Lawrence Kanyuka yakwennye Amerika nyuma yo gufatirwa ibihano

Feb 24, 2025 - 10:31
 0  683
Lawrence Kanyuka yakwennye Amerika nyuma yo gufatirwa ibihano

Lawrence Kanyuka yakwennye Amerika nyuma yo gufatirwa ibihano

Feb 24, 2025 - 10:31

Lawrence Kanyuka, umuvugizi w’Umutwe wa AFC /M23, yavuze ko ibihano aherutse gufatirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntacyo bivuze kuko iwabo muri Congo ntacyo yahaburira.

Yavuze ko igihugu cye ari paradizo kiruta ibyo bihugu by’i Burayi na Amerika bahora basingiza nyamara Congo ubwayo ari Paradizo.

Yagize ati “Hano iwacu dufite ibitoki, dufite ibirayi, ibishyimbo, isombe, isamake isambaza, dufite byose mu mazi no ku butaka rero ibyo byose ntakibazo kibirimo.”

Yabivuze mu mpera z’icyumweru dusoje, aho yavuze ko urugamba arimo rutagira ikindi rungana, ku buryo hari icyo yarukangishwaho.

Yabigarutseho nyuma y’uko aba barwanyi bigaruriye umujyi wa Bukavu aho birukanyemo ingabo za FARDC n’aabarundi ndetse bahafatira intwaro nyinshi.

Kanyuka avuga ko impamvu barwana iyi ntambara ari ukugira ngo babone uburenganzira bwo kubaho mu Gihugu cyabo bisanzuye, bityo ko gufatirwa ibihano nka biriya ntacyo bivuze.

Ibi bihano mu by’ubukungu byafatiwe Lawrence Kanyuka, byasohokeye rimwe n’ibyafatiwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, General (Rtd) James Kabarebe.

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibi bihano byafatiwe Kabarebe, ivuga ko bidafite ishingiro na busa, kuko ibyo yashinjwe na America byo kuba ngo ari we uhuza Leta y’u Rwanda na M23, ari ibinyoma.

BIGEZWEHO TV Breaking news on time! We don't break news, We make history ✍