Lionel Messi yongeye kuvugisha benshi kubera ibyo yatangaje

Lionel Messi yongeye kuvugisha benshi kubera ibyo yatangaje
Lionel Messi yatangaje amakipe abiri meza mu mupira w’amaguru kurusha ayandi yose ku isi ashingiye ku "musaruro" no ku " rwego rw’imikinire "mu kiganiro yagiranye na TV yo muri Argentine.
Uyu mugabo w’imyaka 36, uzagaragara muri iyi mpeshyi muri Copa America izabera muri Amerika, aherutse kwicarana na Infobae muri Hotel Le Meridien, muri Florida, baganira ku ngingo zitandukanye.
Argentine izagerageza kwisubiza igikombe ifite muri iri rushanwa riteganyijwe mu byumweru biri imbere ubwo bazahurira na Canada, Chili na Peru mu itsinda A - kandi Messi yizeye ko bazitwara neza
Ati: "Ntekereza ko Argentine ihora ihabwa amahirwe.Iyo igikombe gitangiye, yaba icy’isi, Copa America cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose, Argentine aba ari umukandida wo kugitwara kimwe na Brazil."
Ibitekerezo bya Messi ku makipe meza kw’isi biri mu byatumye iki kiganiro kimenyekana cyane.
Muri iki kiganiro, Messi yagize ati: "Real Madrid niyo kipe nziza ku isi, batwaye igikombe cya UEFA Champions League.Ugendeye ku musaruro, Real Madrid niyo kipe nziza ku isi".
"Uramutse ugendeye ku rwego rw’imikinire, ndatekereza ko Manchester City ariyo nziza."
Yongeyeho ati: "Njye ku giti cyanjye nkunda Man City ya Guardiola. Ntekereza ko ikipe iyo ari yo yose Guardiola arimo iba idasanzwe kubera uko ameze, uburyo atoza ndetse n’uburyo akora. Atuma amakipe ye akina."
Messi yabajijwe ku kuntu yitwaye neza mu gikombe cy’isi mu 2022, ubwo Argentine yatsindaga Ubufaransa kuri penaliti, nyuma yo kunganya ibitego 3-3 kuri Stade ya Lusail.
Ati: "Numva ntuje nyuma yo gutwara igikombe cy’isi, kubera ko umwenda nari mfitiye umuryango wanjye, igihugu cyanjye ndetse n’abafana bose ubu nawishyuye.Ariko ubuzima burakomeza, ndashaka no kongera kugerageza gutwara Copa America."
Benshi batunguwe no kuba mu makipe meza atavuzemo FC Barcelona yubakiyemo amateka atazibagirana.