M23 yashyizeho "couvre feu" mu bice igenzura, nyuma y'ibitero byayishegeshe

M23 yashyizeho "couvre feu" mu bice igenzura, nyuma y'ibitero byayishegeshe
Nyuma y’ibitero by’indege, bimaze iminsi byibasiye ibice M23 igenzura na nyuma y’iyicwa ry’abayoboozi b’ingabo bawo 2 biciwe mu gico batezwe bagiye kuganiriza abaturage, uyu mutwe ubu washyizeho isaha yo gutahiraho no gufunguriraho ibikorwa.
Uyu mutwe mu itangazo ryawo wavuze ko couvre feu ari guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo mu karere kose ugenzura.
Itangazo rigenewe abanyamakuru riti "Guhera uyu munsi, ku wa 20 Mutarama 2024, ingendo zose zo mu muhanda n’ibikorwa byose by’ubukungu, amasengesho: Tagisi, ipikipiki, ubwikorezi bwo mu muhanda, utubari, amaduka, amasoko, amatorero, n’ibindi) bigomba guhagarara saa kumi n’ebyiri n’igice nimugoroba bigakomeza saa kumi n’ebyiri za mugitondo mu gace kagenzurwa na M23 kugeza ku mabwiriza mashya, "