#Kwibuka30: Dore indirimbo zifashishwa mu kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

#Kwibuka30: Dore indirimbo zifashishwa mu kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994
Imyaka 30 irashize hibukwa inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Abanyarwanda, bakomeje urugendo rwo kwibuka biyubaka, bimakaza ubumwe, ubwiyunge n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga ku kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yabereye mu Intare Arena ku wa Gatanu tariki 5 Mata 2024, yavuze ko Jenoside ishegesha ikiremwamuntu, ikangiza ubuzima, bwo shingiro rya byose.
Ati "Mu Rwanda, Abatutsi baratsembwe hashingiwe ku mugambi mubisha wa Leta yari igamije kubamaraho."
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi 'ishushanya ibagiro ry'abantu ryaranze impera y'ikinyejana cya 20, rizahora ryibukwa mu mateka ya muntu.
Mu buryo bunyuranye bufasha abanyarwanda gukomera muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, harimo n’indirimbo zagenewe ibyo bihe. Hari abahanzi bagiye bakora mu nganzo bagahumuriza u Rwanda n’abanyarwanda babinyujije mu bihangano bitandukanye.
Muri izo ndirimbo, harimo izihimbwe vuba kugeza no muri uyu mwaka, ariko na none hari izahimbwe mu bihe byo ha mbere nyuma y’ibi bihe by’icuraburindi byashegeshe u Rwanda.
Abahanzi bakuru nka Nyiranyamibwa, Massamba Intore, Senderi, Munyanshoza Dieudonné Mibirizi, Bonhomme, n’abandi bagiye bagaruka ku mateka ariko na none bakitsa ku kwiyubaka kw’abanyarwanda.
1. Amateka - Cyusa Ibrahim
2. Rwanda Komera - Sherrie Silver Foundation
3. Ndagiye - Nsengimana Justin
4. Ibuka - Nyiranyamibwa Suzanne
5. Nturi Wenyine - Senderi Hit, Mibirizi, Mani Martin, Kitoko, Grace
6. Icumu Ryarunamuwe/Nyabarongo - Munyanshoza Dieudonne Mibirizi
7. Twigirire Ikizere - Senderi Hit
8. Twarabakundaga - Munyanshoza Dieudonné Mibirizi
9. Mbahoze Nte - Nyiranyamibwa Suzanne
10. Ntibizongere Kubaho - Munyanshoza Dieudonné Mibirizi
11. Ijambo Rya Nyuma - Bonhomme
12. Imfura Zo Ku Mugote - Munyanshoza Dieudonne
13. Icyizere - Grace Mukankusi
14. Humura Rwanda - Masamba Intore Ft Rwandan Stars
15. Komera - Clarisse Karasira
16. Humura Rwanda - Kamaliza
17. Wibabara - Nyiranyamibwa Susanne
18. Dusane ubuzima - Munyanshoza Dieudonné Mibirizi
19. Impore Rwanda - All Rwandan Cinema Stars
20. Never Again - Various Artists
......
NB: Ntabwo indirimbo zifashishwa mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 arizi gusa tuvuze garuguru, ahubwo hari n'izindi nyinshi wasanga kuri YOUTUBE ndetse no kuzindi mbuga zitandukanye.