M23 yasabye Leta ya RDC ibiganiro

Feb 2, 2025 - 10:03
 0  58
M23 yasabye Leta ya RDC ibiganiro

M23 yasabye Leta ya RDC ibiganiro

Feb 2, 2025 - 10:03

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko rikirajwe ishinga no kuganira n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, hagamijwe kurebera hamwe icyaba igisubizo mu guharanira amahoro arambye muri iki gihugu cyakunze kurangwa n’umutekano muke.

AFC/M23 yabitangaje kuri uyu wa 01 Gashyantare 2025, mu itangazo Umuvugizi wayo mu bya politiki, Laurence Kanyuka yanyukije kuri X.

Ni itangazo iri huriro ryashyize hanze nyuma y’iminsi mike ishize ryigaruriye Umujyi wa Goma n’ibindi bice by’ingenzi byo muri Kivu y’Amajyaruguru, ubu abaturage bari barahunze imirwano bakaba batangiye no kugaruka muri mujyi no mu bindi bice igenzura.

Mu itangazo Kanyuka yakomeje ati “Twongeye gusaba ubutegetsi bwa Kinshasa ko tukirajwe ishinga n’ibiganiro bitaziguye kugira ngo dukemure impamvu muzi y’intambara hagamijwe kugera ku mahoro arambye mu gihugu cyacu.”

AFC/M23 kandi yashimiye byimazeyo abaturage bo mu Mujyi wa Goma bayakiranye ubwuzu ubwo wabohorwaga, bakemera gufatanya mu bikorwa bitandukanye mu guteza imbere iki gice cyari cyarabaye isibaniro y’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uyu muvugizi yakomeje avuga ko AFC/M23 igikomeye ku mahame yo kurinda abaturage bose baherereye mu bice babohoye, kabone nubwo hakiri imbogamizi z’ibitero, yibutsa ubutegetsi bwa Kinshasa ko nta buryo cyangwa ubushobozi bwo kugaba ibitero kuri uwo mutwe bafite.

Kanyuka arakomeza ati “Turasaba abaturage gukomeza imirimo yabo ya buri munsi nk’uko bisanzwe batuje ndetse ntacyo bikanga. Ubutegetsi bwa Kinshasa nibuhirahira kugaba ibyo bitero buzirengera ingaruka zose bizateza.”

Yavuze ko AFC/M23 yiyemeje guhangana n’imbogamizi zose zirimo n’ibitero yagabwaho mu buryo bwuzuye, bagahangana n’aho zituruka hatitawe ku wo ari we wese wabikora, bigakorwa ku mpamvu zo kurindira umutekano abaturage.

Uyu mutwe kandi wibukije abo mu ihuriro ry’ingabo za FARDC, polisi, na Wazalendo bacyihishe mu bice bitandukanye, kurambika intwaro bakazikusanyiriza kuri Stade de l’Unité, bakabikorana umutima ukunze badahaswe.

Kanyuka ati “Turasaba n’abagicumbikiye abo bantu kubasaba kwigaragaza bakitaba nk’uko bisabwa. Abo ni abaturage ba Congo ntabwo tuzabagirira nabi.”

Ingingo yo kuganira na M23 isa n’itumvikana neza mu matwi y’ubutegetsi bwa Kinshasa burangajwe imbere na Félix Tshisekedi, kuko inshuro nyinshi yabyamaganiye kure akagaragaza ko ataganira n’abo yita umutwe w’iterabwoba.

Nubwo yabyanze ariko uwo mutwe umaze gutsinda ingabo ze kenshi, ndetse uyu mutwe ntutinya kuvuga ko ibyo uharanira nibidakurikizwa utazatinya no gukomeza iya Kinshasa mu rugamba rwo kubohora Abanye-Congo bose.

Kuva M23 yabohora Goma ibintu bikomeje gusubira mu buryo, umutekano waragarutse ndetse ku mbuga nkoranyambaga abagize AFC/M23 bagaragaye bafatanya n’abaturage gusukura umujyi mu bice byawo bitandukanye.

BIGEZWEHO TV Breaking news on time! We don't break news, We make history ✍