Masisi: M23 na FARDC babyutse bacana umuriro w'amasasu mu misozi ya Ndumba na Muremure

Apr 2, 2024 - 09:44
 0  171
Masisi: M23 na FARDC babyutse bacana umuriro w'amasasu mu misozi ya Ndumba na Muremure

Masisi: M23 na FARDC babyutse bacana umuriro w'amasasu mu misozi ya Ndumba na Muremure

Apr 2, 2024 - 09:44

Kuva mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri, haravugwa imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC ifatanyije na Wazalendo zivugwa ku musozi wa Ndumba utari kure y’umudugudu wa Shasha muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga muri Teritwari ya Masisi.

Mu gihe ibintu byabyutse bituje mu misozi ikikije umujyi wa Sake, ku rundi ruhande muri iki gitondo kandi imirwano yadutse mu bindi bice bitandukanye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za FARDC zifatanyije n’inyeshyamba za Wazalendo.

Amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko imirwano ikaze irimo kubera mu misozi Muremure mu burengerazuba bw’Umujyi wa Goma n’indi kuri axe Rwindi Kanyabayonga.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Intebe mushya, Judith, yagize ati: "Ibitekerezo byanjye biri mu burasirazuba no mu mpande zose z’igihugu uyu munsi zugarijwe n’amakimbirane n’abanzi rimwe na rimwe bihishe, batigaragaza ariko ’tuzabona , tukabirukana mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501