u Bugereki, irungu ryiyongereye cyane ku bana bavuka ndetse no ku rubyiruko . Icyakora bavuga ko ku bakuze bataragera imyaka 45 ubwigunge bwagabanutseho gato.
Umuganga muri Amerika, Dr. Vivek Murthy, yavuze ku byakemura iki kibazo kiri gutuma benshi banga ubuzima bwabo. Yavuze ko iki kibazo cyakemurwa n’inzira imwe rukumbi yo kwegera abandi bantu bakarema ibyishimo.
Avuga ko ibyishimo biba mu muntu, igihe cyose atekereje ko hari impamvu zo kwishima, bihita byikora akishima, ariko abifashijwemo no kwegera abandi.
Ati “ Ikibazo cyo kwigunga ni kimwe mu bihangayikishije Isi kandi cyangiza benshi baba bakuze cyangwa bakiri mu myaka mito.
Kubana n’abandi no kwisunga abandi yaba mu biganiro, kubana nabo n’ibindi bituma ubwigunge buburizwamo hakagaragara uruhare rw’abandi mu buzima bwa muntu''.
Amkomeza ati" Kubana n'abandi bitanga umunezero, urukundo, imbaraga zo gukora imirimo ya buri munsi,bigatuma umuntu adatakaza ubumuntu n'indangagaciro".
Yavuze ko bitewe n’ubuzima, kubana n’abandi buri munsi bishobora kugorana, nyamara atanga inama yo kwishimana nabo mu bundi buryo nko kubahamagara, kohererezanya amashusho n’amafoto bubaka umubano n’urukundo hagati yabo, bigatuma batiyumvamo ko bari bonyine.

Ubwigunge no kumva ko bari bonyine bitera benshi kwanga ubuzima bakiyahura
Source: CNBC