Mbega Ibihe Byiza Ab' i Nyagatare Bagiranye na Paul KAGAME! DORE UKO KWIYAMAMAZA BYAGENZE (AMAFOTO)

Jul 7, 2024 - 12:32
 0  483
Mbega Ibihe Byiza Ab' i Nyagatare Bagiranye na  Paul KAGAME! DORE UKO KWIYAMAMAZA BYAGENZE (AMAFOTO)

Mbega Ibihe Byiza Ab' i Nyagatare Bagiranye na Paul KAGAME! DORE UKO KWIYAMAMAZA BYAGENZE (AMAFOTO)

Jul 7, 2024 - 12:32

Abatuye Akarere ka Nyagatare basezeranyije Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, kuzamushyigikira 100% mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Nyakanga, Paul Kagame yiyamamarije kuri Site ya Nsheke ahari abaturage babarirwa mu bihumbi 300, barimo abaturutse mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Wari umunsi wa 11 wo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR Inkotanyi kuva tariki ya 22 Kamena aho Akarere ka Nyagatare kiyongereye ku tundi yagezemo turimo aka Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe na Bugesera.

Abatuye i Nyagatare bashimiye Perezida Paul Kagame kubera iterambere yabagejejeho mu myaka ishize, bamusezeranya kuzamutora 100%.

Umukandida wa FPR Inkotanyi na we yababwiye ko gutora uyu Muryango ku wa 15 Nyakanga, ari ugutora amajyambere.

UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I NYAGATARE BYAGENZE:

Intare ntizivamo imbwa

Muri iri jambo, Paul Kagame yahaye ubutumwa urubyiruko rw’u Rwanda, arwibutsa ko nk’abana b’intare, rudakwiye guteshuka ku guteza imbere igihugu ngo gisubire inyuma.

Ati "Intare ntizivamo imbwa, zikomeza kuba intare zigasaza ari intare. Mwebwe abato mufite inshingano zo gukomeza rwa rugendo rw’abaje mbere yanyu. Bambwe bambutse bakagaruka banyuze aha. Ni inshingano zanyu mu bihe biri imbere, ni ugutera imbere, amajyambere nta kongera gusohoka kubera ukubujije kubaho. Ni ugusohoka wabigennye wabigennye, ubishaka ukagarukira aho ushakiye ari wowe ubigennye nanone.

Muri iki gikorwa cy’ejobundi, cyo gushyira igikumwe ku gipfunsi, nimubikora mujye mubikora mwibuka ayo mateka n’inshingano mugite cyane cyane abakiri bato. Ntimuzakore ishyano ngo mutatire igihango.

Iby’amahoteli meza, inganda, imihanda, pariki zizana abakerarugendo, inzuri ku batunze inka, mwebwe mujye mu nzira ya kijyambere mukungahare, mukize igihugu cyanyu n’abaturanyi, hari ikindi abantu bifuza?"

Yashimiye kandi andi mashyaka n’imitwe ya politiki yahisemo kwifatanya n’Umuryango FPR Inkotanyi ngo imushyigikire mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Nyagatare na Gatsibo bijejwe gukomeza kugera ku iterambere

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yagize ati "Aba Nyagatare na Gatsibo, iby’amajyambere bigomba kuza hano ntabwo ari ukubagirira neza gusa, ni ngombwa, hagakorwa ibishoboka, ibidashoboka muri uwo mwanya bigashakirwa uburyo bikazashoboka ejo cyangwa ejobundi.

Gutora FPR ni ugutora amajyambere, ni ugutora ubumwe, ariko icyo gikorwa ni demokarasi. Igihe tukiriho twese ndetse abakiri bato, ibihe biri imbere ni ibyanyu. Muzabe za ntare ntimuzabe imbwa."

Ibikorwa byaharaniwe n’abatakiriho bikwiye guhabwa agaciro

12:37 Paul Kagame yakomeje agira ati “Nubwo mundeba aha, ubanza ndi umunyamahirwe kurusha abandi. Amahirwe ya mbere ni ukunyura muri ibyo byose imyaka itari mike, aho abantu bibaza niba buri buke cyangwa bari buramuke, iyo myaka yose njye nkaramuka. Ntabwo ari ubutwari bundi, ni amahirwe.

Nabyo biravuze ngo waramutse, wagize ayo mahirwe ugomba gukora igituma n’ejo uzaramuka n’abandi bakaramuka. Rero, ari aha turi, ahandi hirya mu gihugu ubu kuba turamuka, igihe twaramutse tuba duhagaze no hejuru y’imibiri cyangwa ibikorwa by’abatakiri kumwe natwe. Andi mahirwe rero mfite, ni ukugira ngo ibyo byose byabaye, bitazapfa ubusa. Iyo ni inshingano nayo, ni amahirwe mfite kuba ndi umwe mu bazatuma abo bose bagiye, bazamenya ko batagendeye ubusa.

Ibyo ni byo biduha imbaraga, bisa n’ibya ya ndirimbo ngo ‘Nda Ndambara’. Nta ntambara n’imwe yadutera ubwoba. Yaturuka hano cyangwa yaturuka hanze, ntibishoboka. Wa mugambi wo kuramuka byanze bikunze, ni uwo wo ku gipfunsi. Gutora FPR no kuba FPR, ni icyo bivuze. Bivuze ko buri Munyarwanda mu gihugu cyacu agomba kuramuka byanze bikunze."

Kagame yijeje Abanyarwanda kubaho mu mahoro

12:30 Paul Kagame yatangiye ijambo rye ashimira ab’i Nyagatare, barimo n’abavuze mbere ye, avuga ko ‘bashyuhije’ urugendo rugana ku matora.

Yakomeje agira ati “Nubwo twaje hano mu gikorwa cya politiki, muraza kunyemerera mbaganirire.

Ntabwo muzi ko bababwiye ko muri aka karere ariho abantu binjiriye mu 1990? Ni ho abantu banjiriye tuza kubohora igihugu cyacu. Ntabwo ari aho twinjiriye gusa, bamwe muri twe ni naho twasohokeye.

Tujya kuba impunzi bamwe muri twe, twari abana ba bandi bafatwa ukuboko cyangwa bahekwa, aho twambukiye kujya kuba impunzi mu gihugu cy’igituranyi nanone ni muri aka karere. Aho twasohokeye ni ho twinjiriye.

Dusohoka, hari uburyo abantu babayemo bavuga bati ‘Ntiburi buke’. Icyo gihe icya ntiburi buke. Tugaruka byari ukuvuga ngo ‘Bugomba kujya bucya byanze bikunze’. N’uyu munsi ku Munyarwanda uwo ari we wese ‘Bugomba kujya bucya’."

12:16 I Nyagatare barashima.

Hannington Namara wavuze ibigwi Paul Kagame, umukandida wa FPR INKOTANYI, yamushimiye by’umwihariko uruhare rwe mu kongera gusubiza Abanyarwanda Ubunyarwanda, by’umwihariko abari impunzi barimwe uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo.

Yashimiwe kandi politiki yashyizwe mu bikorwa mu Karere ka Nyagatare n’utundi tw’Iburasirazuba, yo gusaranganya ubutaka abari bafite bwinshi bagaha abatabufite, umuco wo ‘kwikubira’ ugacika.

Ubuhinzi bwatejwe imbere, umusaruro w’ibigori ugera kuri toni ziri hagati y’eshanu n’umunani.

Mu bworozi, Namara yagize ati “Turagushimira ko watuzaniye uruganda rw’amata y’ifu, umukamo wavuye kuri litiro miliyoni 10, ubu ugeze kuri miliyoni 40 ku mwaka.”

12:02 Nsengimana Félicien, ni rwiyemezamirimo utuye mu Murenge wa Gatunda muri Nyagatare.

Uyu mugabo w’imyaka 44, yatanze ubuhamya bw’uburyo yavukiye mu muryango ukennye, aho baryaga ari uko babanje guca inshuro.

Yavuze ko kubera ubwo buzima bubi, ubwo yarangizaga amashuri abanza agatsindira kujya mu yisumbuye, yamaze ibyumweru bibiri atarajya kwiga kubera ubukene.

Nsengimana yavuze ko kubera imiyoborere idaheza, yafashijwe kwiga amashuri yisumbuye Leta umurihira, yiga ubukanishi no gusudira ndetse arangije kwiga atangiza ‘atelier’ nto yatangaga umuriro muri za batiri zifashishwa mu kogosha (Gucaginga).

Binyuze muri gahunda ya Hanga Umurimo, yatsindiye amafaranga ibihumbi 800 Frw aba abonye igishoro.

Ati “Byarakuze kubera inama zanyu nziza. Ubu imaze kuba ‘atelier’ ikomeye, aho nongeyemo ububaji. Mfite atelier ifite agaciro ka miliyoni 25 Frw, ikoresha abakozi 18, ihemba miliyoni zigera kuri 2,4 Frw buri kwezi. Maze kwigisha abandi Banyarwanda bagera kuri 200 kubaza no gusudira.

Imvugo yanyu irarema kuko Umunyarwanda ushoboye kuyitora akayumva akayishyira mu bikorwa, imukura ku rwego rumwe ikamugeza ku rundi.”

11:57 Mbabazi Keren wabaye umusangiza w’ijambo muri iki gikorwa, yavuze ko ari amahirwe kuba Chairman wa FPR INKOTANYI yaje kwiyamamariza i Nyagatare.

Yavuze ko Nyagatare na FPR INKOTANYI bifitanye amateka, kuko aka karere ariko katangirijwemo urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ati “Nyagatare nk’amarembo yabaye itangiriro ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda, buri mwaka twiyemeje ko tuzajya tugenda n’ibirenge tugere Gikoba kuri ka gasantimetero, twiyibutse uko mwabigenje. Abakuru batuganirira uko ibintu byari bimeze, natwe tukahava dufashe ingamba zo gukomeza kubaka u Rwanda.”

Yavuze ko by’umwihariko abana b’abakobwa n’abagore muri Nyagatare bahawe agaciro, bemererwa kwigwa kugira ngo biteze imbere.

Ati “Wibare kudukiza kuba mu rugo. Iyo hataba mwebwe ntabwo mba narageze ku ishuri. Wibare ku nkura inyuma iyo.”

Yashimye kandi ko imiyoborere myiza ya Paul Kagame yaciye umuco wo "guterura" mu Karere ka Nyagatare, ubu abakobwa baho bakaba bashakana n’abo bakunze.

11:51 Nyuma y’uko Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, amaze gusuhuza abitabiriye ibikorwa byo kumwamamaza, haririmbwe indirimbo y’Umuryango.

 Paul Kagame yageze i Nyagatare

11:38 Umukandida wa FPR Inkotanyi yageze kuri Site ya Nsheke mu Karere ka Nyagatare aho agiye gukomereza ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Ibikorwa bya Paul Kagame byarenze ab’i Nyagatare bamwita Imana y’Abanyarwanda

Batamuriza Jane waturutse mu Murenge wa Rukomo, yabwiye IGIHE ko yabyutse saa Munani n’iminota 15 ahita ajya kuri Site ya Nsheke aho umukandida akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza kubera ko yamuhaye ubutaka, amworoza inka kandi atanga umutekano ku baturage bose.

Ati “Urugendo nakoze kuva mu rugo kugera aha nta nkomyi nahuye na yo, numvaga nisanzuye ndirimba mbyina kandi nezerewe. Rero nta mpamvu ntamushyigikira, nta mpamvu ntamutora n’ikindi gihe iyaba byashobokaga, azankundire tuyamuhe 100%.”

Batamuriza yavuze ko yahawe inka irabyara, imufasha kwishyurira abana be amashuri ndetse ngo aracyafite abiga muri kaminuza kandi ashobora kubishyurira ibyo bakeneye byose kubera iyi nka yahawe.

Uyu mukecuru avuga ko ibikorwa bya Paul Kagame bituma bo bamwita Imana y’i Rwanda.

Ati “Mu by’ukuri ni Imana y’Abanyarwanda. Njyewe mufata nk’intwari ikomeye kandi nta muntu ubishidikanya.”

Yavuze ko bifuza ko mu myaka iri imbere yakomeza gushyira imbere gahunda ziteza imbere igihugu no gusigasira ibyagezweho.

11:28 Ubwo abahanzi barimo Igisupusupu, Agnès, Bwiza, Knowless, Bushali, King James na Chriss Eazy basusurutsa abari kuri Site ya Nsheke mu Karere ka Nyagatare.

Agnès afatanya na Igisupusupu kuririmba "Ikipe itsinda"
Itorero ry'i Nyagatare ryashimishije benshi mu mbyino iryoheye ijisho
Umuhanzi Bwiza Emerance asusurutsa abaturage b'i Nyagatare bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame
Bushali yaririmbye indirimbo zirimo 'Kugasima"
Butera Knowless asusurutsa abari kuri Site ya Nsheke
Chriss Eazy yaririmbye indirimbo zirimo "Jugumila"
Junior Giti aba yaherekeje umuhanzi Chriss Eazy
King James yishimiwe cyane i Nyagatare

Abakecuru bashima Paul Kagame wababereye umubyeyi

Mukagashugi wo mu Murenge wa Rukomo, mu kagari ka Gashenyi yabwiye IGIHE ko yahisemo gushyigikira Paul Kagame kuko ari umubyeyi w’intangarugero.

Ati “Yashyize abana mu mashuri, aha ababyeyi ijambo ubu nta muntu ugikubitwa, tugomba kumushyigikira.”

“Paul Kagame mufata nk’umubyeyi kuko yambereye umubyeyi aho ababyeyi banjye bari bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yarahabaye antera ingabo mu bitugu aranshyigikira.”

Uyu mukecuru w’imyaka 67 avuga ko bifuza umuhanda wa kaburimbo ugera iwabo muri Rukomo ubundi bakazashyigikira Paul Kagame iteka ryose.

 Andi mafoto y’abitabiriye kwamamaza Paul Kagame i Nyagatare

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Pudence yaje kwamamaza umukandida wa FPR INKOTANYI
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars na Komiseri Tito Rutaremara bamaze kuhagera
Umuhanzi The Ben ubwo yari ageze kuri site ya Nsheke i Nyagatare
Umushoramari Mudaheranwa Yussuf Hadji ni umwe mu baje gushyigikira Paul Kagame i Nyagatare

10:49: King James na Chriss Eazy bageze ku rubyiniro

Ruhumuliza James uzwi nka King James na Nsengiyumva Rukundo Christian umaze kwamamara ku izina rya Chriss Eazy ni bo bari ku rubyiniro aho binjiriye muri "Tumutore niwe".

Chriss Eazy yaririmbye "Bana" mbere y’uko King James asusurutsa ab’i Nyagatare aririmba "Ndagutegereje".

Ababyeyi banyuzwe na gahunda zitandukanye Paul Kagame yashyizeho zirimo n’uburezi kuri bose

Nkundabera Théoneste waturutse mu Murenge wa Karangazi mu Kagari ka Karama, yabwiye IGIHE ko yazindutse agiye gushyigikira Paul Kagame kubera ibikorwa byinshi yabagejejeho by’umwihariko ibikorwaremezo.

Ati “Yatugejeje kuri byinshi, imihanda, amashanyarazi amazi meza n’uburezi kuri bose, ni yo mpamvu twahisemo kuza kwamamaza umukandida wacu Paul Kagame.”

Uyu mugabo w’imyaka 40 yagaragaje ko ibyinshi byagezweho ariko bifuza ko ahataragezwa amashanyarazi n’amazi byazahagera.

Ati “Ibyinshi yabitugejejeho, ahubwo ni ugukomeza kutugeza ku bikorwa byinshi birenze ibyo yatugejejeho agakomeza akabyongera, cyane cyane nk’ahantu hatari hagera amazi, amashanyarazi, akabitugezaho.”

Nkundabera ngo afata Paul Kagame nk’umubyeyi w’Abanyarwanda bose kuko yabahaye uburezi budaheza.

10:33 Bushali na Knowless bajyanye ku rubyiniro.

Nyuma ya Bwiza, abagiye ku rubyiniro ni Ingabire Butera Jeanne ’Knowless’ ari hamwe na Bushali aho binjiriye mu ndirimbo "FPR Oyee".

Bushali yaririmbye "Ku gasima" mbere y’uko Knowless aririmba "Akantu".

10:18 Bwiza ni we ugezweho.

Umuhanzikazi Bwiza Emerance yageze ku rubyiniro, ahera kuri "Ogera" yahuriyeho na Bruce Melodie. Iyi ndirimbo ivuga ibigwi Paul Kagame.

Yakurikijeho "Iyo twicaranye" yasubiranyemo na Eric Senderi International Hit mbere yo kuririmba "Do Me".

10:04 Ab’i Nyagatare bizihiwe

Itorero ririmo abagore, abagabo n’urubyiruko riri gususurutsa abari kuri Site ya Nsheke mu ndirimbo iri mu rurimi rw’Igikiga ruvugwa mu duce twegereye Uganda ihana imbibi n’u Rwanda hano mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru.

09:55 Igisupusupu yageze ku rubyiniro

Umuhanzi Nsengiyumva François ’Igisupusupu’ ari hamwe na Agnes bageze ku rubyiniro binjiriye mu ndirimbo "Ikipe itsinda" ivuga ibigwi Paul Kagame.

Igisupusupu yakurikijeho "Rwagitima", aho avuga kamwe mu duce tw’aka Karere ka Nyagatare.

Abagore b’i Nyagatare bafata Paul Kagame nk’intwari Imana yahaye u Rwanda

Kirabo Monique utuye mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Nyagatare, yabwiye IGIHE ko abagore bahisemo gushyigikira Paul Kagame kubera ibikorwa by’ubutwari akora.

Ati “Turashima cyane umukandida wacu Paul Kagame, yatugejeje ku bikorwa byinshi by’iterambere muri aka karere. Ubundi muri aka karere nk’abadamu nta jambo twagiraga, umudamu ntiyasohokaga ariko muri ibi bihe umudamu ari mu nzego zifata ibyemezo, ashyigikiye ibikorwa by’iterambere, afatanyije n’umuryango gutera imbere ndetse n’igihugu muri rusange.”

Yavuze ko mbere aka karere kagiraga ikibazo cy’ibiribwa bakajya guhahira mu bindi bice no hanze y’ibihugu ariko muri iki gihe basigaye beza kandi bakihaza mu biribwa.

Ati “Twajyaga tujya hakurya tukajya guhaha ariko hano Nyagatare abantu barahinze, tureza, turorora umukamo mu nka warazamutse, aborozi barabona amata abadamu na bo bagahinga bagafatanya n’imiryango yabo, muri rusange twageze kuri byinshi kandi byose ni ukubera ubuyobozi bwiza.”

Kirabo yavuze ko abona Paul Kagame “nk’intwari y’Abanyarwanda kuko akora ibikorwa bidasanzwe, ni intwari Imana yaduhaye.”

Yavuze ko mu myaka itanu iri imbere bifuza Paul Kagame yazakomeza gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ibikorwa by’iterambere.

Yashimangiye ko bazamwereka neza ko bamushyigikiye tariki 15 Nyakanga mu matora bamutora 100%.

09:45 Abarimo ibyamamare n’abayobozi batandukanye bamaze kuhagera.

Muyoboke Alex ari mu baje gushyigikira umukandida wa FPR INKOTANYI
Uwicyeza Pamela ni umwe mu bitabiriye kwamamaza Paul Kagame
Iyamuremye Antoine n'uwo bashakanye bari babukereye
Bamwe mu banyamahanga baba mu Rwanda nabo bagaragaje ko bashyigikiye Paul Kagame
Umunyamakuru Sanny Ntayombya ubwo yari ageze i Nyagatare gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi
Alain Mukuralinda, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma yari yitabiriye iki gikorwa

Ibyagezweho mu Karere ka Nyagatare mu myaka irindwi ishize

Mu myaka irindwi ishize, Akarere ka Nyagatare kageze ku bikorwa by’iterambere bibereye ijisho aho hasanwe umuhanda wa Kagitumba-Gabiro ufite kilometero 60 ndetse n’uwa Ryabega-Nyagatare ufite kilometero 11,15, byose byatwaye ingengo y’imari irenga miliyari 27,2 Frw.

Hubatswe kandi umuhanda wa Rukomo-Nyagatare ufite uburebure bwa kilometero 73 ku ngengo y’imari ingana na miliyoni 73,5 z’amadorali ya Amerika.

Imihanda ishamikiye ku minini na yo mu Karere ka Nyagatare ntiyasigaye kuko mu myaka irindwi ishize hubatswe iyatwaye ingengo y’imari irenga miliyari 5,4 Frw.

Mu mushinga wo guteza imbere imijyi (Rwanda Urban Development project RUDP) mu Karere ka Nyagatare, hakozwe icyiciro cya mbere cyo kubaka imihanda ifite kilometero 3,91 ku ngengo y’imari irenga miliyari 3,4 Frw mu gihe icya kabiri gifite kilometero 14,12 ku ngengo y’imari irenga miliyari 7,3 Frw naho icya gatatu gifite kilometero 6,705 cyagendeyeho ingengo y’imari irenga miliyari 5,6 Frw.

Mu rwego rw’ingufu hakozwe ku mushinga wo kongerera ubushobozi imiyoboro y’amashanyarazi, igikorwa cyatwaye ingengo y’imari irenga miliyoni 4,5 z’ama-Euro.

Muri uyu mushinga hubatswe umuyoboro wa MV ufite kilometero 192,222, hashyirwaho transformateur 123 mu gihe umuyoboro wa LV wubatswe wo ufite burebure bwa km 4,899.

Ibikorwa bigamije kongera ingufu no gukwirakwiza amashanyarazi, byatumye ingo zayahawe zikuba inshuro eshatu ziva ku 35 564 mu 2017 zigera ku 119 988 mu 2023.

Ibikorwaremezo by’amazi byitaweho hubakwa imiyoboro yayo mu Mujyi wa Nyagatare ku burebure bwa km 131,205 hashyirwaho ibigega by’amazi bigera kuri 38 ku ngengo y’imari irenga miliyari 6,3 Frw kandi byatumye abaturage bagera ku 132.000 bagerwaho n’amazi meza.

Mu bijyanye n’imiturire hubatswe imidugudu itandatu y’icyitegerezo ari yo Rwabiharamba I, Rwabiharamba II, Kinihira, Akayange, Shimwa Paul na Gishuro ku buryo byatumye imiryango 424 ituzwa neza, indi 1112 igakurwa mu manegeka.

Hakozwe ku mushinga wo guteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi hatunganywa ibishanga, kurwanya isuri hakorwa amaterasi, gutanga inguzanyo z’ubuhinzi ku nyungu nto ya 8%, gutera inkunga imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu nkunga nyunganizi. Ibi byatwaye ingengo y’imari ingana na 835.947.450 Frw.

Muri uyu mushinga hakozwe amaterasi kuri hegitari 469, 8 bituma abaturage bagera ku 6716 babonamo akazi.

Mu mushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo, kuzamura imyumvire y’aborozi mu korora kinyamwuga, kuzamura imyumvire y’aborozi mu guhunika ubwatsi bw’inka ndetse n’ibindi bituma amatungo arushaho kubaho neza, hashowe ingengo y’imari irenga miliyari 1,2 Frw.

Hubatswe inzu zo guhunikamo ubwatsi bw’amatungo (Hangar) ku borozi 70, hanubakwa ubwogero bw’inka (Spray races) bugera kuri 13.

Uyu mushinga kandi wasannye amakusanyirizo 16 y’amata mu Karere ka Nyagatare ari yo Rwempasha, Muvumba, Karama, Katabagemu, Karushuga, Kamate, Rwabiharamba, Bwera, Musheri, Kirebe, Nyagatare, Isangano, Mbare, Matimba, Musenyi, Abashumbabeza.

Hubatswe kandi amakusanyirizo mato ane y’amata ari yo Mimuri, Rwimiyaga, Rukomo na Katabage ndetse RDDP yacukuye amavomero 12 y’amazi mu gihe imishinga y’abaturage 470 yatewe inkunga y’arenga miliyari 1,2 Frw.

Mu rwego rw’ubucuruzi n’ubuhahirane, hubatswe isoko rya Kagitumba ku ngengo y’imari irenga miliyari 1,7 Frw.

Hubatswe icyanya cy’inganda cya Nyagatare kirimo uruganda rutunganya granite (East Africa Granite Industries) n’urutunganya ibiribwa (Nyagatare Maize Processing Plant).

Mu kwita ku mibereho myiza y’abatuye i Nyagatare, hubatswe Ibitaro bya Gatunda, ikigonderabuzima cya Tabagwe, hanubakwa amavuriro y’ibanze 70.

Mu guteza imbere uburezi, hubatswe ibyumba by’amashuri 1453 bitwara ingengo y’imari irenga miliyari 3,3 Frw. Hubatswe kandi amashuri icyenda y’imyuga n’ubumenyingiro ku ngengo y’imari ingana na 425.979.644 Frw.

Hari kandi Shonga TVET na Ntoma TVET, amashuri abiri y’imyuga n’ubumenyingiro akora ku mipaka yuzuye atwaye ingengo y’imari irenga miliyari 1,9 Frw.

Mu kurwanya ubukene ho hatanzwe inka 4555 muri gahunda ya Girinka, abaturage bagera ku 57 387 bahabwa akazi muri gahunda ya VUP, mu gihe hubatswe hakanasanwa amazu 4216 kugira ngo abaturage bature neza kandi bature ahantu heza.

Stade ya Nyagatare yuzuye mu 2020 ni igikorwaremezo cy'ingenzi cyagezweho mu myaka irindwi ishize
Umujyi wa Nyagatare uri mu yunganira Kigali, wubatswemo imihanda itandukanye ifasha mu rujya n'uruza
Imihanda yagiye yubakwa i Nyagatare yaranacaniwe mu rwego rw'umutekano
Isoko Mpuzamipaka rya Nyagatare ryitezweho koroshya ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Uganda
Uruganda rutunganya amata y'ifu rwa Nyagatare rwitezweho guteza imbere ubukungu bushingiye ku bworozi
Umudugudu w'Akayange wafashije abari batuye nabi kubona aho barambika umusaya hatekanye
Ibitaro bya Gatunda byatumye imitangire ya serivisi z'ubuzima mu karere ka Nyagatare yihuta

09:10 Abantu benshi bakomeje kugera kuri Site ya Nsheke

08:05 Akanyamuneza ni kose ku bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame wa FPR Inkotanyi kuri Site ya Nsheke mu Karere ka Nyagatare.

Bike ukwiriye kumenya ku Karere ka Nyagatare

Akarere ka Nyagatare ni kamwe muri turindwi tugize Intara y’Uburasirazuba.Kari ku buso bwa km² 1926,32 kakaba gatuwe n’abaturage 653.861 batuye ku bucucike bw’abagera kuri 373 kuri buri km² imwe.

Kimwe na twinshi mu turere tw’igihugu, Nyagatare na yo yiganjemo ab’igitsinagore ku rugero rwa 51,3%.

Ku wa 22 Nyakanga 2017 ni bwo Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame yaherukaga kwiyamamariza mu Karere ka Nyagatare aho icyo gihe yabwiye abagatuye ko gutora umukandida wa FPR ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ari ugutora ko amajyambere akomeza kwiyongera muri aka karere.

07:00 Abantu ni benshi kuri Site ya Nsheke aho bategereje umukandida wa FPR Inkotanyi.

Bari mu ngeri zitandukanye, haba abakuze ndetse n’urubyiruko, ubona ko bacyereye kwamamaza Paul Kagame nk’uko bigaragara mu myambaro n’ingofero bambaye ndetse n’indirimbo bari kuririmba.

IVOMO : IGIHE

BIGEZWEHO TV Breaking news on time! We don't break news, We make history ✍