Leta y' u Rwanda yazamuye imisoro ku nzoga n’itabi, telefone na mudasobwa bishyirirwaho TVA

Feb 11, 2025 - 09:20
 0  623
Leta y' u Rwanda yazamuye imisoro ku nzoga n’itabi, telefone na mudasobwa bishyirirwaho TVA

Leta y' u Rwanda yazamuye imisoro ku nzoga n’itabi, telefone na mudasobwa bishyirirwaho TVA

Feb 11, 2025 - 09:20

Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuzamura imisoro ku nzoga n’itabi, hagamijwe kongera amafaranga yinjira mu isanduku ya Leta no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Mu mavugurura yakozwe, hanashyizweho umusoro ku nyungu (TVA) ku bikoresho by’itumanaho n’ikoranabuhanga nk’telefone na mudasobwa. Ibi bikoresho byari bisanzwe bidashyirwaho uyu musoro, ariko guverinoma yabonye ari ngombwa kugira ngo ibashe gukusanya amafaranga ahagije yo gushyigikira iterambere ry’igihugu.

Mu cyemezo gishya cyafashwe, hashyizweho umusoro mushya witwa Digital Services Tax, uzajya ucibwa serivisi z’ikoranabuhanga zituruka hanze y’u Rwanda. Ibi birareba Netflix, Amazon n’izindi sosiyete zitanga serivisi zifashisha internet.

Minisitiri Murangwa yabwiye RBA ko aya mavugurura yakozwe nyuma yo gusesengura neza, kandi ko azafasha mu kongera ubushobozi bwa Leta mu gukomeza guteza imbere igihugu.

Yagize ati: “Twarashishoje cyane dusanga iyo misoro ari ibintu bishoboka. Ntabwo twemeje imisoro idashoboka.”

Aya mavugurura y’imisoro agaragaza icyerekezo gishya cya guverinoma cyo gushaka uburyo bwo kongera umutungo wayo, hagamijwe gukomeza iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

BIGEZWEHO TV Breaking news on time! We don't break news, We make history ✍