Leta ya RDC yasabwe kugabanya abasirikare barunze mu mujyi wa Goma igitaraganya

Aug 29, 2024 - 06:25
 0  308
Leta ya RDC yasabwe kugabanya abasirikare barunze mu mujyi wa Goma igitaraganya

Leta ya RDC yasabwe kugabanya abasirikare barunze mu mujyi wa Goma igitaraganya

Aug 29, 2024 - 06:25

Sosiyete sivile ikorera mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Leta kugabanya abasirikare bari muri uyu mujyi, igaragaza ko bamwe muri bo ari bo bakomeje gukora ibyaha birimo ubujura.

Perezida w’iyi sosiyete sivile, Marion Ngavo, yatanze ubu busabe nyuma y’aho umusirikare wari wambaye impuzankano ateye agace ka Majengo muri uyu mujyi tariki ya 26 Kanama 2024, akarasa mu baturage nyuma yo kwambura umugore uvunja amafaranga.

Umucuruzi wabonye uyu musirikare yagize ati “Umusirikare ufite intwaro yaje, asaba uyu mugore kumuha amafaranga yose. Yarabyanze ariko ubwo yabonaga intwaro, yarayamuhaye. Abaturage babibonye bavugirije umusirikare induru. Ubwo ni bwo yatangiye kurasa amasasu menshi mu nzira. Twamukurikiye ariko yakomeje kurasa. Yakomerekeje benshi.”

Ngavo yasobanuye ko mu mezi menshi ashize, abateza umutekano muke i Goma ari abasirikare batari ku rugamba, birirwa bazerera muri uyu mujyi, kandi bakabaye baba mu bigo bya gisirikare.

Ati “Abateza umuhangayiko, umutekano muke n’impfu amanywa n’ijoro rimwe na rimwe baba ari abasirikare. Urugero ni urw’umusirikare wibye amafaranga umuvunjayi, akarasa abantu, umwe muri bo agapfira ku bitaro. Mu gihe aba basirikare batari ku rugamba, bagomba gusubizwa mu bigo byabo.”

Uyu muyobozi wa sosiyete sivile yakomeje ati “Ntabwo bakwiye kuba bazererana intwaro mu mujyi wa Goma kubera ko ibintu biri kurushaho kuba bibi.”

Abasirikare bongerewe mu mujyi wa Goma mu ntangiriro za 2024 ubwo umutwe witwaje intwaro wa M23 wafataga ibice biwukikije. Icyo gihe hari ubwoba ko ushobora kuwufata. Ikibabaza abaturage ni uko abakabarindiye umutekano ari bo bakomeje kubambura ubuzima n’imitungo yabo.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268