#KWIYAMAMAZA: Dore ibintu bitatu Umukandida Mpayimana yagaragaje azibandaho naba Perezida

Jun 23, 2024 - 04:58
 0  717
#KWIYAMAMAZA: Dore ibintu bitatu Umukandida Mpayimana yagaragaje  azibandaho naba Perezida

#KWIYAMAMAZA: Dore ibintu bitatu Umukandida Mpayimana yagaragaje azibandaho naba Perezida

Jun 23, 2024 - 04:58

Umukandida wigenga uhatanira kuyobora Igihugu, Mpayimana Philippe, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Ngoma, ahateraniye abaturage baje kumva imigabo n’imigambi ye ikubiye mu ngingo 50.

Yibanze ku ngingo 3 zirimo uburezi, ibidukikije n’inganda, aho nko mu burezi yabwiye abaturage b’i Ngoma ko nibamutorera kuba Perezida wa Repubulika, abanyeshuri bifuza inguzanyo zibafasha kwiga Kaminuza bazajya bazihabwa nta kindi kigendeweho, kuko n’ubundi ngo baba bazishyura izo nguzanyo.

Mpayimana Philippe agifata ijambo yasabye abaturage gufata umunota umwe bakunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu munota ukirangira yakomeje ashimira Inkotanyi zayihagaritse zikabohora Abanyarwanda ubu hakaba hari umutekano.

Kandida Mpayimana yakomeje abwira abaturage ingamba 50 zizamufasha guteza imbere igihugu naramuka atowe. Izo ngamba zirimo kuba azicara agasesengura neza inzego z’umurengera zikora ibintu bimwe zashyizweho, akazigabanya mu rwego rwo kugabanya ingengo y’imari ihagendera.

Mu buhinzi yavuze ko azagabanya uburyo hubakwa inzu ku bwinshi abaturage bakabanza gushyira imbere ubuhinzi aho gushyira imbere kubaka.

Yavuze ko azongera ibiribwa ku isahane ya buri Munyarwanda, ateze imbere umusaruro w’ubworozi kurushaho.

Yavuze ko kandi yifuza ko Ambasade zaba urwego rw’ubuyobozi rufasha Abanyarwanda baba mu mahanga rukajya ruba ihuriro bunguraniramo ibitekerezo ku buryo bifasha n’abiyita ibigarasha gutanga umusanzu ku gihugu cyabo aho kukirwanya.

Mpayimana yavuze ko azongera umubare w’imirimo ahereye ku bukomisiyoneri bukozwe kinyamwuga.

Yavuze kongera ubukerarugendo akagabanya inyungu z’amabanki.

Mu bindi abaturage bamuhereye amashyi harimo “Guhindura ubutaka bw’umuturage bukareka kuba ubukode bukaba umutungo w’umuturage, bizatuma awusorera yishimye aho kubusorera kandi abukodesha.”

Mpayimana yavuze ko kandi yifuza uko u Rwanda rwabashije kwishakamo ibisubizo ubwo buryo nabwo Afurika yose yabukoresha yishakamo ibisubizo.

Yavuze ko yifuza ko kandi abarangiza amashuri yisumbuye bazatozwa igisirikare nibura amezi atandatu ababishaka bakomeze muri uwo mwuga abatabishaka babivemo.

Kandida Mpayimana yavuze ko ikimugenza muri aya matora atari uguhangana na Kagame ahubwo yifuza gutsinda amatora.

Ati “Ntabwo ngamije gutsinda Kagame, oya, ndashaka gutsinda amatora. Burya iyo turi mu kibuga burya tuba tuzi buri wese ubuhanga bwe.”

Source: UMURYANGO 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461