Kylian Mbappé yasezeye byeruye kuri Paris Saint-Germain

May 11, 2024 - 09:14
 0  269
Kylian Mbappé yasezeye byeruye kuri Paris Saint-Germain

Kylian Mbappé yasezeye byeruye kuri Paris Saint-Germain

May 11, 2024 - 09:14

Umufaransa Kylian Mbappé wari umaze iminsi agaragaza ko atazakomeza gukinira Paris Saint-Germain yifashishije imbuga nkoranyambaga ze ayisezera bidasubirwaho.

Ni ubutumwa uyu mukinnyi yatanze mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 10 Gicurasi 2024, ashimira buri wese babanye mu gihe ahamaze ndetse anagaragaza ko atazahwema gukomeza kuyiba inyuma.

Yagize ati “Nahoraga mbabwira ko nzabavugisha gusa ndashaka kubabwira ko uyu ari umwaka wanjye wa nyuma muri Paris Saint-Germain, ntabwo nzongera amasezerano azarangira mu byumweru bike biri imbere.”

“Birankomereye cyane gutangaza ko ngiye kuva mu gihugu cyanjye cy’u Bufaransa ndetse na Shampiyona ya League 1 nisangagamo, ariko ndumva aricyo gihe kandi ndabishaka. Nyotewe kugerageza amahirwe ahandi nyuma y’imyaka irindwi.”

Si ibyo gusa kuko uyu mukinnyi yashimiye buri wese babanye kuri icyo kibuga harimo abafana, abatoza ndetse n’abayobozi ba PSG kuko bamufashije kuzamura urwego rwe, ndetse azabahoza ku mutima kandi agakomeza kuyishyigikira mu bundi buryo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yamaze kwemeranya na Real Madrid yo muri Espagne ndetse akaba ari ikipe izamuha byose birimo n’umushahara uru hejuru y’uwa Jude Bellingham na Vinicius Junior bahabwa miliyoni 10,3£ buri mwaka.

Kuri uwo mushahara kandi wose hazajya hiyongeraho miliyoni 85,5£ azava mu biganiro bigendanye n’uburenganzira bwo gucuruza isura ye.

Ubuyobozi bwa PSG bwatangiye gushaka umusimbura we kuko we yabwiye Perezida wayo, Nasser Al-Khelaïfi, ko nyuma ya tariki 30 Kamena 2024 atazaba akiri umukinnyi wayo.

Kylian Mbappé yemereye Paris Saint-Germain ko azayishyigikira mu bundi buryo
Kylian Mbappé yasezeye kuri PSG bidasubirwaho
H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461