Leta y’u Burundi igiye kohereza izindi ngabo muri Kivu y’Amajyepfo kurinda umujyi wa Bukavu kugira ngo udafatwa na M23

Feb 7, 2025 - 12:21
 0  688
Leta y’u Burundi igiye kohereza izindi ngabo muri Kivu y’Amajyepfo kurinda umujyi wa Bukavu kugira ngo udafatwa na M23

Leta y’u Burundi igiye kohereza izindi ngabo muri Kivu y’Amajyepfo kurinda umujyi wa Bukavu kugira ngo udafatwa na M23

Feb 7, 2025 - 12:21

Leta y’u Burundi ifite umugambi wo kohereza izindi ngabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo iherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikigamijwe ni ukugira ngo zirinde umujyi wa Bukavu mu gihe umutwe witwaje intwaro wa M23 wagerageza kuwufata, nk’uko byasobanuwe na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI.

Ingabo z’u Burundi z’inyongera ni batayo yose. Amakuru avuga ko mbere yo koherezwa muri RDC, mu minsi ibiri ishize zabanje guhurizwa mu kigo giherereye muri zone Gatumba, hafi y’umupaka.

Iyi batayo izaba iya 16 y’ingabo z’u Burundi iri muri RDC kuva mu mwaka wa 2022, ubwo ubuyobozi bw’ibihugu byombi bwagiranaga amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Ingabo z’u Burundi zose zabaga muri Kivu y’Amajyaruguru zamanutse muri Kivu y’Amajyepfo nyuma yo gutsindwa na M23, zijya gukomeza ibirindiro by’ingenzi cyane birimo ibya Kavumu; ahari ikibuga cy’indege.

Ubwo izi ngabo ziyobowe na Brig Gen Pontien Hakizimana uzwi nka ‘Mingi’ zakurwaga muri Kivu y’Amajyaruguru, byoroheye M23 gufata umujyi wa Sake n’uwa Goma. Ubu bivugwa ko uyu mutwe witwaje intwaro uzafata Bukavu, mu gihe ibirindiro byawo byakomeza kugabwaho ibitero.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06