Makamba: CNDD-FDD iravugwaho gutoteza umwarimu wasabye abana kwiga aho kujya mu nama

May 8, 2024 - 11:37
 0  106
Makamba: CNDD-FDD iravugwaho gutoteza umwarimu wasabye abana kwiga aho kujya mu nama

Makamba: CNDD-FDD iravugwaho gutoteza umwarimu wasabye abana kwiga aho kujya mu nama

May 8, 2024 - 11:37

Gordien Nintunze, umwarimu w’amasomo y’igifaransa ku ishuri ryisumbuye rya Komini Musasa mu Ntara ya Makamba (mu majyepfo y’u Burundi) ngo ari gutotezwa n’abayobozi b’ishyaka CNDD-FDD bamushinja kuba yaragiriye inama abanyeshuri yo gukurikira amasomo aho kwitabira inama z’ishyaka. Abayobozi b’amashyirahamwe y’abarimu barahamagarira abayobozi n’ubuyobozi bw’ishuri kumurinda.

Ku wa Gatandatu, itariki ya 27 Mata 2024, ishyaka CNDD-FDD ryakiriye abarwanashyaka bashya baturutse mu midugudu itandukanye yo mu Ntara ya Makamba.

Ku Ishuri Ryisumbuye rya Musasa, abanyeshuri bamwe ntibitabiriye amasomo bagiye muri izo nama z’ishyaka riri ku butegetsi nkuko tubikesha SOS Médias Burundi.

Nk’uko amakuru aturuka kuri iryo shuri ryisumbuye avuga, Gordien Nintunze, umwarimu w’igifaransa mu cyiciro cya nyuma, yabonye ko mu ishuri hari abadahari benshi.

“Yagiriye inama abanyeshuri bajya mu nama z’ishyaka rya politiki aho kwiga mu ishuri. Yibanze ku bitegura ikizamini cya Leta, ” ibi bikaba byaravuzwe n’umunyeshuri waganiriye na SOS Médias Burundi utarifuje ko izina rye ritangazwa.

Yabishimangiye agira ati: « Abanyeshuri babi bagoretse ibyo mwarimu wacu yavuze ».

Ubwo Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD yajyaga muri Komini nshya ya Musasa ihuza Makamba, Kayogoro na Kibago, ngo umwungirije, Zachée Misago, yateye ubwoba mwarimu.

“Uyu mwarimu ushaka guhagarika ibikorwa by’ishyaka ryacu agomba gutanga ibisobanuro.
Ntidushobora gukomeza kutagira icyo dukora imbere y’ibikorwa nk’ibi, ” ibi bikaba byaravuzwe na Zachée Misago imbere y’imbaga y’abayoboke ba CNDD-FDD muri zone ya Kabuye.

Abayobozi b’amashyirahamwe atandukanye bamaganye ibyo bikorwa by’iterabwoba ku mwarimu, kuri bo, ugamije gusa kubona abanyeshuri batsinda. Barasaba inzego z’ubutegetsi n’uburezi kurinda uyu mwarimu wugarijwe n’abayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi.

Mu Burundi, abanyeshuri akenshi bahatirwa guhagarika amasomo kugira ngo bakire abahagarariye ishyaka CNDD-FDD cyangwa bitabire ibirori by’iri shyaka, ikintu abatavuga rumwe na leta bakunze kwamagana.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501