#Kwibuka30: Amasomo abakozi b’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bigiye ku rwibutso rwa Nyarubuye

Jun 1, 2024 - 17:46
 0  127
#Kwibuka30: Amasomo abakozi b’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bigiye ku rwibutso rwa Nyarubuye

#Kwibuka30: Amasomo abakozi b’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bigiye ku rwibutso rwa Nyarubuye

Jun 1, 2024 - 17:46

Abakozi n’abayobozi b’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye, bahava biyemeje kurushaho kugira uruhare mu kunga ubumwe no kwigisha amateka y’u Rwanda ku bantu batari bayasobanukirwa neza.

Ibi babyiyemeje ku wa 31 Gicurasi 2024, ubwo basuraga ubwo basuraga urwo rwibutso mu rwego rwo kunamira imibiri ihashyinguye ndetse no mu rwego rwo kuhigira amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri aka gace.

Muri Nyarubuye hahoze ari muri Komini Rusumo hafite amateka yihariye y’uko hatujwe abatutsi bakuwe hirya no hino mu gihugu hanyuma ku nkengero z’ikiyaga cy’Akagera hatuzwa abahutu mu rwego rwo kubarinda ko bakwegera amazi ngo nibashaka kubica bajye bambuka bajye Tanzania.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Ngirabacu Frederic, yavuze ko bahisemo gusura urwibutso rwa Nyarubuye kugira ngo bibuke abatutsi b’inzirakarengane bazize uko bavutse ndetse banabashe kuhigira amasomo atandukanye.

Yakomeje agira ati “Icyo twigiye aha ng’aha ni uko guhora twibuka ari ngombwa, ikindi u Rwanda ruzaba icyo Abanyarwanda bazahitamo ko ruba. U Rwanda ni Abanyarwanda barugize nibahitamo kubana neza no gukora ibyiza igihugu kizatera imbere, ariko nibahitamo ibibi igihugu cyanasubira inyuma.”

Yakomeje avuga ko bishimira ko igihugu kiyobowe n’abagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi bakaba banakomeje gutanga icyerekezo cyiza. Yasabye abakozi bakorana kunga ubumwe, buri wese agakora akazi ke neza kugira ngo n’igihugu kirusheho gutera imbere kizibe icyuho cyatewe n’ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi.

Abakozi bakora mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal bo bavuze ko amasomo yibanze bakuye ku rwibutso rwa Nyarubuye harimo kunga ubumwe no kwigisha amateka y’u Rwanda ku bantu batari bayamenya.

Ishimwe Eliane yababajwe cyane n’uburyo abatutsi biciwe i Nyarubuye bicanwe ubugome bukabije, yiyemeza ko amasomo yahigiye azayakoresha mu kwigisha urundi rubyiruko kubana neza no kwirinda amakimbirane yatuma mu Rwanda haba ibindi bibazo.

ati "Nk’urubyiruko ikintu nigiye kuri uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye kugira ngo isenye igihugu mu buryo bukabije. Ikintu mpigiye ni uko nk’abanyarwanda cyangwa urubyiruko twashyira hamwe tukubaka igihugu, hari urundi rubyiruko rwishe abatutsi mbere ariko twe twakwigira ku Inkotanyi tugashyira hamwe kugira ngo ibyabaye bitazongera.”

Ndengenyinka Jean Paul na we yagize ati ati “ Inyigisho ihoraho dukwiriye kwiga ni uko Abanyarwanda dukwiriye gushyira hamwe tukarinda ubumwe bwacu kugira ngo hatazagira ibindi bikorwa bya kinyamaswa nk’ibi byongera kuba mu gihugu cyacu. Nashishikariza buri wese guhora dusura inzibutso tugakurayo inyigisho zidufasha kwigisha abana bacu ndetse n’abaturanyi bacu.”

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyarubuye ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 59 birimo ibihumbi 30 by’abatutsi biciwe rimwe basanzwe ku kiliziya cya Nyarubuye. Bamwe bishwe batemaguwe, abandi barabagwa bakuramo imitima iribwa n’Interahamwe.

Abakozi b’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bakuye amasomo akomeye ku rwibutso rwa Nyarubuye
Abakozi b’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal babanje gusobanurirwa amateka yaranze Jenoside muri Nyarubuye
Bashyize indabo ku mva ishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 59
Bashyize indabo ku mva ishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 59
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268