M23 irashinja MONUSCO gutiza ibirindiro byayo FARDC ikarasa mu baturage, intambara yafashe indi ntera

Mar 18, 2024 - 10:22
 0  223
M23 irashinja MONUSCO gutiza ibirindiro byayo FARDC ikarasa mu baturage, intambara yafashe indi ntera

M23 irashinja MONUSCO gutiza ibirindiro byayo FARDC ikarasa mu baturage, intambara yafashe indi ntera

Mar 18, 2024 - 10:22

Umutwe w’Abarwanyi ba M23, urashinja ingabo za MONUSCO gutiza ibirindiro byazo ihuriro rya FARDC rikabikoresha rirasa mu baturage.

M23 yabigaragaje mu itangazo yashyize hanze yamagana ibyo izi ngabo zakoze kuko ngo bitandukanye n’amahame azigenga.

Iri tangazo Kandi rigaragaza ko FARDC, ikomeje gufatanya n’imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR, Wazalendo ndetse n’Ingabo z’u Burundi na SADC kugaba ibitero ku basivile baturiye ibice bya Sake n’inkengero zayo.

Lawrence Kanyuka, usanzwe uvugira uyu mute, avuga ko ejo ku Cyumweru tariki ya 17/03/2024 rigaragaza ko ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa bagabye ibitero mu baturage bikorerwa mu birindiro bya MONUSCO.

Muri iri tangazo kandi, M23 ivuga ko abasiviri benshi bakomeje kuvutswa ubuzima imbere y’imiryango mpuzamahanga.

M23, ivuze ibi, mu gihe imirwano hagati y’impande zombi ikomeje, aho kugeza ubu ibice byishi birimo Sake bikomeje kuberamo intambara.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501