"Kure y'Inzozi" EP11 - Urupfu rutaramenyekana rwa Dylan na Ariana ruremye intangiriro nshya y'urugendo rwa buri umwe, mbega disi agahinda!

Jun 19, 2024 - 10:11
 0  167
"Kure y'Inzozi" EP11 - Urupfu rutaramenyekana rwa Dylan na Ariana ruremye intangiriro nshya y'urugendo rwa buri umwe, mbega disi agahinda!

"Kure y'Inzozi" EP11 - Urupfu rutaramenyekana rwa Dylan na Ariana ruremye intangiriro nshya y'urugendo rwa buri umwe, mbega disi agahinda!

Jun 19, 2024 - 10:11

Ariana atararangiza kuvuga Papa yahise amurasa, mugihe nanjye nshaka kwiruka ngo mwambure imbunda, njya kumva numva isasu ryangezemo ....

Ooh! Dylan ndamukumbuye pee! Kwakira ko nshobora kuba ntazongera kumubona ukundi byarushijeho gutuma niyanga! Nibwo noneho narimbonye neza agaciro k'ijambo yambwiye nubwo rwose benshi barimo na Ivan babimbwiraga ndetse nkabumva, gusa disi Dylan we mubyukuri twatandukanye ntabishaka! Iryo joro sinasinziriye, naraye ntekereza kumagambo ya Dylan, isura ye yanzagamo buri segonda, kugeza ubwo nabyukaga nkiyorosora nkicara ku buriri ubundi nkabura icyo nakora. Iryo joro natekerezaga ko mugitondo ntari bujye mu ishuli ngo mpamusange nkumva mubyukur agahinda karanyishe, ese koko ibi sibyo bita urukundo rwa nyarwo??? 

Ubwo bwarakeye mugitondo nzindukira mu ishuli, mubyukuri icyuho cya Dylan buriwese yarakibonaga, wumvaga buri umwe wese avuga Dylan... Nicaye ku ntebe njyenyine, ntamunyeshuri n'umwe nigeze nsuhuza yewe na George twicaranaga, kuko naraje mpita nicara kuntebe nubika umutwe, buri umwe wese abibona neza ko nshobora kuba ndwaye cyangwa se nahuye n'ikindi kibazo, uretse bake gusa bashoboraga kumenya ko byose biri guterwa n'igenda rya Dylan.

Ako kanya George yaraje aranyegera cyane, asa nk'umbwira anyongorera mugihe njye nari nubitse umutwe ati...

George: Audrey, humura! Ndabizi ikibazo ufite, ariko twakire ibyo tudashobora guhindura! Dylan azaguhoza ku mutima iteka ryose azaba agihumeka umwuka w'abazima... Yasize adusabye kuzakuba hafi,ndetse ibi ndi gukora, yari yarabidusabye! Ati Audrey uzamube hafi. Humura rero, Audrey Dylan aracyari muri twe! Ntitubabazwe n'igenda rye

Amagambo ya George mubyukuri yanteye kurushaho kwicuza igihe cyose namaraga mu ishuli nkagitakariza ubusa ntagiye kuvugisha Dylan wabaga yibereye hamwe na Angel, agahinda karushaho kunyica ubundi mpita nicara neza, nihanagura ho gato mu maso, fata ikayi ntangira gusubiramo amasomo kuko kuwa mbere twari butangire ibizamini.

Ubwo amasaha y'uwo munsi yaricumye mugitondo tubyuka twitegura n'ubundi ibizami byo kuwambere n'ubwo hari muri weekend ndetse hari bubere ikirori cyo mukigo. Ubwo njyewe na Angel wari inshuti yanjye magara twazamukanye tujya kureba ishuli twicaramo dufata ikayi turiga, ubwo muri uko gufata ikayi twagiye kubona tubona Ivan araje, aza adusanga aradusuhuza natwe turamwikiriza ubundi yicara imbere yacu ariko turebana, gusa wabonaga mu maso ye atishimye...

Ivan: Angel, Audrey! Sinzi ukuntu nabivuga ariko mumbabarire cyane! Mumbabarire kubwa buri kimwe cyose. Nifatanyije n'ikibi kandi iteka nararezwe ndetse nkigishwa guharanira kugendera munzira y'ukuri izira umugayo. Audrey, wabonaga kenshi nkuganiriza, ndetse twaganira nkashaka kukujyana kure cyane, ariko ikimbabaza nuko uriya atari njye, ndetse ko muri biriya byose ntakuri kurimo. Angel, ibi mbimubwiye wumva kugirango nawe uzamfashe kumbera umuhamya, ariko rwose Louise ndifuza ko yazahinduka akareka gukurana ibitekerezo bibi cyane nka biriya. Byose byari mumugambi we wo kurushaho kwigarurira Dylan, kuko rero yamenye ko Dylan akunda Audrey anyishyura amafaranga kugira ngo amaso ya Dylan abone neza ko Audrey ari murukundo rundi maze na we abone uko yinjira mu buzima bwe, ariko n'ubundi byafashe ubusa, kuko imbaraga z'urukundo Dylan yagukunze zaganje imipango yose ya Louise... Nukuri mumbabarire cyane nanone. Nyuma yo kumenya agaciro k'urukundo, Audrey, nukuri Dylan aragukunda, bityo sinifuza gukoresha ikinyoma ngo nzakunde nkwigarurire kubw'iriya nshinzi ngo ni Louise. Umbabarire kandi unsezeranye ko tuzahagarika duke cyane twari dutangiye kubw'icyubahiro cy'urukundo rw'inshuti yanjye Dylan! Tuzabimukorere kandi humura urukundo rundi uzarubona, byanshimisha disi umutima wawe uwumuhaye nk'uko yakwihereye uwe agatekereza ko uri akara ko mumara ye, iyaba wari uwumuhaye disi akawigarurira, namenya ko Imana nsenga yaba insubije amasengesho yanjye!

Angel yabunze amarira mu maso atangira kwihanagura, murebye disi nanjye sinzi aho amarira yavuye ntangira kurira ubundi mbwira Ivan...

Audrey: Dylan...

Ivan: Uri kuvugana na Ivan, Audrey!

Audrey: Sorry! Ivan, ubwo naganiraga ikiganiro cya nyuma na Dylan, mubyukuri wari umunsi udasanzwe, sinshobora kwibagirwa amagambo yambwiye ndetse ayo magambo niyo yabaye impamba izangeza kukindi gihe ntazi nzongera kumuboneraho, igihe kizaba imbarutso nyayo y'urukundo rushya rutarimo urukumbuzi, kuko ubu ahari ntekereza ko namaze kwinjira mu rukundo rwa kure y'amaso, ariko ndahamya neza nzahamya iteka ko umutima wanjye nanjye Dylan yamaze kuwutwara! Aho rero twaganiriye bwanyuma disi akambwira ibango ry'ibanga, nahise nshimangira ko ari ntawundi, rero imipango ya Louise cyangwa undi wese ndahamya neza ko izafata ubusa. Tube hano kubwa Dylan, nshuti!

Ubwo uko turi batatu twese twafatanye mu biganza nk'isezerano duhanye. Mubyukuri cyari icyubahiro gikomeye duhaye Dylan utari waragize amahirwe yo gukomezanya natwe, ariko natekerezaga ko igihe nzongera kumubona urukundo ruzakura ndetse rugashimangirwa ntagushidikanya... Mbega disi umunsi ntaramenya, Angel disi na we yafashe ijambo anyibutsa icyo Dylan aricyo mu buzima bwe, ndetse anansaba kuzashimangira isezerano mbahaye ko nzakomeza gukunda Dylan kugeza igihe nzakomeza kumubona!

Ubwo iminsi yaragiye, bigera kuwambere numva meze neza ndetse niteguye ikizamini nubwo rwose hari ikintu muri njye cyaburaga ariko twakoze ikizamini cya MATH. mu gitondo ngerageza kugikora neza, ubundi tuvuye muri Launch ubuyobozi bw'ikigo bwari buyobowe na Préfet w'amasomo (DOS) ndetse n'umuyobozi w'ababyeyi umugabo twari tubonye bwa mbere, ubundi budusaba twese kutagira aho tujya kuko badufitiye itangazo rikomeye cyane. Nuko saa 14 zuzuye Animateur na Animatrice baratumanura twese twerekeza kuri Assemblée ntan'umwe ubuzemo (n'abarimu bose bari baje) hashize akanya tubona haje imodoka ebyiri nziza nziza, ziparika ruguru gato y'aho abanyeshuri twese twari turi, ubundi havamo umukecuru wari wambaye amalunette y'umukara cyane, w'inzobe ubyibushyemo ndetse n'abakobwa babiri n'undi musore umwe, uwo musore yari afite akana gato k'agahungu, ntangira gukurura ahantu uwo musore n'umwe muri abo bakobwa naba mbazi ariko banca mu maso. Ubwo indi modoka yo yavuyemo aba Polisi ndetse n'abanyamigabane b'iki kigo bose baraje basuhuza DOS ndetse n'umuyobozi w'ababyeyi bari bari gukurikirana ikigo, ubundi bicara ku ntebe bari babateguriye nuko DOS aba afashe ijambo...

DOS: Murakoze banyeshuri mwese, Murakoze bashyitsi bacu b'uyu munsi, bemeye kubana natwe muri uyu mwanya udasanzwe, aho hari inkuru y'incamugongo yatugezeho y'umwe mubanyeshuri bigaga hano, ndetse n'umwe mubari abayobozi b'iri shuri (...)

DOS yakomeje kuvuga ariko ubwoba bwatumye ntabasha gukomeza kumwumva, twese twahinze umushyitsi dutangira kwibaza icyaba cyabaye, mubyukuri ubwoba bwari bwose imitima yacu yarateraga rwose. nakomeje kumva DOS

DOS: (...) Rero ndabasaba kuza gutega amatwi umuyobozi mukuru wa Police mu Karere kacu Commissaire de police (SP) Fidele ndetse no kwihanganira ibyo muri bwumve, kuko ubuzima tubamo buragoye! Nyakubahwa Afande (...) Reka tubahe umwanya!

Ubwo twese twari twagize ubwoba buriwese ubundi aratangira aradusuhuza....

SP Fidele: Murakoze! Nk'uko umuyobozi w'amasomo yari amaze kubivuga, nitwa Fidele Kayitare nkaba ndi umuyobozi wa Polisi hano muri aka karere. Nazanye na bagenzi banjye dukorana mukazi ka buri munsi, ndetse nanazana n'umubyeyi uyu mubona hano, umubyeyi w'umwe mubanyeshuri bigaga hano akaba rero yazanye n'abana be babiri ndetse n'umwuzukuru we mutoya n'undi musore wabaherekeje. Nazanye kandi n'abayobozi n'abanyamigabane b'iki kigo, dore ko abari abayobozi bakuru Directeur na Préfet mu maboko y'ubutabera aho bari gukurikiranwa mugihe ubutabera bugikomeje iperereza kubimaze iminsi bivugwa muri iki kigo harimo n'ibyagize ingaruka ku buzima bw'abantu batatu ngiye kubabwira. Mbere yo kugira icyo mvuga rero, ndabasaba kwihangana no kwakira ibyo muri bwumve kuko mu buzima bwacu niko bigenda, habamo ibyiza habamo n'ibibi. Twebwe nka Polisi rero, hari ibyo dushobora gukora, hari n'ibyo tudafitiye ubushobozi bwo gukora, ariko ibyo dushobozwa mu mbaraga zacu nk'abantu, byiyongereyeho ko dushinzwe umutekano w'abantu n'ibyabo dukora ibishoboka byose ngo dukomeze dusigasire uwo mutekano...

Ntatinze rero ndagira ngo mbamenyeshe ko umunyeshuri wigaga hano witwa, Dylan Rugamba ndetse na Rugamba Ariana wari Animatrice w'iki kigo bamaze kuburirwa irengero, ku makuru Polisi y'u Rwanda ikomeje gushakisha, ndetse ko baburiwe irengero nyuma y'uko bari bamaze amasaha atageze kuri 48 bari mu bitaro. Aba bavandimwe rero batari biyizi ko ari abavandinwe bamaze kuraswa na Papa wabo ndetse ubuzima bwabo bukaba buri mukaga aho impugenge z'abaganga bari bari kubitaho mubitaro bya Malcolm Hospital bari barwariyemo, batangaje ko uko biri kose bashobora kuba batakiri mu mwuka. Aba bombi rero bibwe nijoro n'abagizi ba nabi banishe bamwe mubaganga, kugeza ubu tukaba tugikomeje gushakishiriza hose ko twababona ariko kugeza ubu ntabwo barafatwa. Bivuze ko Rugamba Dylan na Rugamba Muhorakeye Ariana tutaramenya iherezo ry'ubuzima bwabo.

Nyuma yo kuraswa rero Polisi yamenye ko Rugamba François Se w'aba bombi; Dylan ndetse na Ariana, ari na we wabarashe, yaje kugeraho aza kwirasa isasu ryafashe mumutima, aza kugezwa kwa muganga yarangije gushiramo umwuka! 

Mugihe rero tutaramenya irengero ry'aba bana bacu, mushiki wanyu cyangwa se musaza wanyu, ndangira ngo mbasabe niba muri mwe haba hari ufite amakuru cyane wenda nk'inshuti za Dylan, amakuru ashobora kudufasha mu iperereza ndetse akaba n'amakuru ashobora gutuma mugira uruhare ku buzima bwabo, niba dushobora kubatabara hakiri kare cyangwa se tukababona niba batakiri bazima tukabasha kubasezeraho mucyubahiro. Uwadufasha rero niba hari uwo Dylan yaba yarabikije ibanga cyangwa se yaramubwiye aho agiye n'ikimujyanye mbere y'uko ataha murugo aho yari ategerejwe, yaza akatubwira yaba adufashije cyane mu iperereza! Yewe n'uwagira ubwoba bwo gutanga amakuru, yaza akadusanga mu biro hariya, mu ibanga rye akaza akatubwira tugakomeza iperereza.

Mana Nyagasani, Mana ishoborabyose Mana nyiri impuhwe nyiri imbabazi ese kuki wabywmera?! Oya Mana, Oyaaa! Ntabwo wabyemera, ntabwo wabyemera! Narinziko ahari ndi kurota ariko nabonye neza ko nta nzozi zirimo disi amarira twese yari yamaze kutwica, kugeza n'aho Brian na Max bo bicaye hasi bakarira bahoberanye, ikigo cyose cyari cyacitse umugongo! Nitegerezaga Umubyeyi wabyaye Dylan, nkitegereza bashiki be disi agahinda kakarushaho kunyica, Mana Mana Manaaa oya ntabwo byashoboka! Dylan ntiyagenda iki gihe, wamugani wa Nyiratunga "Abatoya ntibagapfe".

Nagiye kubona mbona Angel wari ukomeye cyane, wari wagize ukwihangana kuturenza aratambutse yegera imbere ubundi bamuha Microphone avuga twese tumuteze amatwi...

Angel: Murakoze, mubyukuri mpagaze hano, n'agahinda kenshi ku mutima...(ahita aturika ararira) Dylan yari inshuti yanjye, twabanye muri byinshi, twavuganye byinshi, twacanye muri byinshi dusangira byinshi, Dylan yari umuvandimwe... ntatinze rero ndeke kuvuga byinshi cyane ko tutaramenya amaherezo ye (ari kurira cyane) ndifuriza Ariana na Dylan kuba bagaruka mu muryango, ndetse nkasaba Imana ko yabarindira ubuzima natwe turabasengera. So rero Dylan mbere yo kugenda yari yabanje kumbwira ko agiye kumenya ibanga yari amaze igihe kinini yarahishwe, ibanga rikomeye cyane yabwiwe inshuro nyinshi na Ariana ko rihari, ariko yagerageza kurimwishyuza Ariana agasa nk'uwagize ubwoba bwo kubivuga, bisa nk'aho hari izindi mbaraga zimuri hejuru zamubereye inkomyi. Ikindi kandi Dylan yambwiye ibanga ku munsi wa nyuma tubonana, ambwira ko ntawundi muntu yabibwiye, ndetse ko n'inshuti ze Max na Brian hano mu kigo twitaga Ubutatu... Atigeze ababwira iryo banga, nanjye rero kubw'icyubahiro ngomba Dylan, ngomba kurivuga kabone n'ubwo naripfira. Dylan yari yambwiye ko impamvu yakuye Ariana muri iki kigo ari ukubera iryo banga njye ntazi, kuko umunsi yavaga aha mu kigo, niwo munsi yari agiye kurimenya kandi wari wo munsi wa nyuma muri twe turikumwe. Dylan rero yambwiye ko Préfet na Directeur ndetse na Papa we aribo atekereza ko baba aribo nyirabayazana w'ibibazo byose, ndetse ambwira ko ntakabuza atekereza ko umwana Ariana afite yaba ari uwa Papa we cyangwa uwa Préfet na Directeur. Ntabwo Dylan yambwiye byinshi kuko twari dufite igihe gito cyane, ariko bike mubyo yambwiye yakunze cyane kumvikanisha nk'umuntu witeguye kumenya ibanga kandi agashyiramo amazina ya Préfet na Directeur. Murakoze, Imana yo mu ijuru dusenga yumve amasengesho yacu ku nshuti nziza cyane Dylan.

Angel twaramushimiye cyane Afande arahaguruka abaza niba hari undi Dylan yaba yaragize icyo abwira habura n'umwe njye amarira yendaga kunyica, nari nkiri kwibaza niba ndi kurota. Ubwo bakomeje kutuganiriza hashize akanya baragenda gusa mukugenda nahise ngenda mbakurikiye birumvikana n'abanyeshuri bari bagiye gusubira mu mashuri, ubwo bari batanze umunsi w'akaruhuko (wari bukurikireho) wo gusabira Dylan na Ariana, mugihe rero abanyeshuri bari bavuye aho twari duteraniye twese njyewe nabaciyemo nirukanka negera imbere n'amarira menshi njya kureba umwe muri bashiki ba Dylan ndamusuhuza, ampa akaboko, ubundi mu marira menshi cyane twese twari duhuriyeho ndamubwira!

Njyewe: Mwihangane cyane Sister! Imana yo mu ijuru ibane namwe muri ibi bihe bitoroshye... Nitwa Audrey nkaba nari inshuti ya Dylan ndetse n'urukundo rw'inzozi ze disi ...

Uwo mushiki wa Dylan wari mukuru ariko bitari cyane, yahise asa nk'utangaye (ubwo twavuganaga dusa nk'abagenda ariko gake gake) ubundi yihanagura mu maso gato arambwira...

We: Ooh! Audrey ni wowe? Nishimiye kukubona! Burya yigeze kukumbwira disi ubwo twarikumwe mu kiruhuko cyashize, ndetse nari niteze ko azambwira igishyashya! Kuko iyo twabaga turikumwe ni wowe gusa yavugaga. Najyaga muvugisha kuri telefoni nkamubaza nti "Amakuru ya Audrey?" akambwira ko umeze neza ariko iby'inzozi ze bitaracamo, ubwo nanjye nahitaga mbyumva. Ariko nukuri nshimishijwe no kukubona, kandi nawe ukomeze kwihangana! Njyewe nitwa Céline ninjye Dylan akurikira.

Njyewe: Oh, Imana ibane namwe Céline, nanjye nzishima ninongera kumubona, maze nkamuha urukundo rwanjye rwose... Umutima wanjye nzawumuha ibihe n'ibihe kuko iteka nzahora nzirikana ijambo ry'urukundo yambwiye turi twembi!! 

Céline: Urakoze cyane Audrey, natwe twese ni inzozi zacu kongera kumubona mu maso, reka dutegereze icyo Imana izakora. Ntabwo izadukoza isoni, Audre, ukomeze kwihangana kandi naza, ndifuriza urukundo rwanyu kuzakomera nk'urutare, njyewe mfite ikizere ko azaza ari muzima nubwo bigoye cyane kubyiyumvisha. Gusa koko niba atakiriho, uzamenye neza ko yavuye mu mubiri agufitiye urukundo ntagereranywa, wari umwamikazi w'umutima nk'uko yakwitaga ukaba bwiza bwa Mashira niko yakurataga mubandi...

Céline nahise muhobera cyane mu marira menshi hashize akanya turatandukana, ubwo nsubira muri Dortoire birumvikana ikizamini cya nimugoroba ntacyo twakoze, amarira yatangiye gutemba mu kigo cyose. Ubwo niko Animatrice wari uriho yahise ategura umuhuro w'abanyeshuri bose wo gusabira no gusengera Dylan na Ariana natwe mumasaha ya saa 18:30 twese twari twamaze kuhagera disi Louise aba ariwe muhanzi uza, yegera imbere twese tumutega amatwi mu kiniga kinshi buri umwe yari afite...

Louise: Murakoze! (ari kurira cyane) Imana yo mu ijuru imbabarire cyane kubw'ibyo nakoze byose, kubw'isura mbi nambaye imbere ya Dylan, umuziranenge navukije urukundo rwe. Imbere yanyu mwese ndasaba imbabazi ndetse n'Imana Data mugenga wa twese ndayisaba imbabazi. Ndasaba by'umwihariko Audrey kwegera imbere, niba wenda yaba ahari....

Ubwo nkimara kumva ampamagaye, nashatse guhaguruka biranga imbaraga ndazibura, Mutoni aramfasha arampagurutsa ndetse angeza imbere neza aho Louise yari ari kuvugira ijambo...

Louise: Audrey, mbikuye ku mutima ndagusaba imbabazi... Dylan koko niba atakiriho muri njye nzajyana intimba munda y'Isi yo kuba naratumye aba Kure y'Inzozi ze. Inzozi ze kwari ugukundana nawe umwamikazi w'umutima we, ukamubera urukundo ariko njye n'umutima w'ikibi wari undimo wangize umwanzi w'inzozi ze! Nazaga ahangaha burigihe nje kubasebya kenshi na we ubwe nkamusebereza imbere yanyu mwese, nibwira ko mbikorera urukundo nyamara ndi gukinisha umutima wa Dylan... Byose byamusunikiraga kukuba kure y'Inzozi ze, icyo nzahora iteka nkicuza. Audrey rero ndagusaba imbabazi kubw'ubuhemu bwanjye imbere y'aba banyeshuri bose... Kandi dukomeze dusenge Imana turebe ko yatugarurira Dylan wacuu... Roho wa Dylan aho uri hose ubyumve ko Dylan tumukumbuye, Mana wahanze Dylan turabizi ko utamudutwara hakiri kare, adakundanye disi na Audrey urukundo yifuje ubuzima bwe bwa nyuma ari kumwe natwe, ntabwo wamujyana akiri kure y'Inzozi ze... Dufite ikizere ko Dylan wacu ntaho azajya nubwo bigoye... Audrey mbabarira ndakwinginze...

Louise amarira yaramwishe ahoberana nanjye mubyukuri iyo minsi yari iy'umwijima ubwo Brian na we yahise aza imbere mugihe natwe twari tukiri imbere aho ngaho, atera indirimbo Ubalijoro ya Rodrigue Karemera ariko atera chorus yayo gusa natwe turamwikiriza....

Brian: Uzagire ugaruke Ubalijoro, twese uko turi turagukumbuye... Uzagire ugaruke ubalijoro, twese uko turagukumbuye (ahita ayihindura) Muzagire mugaruke bavandimwe, twese uko turi turabakumbuye...

Yongeye gutera indirimbo ya West Life igira iti... "Goodbye my friend, it's hard to die, when all the birds are singing in the sky, Now that the spring is in the air. Pretty girls are everywhere. Think of me and I'll be there. We had joy, we had fun, we had seasons in the sun.But the hills that we climbed were just seasons out of time...." (Bayita Seasons in the sun by West Life).

Agahinda kendaga kudushengura imitima! Ubwo iryo joro ry'umubabaro ryararangiye tumaze kwiyumvisha ko Dylan na Ariana bishobora kuba byararangiye, ndetse disi iminsi yaricumye ntankuru nshyashya yabo twumvise turinda dutaha ndetse no mugihe cyose cyo kwiga nta gakuru twumvise umwaka wose urashira n'undi urataha kugeza ubwo twarangije secondary tutazi agakuru ka Préfet na Directeur niba baraje gufungurwa, kuri Dylan we urukumbuzi n'agahinda byari byose, izina rya Dylan n'urwibutso twasigiwe na we byari nk'umwuka twahumekaga, twakomeje kwizera ko yazagaruka turamutegereza ariko turaheba... Umunsi wa nyuma mu kigo birumvikana abanyeshuri bose twahanye number dusezeranaho burundu, dutangira ubuzima bwo hanze y'ishuri, ubuzima nifuzaga kuzabamo mubyukuri amatsiko ari menshi yenda kuzanyica, gusa nabubayemo ndi Kure y'Inzozi zanjye!

Ndabyibuka ndi murugo hari haciyemo amezi nk'5 ndangije kwiga, nari narahindutse cyane, imisatsi myiza make up zo muri icyogihe zacaga ibintu, mbese narindi kuri fresheur namwe murabyumva nari Audrey utandukanye na Audrey wa kera ku ishuli! Ubwo nafashe urugendo njya kureba cousine wanjye (mubyara wanjye) witwa Mimi, iwabo babaga i Kanombe mugihe twebwe na Mama twiberaga Kacyiru ninjye mwana wenyine yabyaye, ntawundi muvandimwe nagiraga. Ubwo muri uko kugenda nabanje guhitira mumujyi hari utuntu nashakaga kumugurira muri Supermarket, ndagenda ninjiramo muyo njye na Mama twakundaga guhahiramo ubundi ndangije gukora ibyo nkora, ndasohoka ariko mugusohoka hari umugabo ukuze mo ukuntu wankandagiye ndetse bikomeye kuburyo na we yabibonye vuba vuba ansaba imbabazi....

We: Mbabarira mbabarira mukobwa mwiza! Ntabwo nashakaga kugukundagira meze nk'uwabuze icyerekezo!

Njyewe: Oh, Oya ntakibazo!! Reka nihanagure ntacyo...

We: Urakoze cyane mushiki wa...

Ubwo nahise ndeba mu isakoshi yanjye nshakamo agatambaro ndakabura, mugihe nyiri kugashaka, uwo mugabo wari uri kunyitegereza cyane yahise akuramo umupira w'imbeho yari yambaye umeze nk'uwashaje (na we yasaga nk'umunyabibazo disi) ubundi amera nk'usutamye atangira kumpanagurira inkweto, Mana wee byarandenze ndanamubuza aranga! Ubundi ndamubwira...

Njyewe: Murakoze cyane! Nonese ubu ko ari njye ukwandurije ahubwo? Mbega wowe! Reka basi nkurebere ko mfitemo udufaranga nguhe ugure agafanta, urakoze cyane kandi!

Uwo muntu yahise ambuza...

We: Oya oya yihorere! N'ubundi icyampa nk'imodoka ikangoga nkipfira, kuko ubuzima bwanjye ubu ntacyo bumaze! Ubu undeba uku nje aha ntazi aho mvuye, kandi nimpava ndagenda ntazi aho nerekeza. Mbese nanjye ubwanjye meze nk'utiyizi.

Njyewe: Uhm, kuberiki se?

We: Yewe wa mwana w'umukobwa we, ntiwakwishinga ibyanjye reka ngusezereho wigendere amahoro... Ibyanjye bye kugukerereza, gusa uwanyihera agatike nkigira iwacu i Bugesera...

Uwo mugabo wari ufite byinshi yifuza kumbwira ariko akagira ikintu kimutangira muri we, nahise nsa nk'umusaba gusohoka gato ngo tuve mumuryango ubundi ndamubwira...

Njyewe: Nonese ngufashe iki? Cyangwa ufite ikihe kibazo ko wenda ahari nagufasha, i Bugesera niho iwanyu se?

We: (Yitsa umutima) Yewe i Bugesera niho namaze imyaka myinshi y'ubusore bwanjye, nuko nahavuye ntamenye amaherezo ya Rugamba rwananiye abanzi nk'uko yivugaga... Ariko uriya mugabo aragatsindwa n'Imana iyi yabanje kundema. Umugabo watinyutse akica abana yibyariye, ngo akunde arengere amabanga y'iriya nshinzi y'umu...

Oh my God, ubanza ahari yaravugaga Rugamba François Papa wa Dylan! Ntarangira icyo mubaza yahise yirukanka ndebye aho ari kugana mbona ari gusatira imodoka yari itwaye imifuka myinshi mbona arayipanze yinjiramo imbere mugihe njye narwanaga no kumuhamagara, ayiweeee, Mana Nyagasani, uyu mugabo yari afite amabanga menshi yashoboraga kumfasha,nabuze ahandi nshobora kumukura gusa yagaragaraga nk'uwagize ikibazo mu mutwe.....

Imyaka igiye kuba itatu, ahari uwashaka yavuga ko Dylan na Ariana bashobora kuba batakiriho! Ubu buzima bwo hanze aha Audrey mushyashya arabasha kububamo ate n'inzozi ze? Uyu mugabo se uzi Rugamba François we yaba ari inde?

© Copyright 2024, Aristide Ndahayo & BIGEZWEHO TV. All Rights reserved!

N. Aristide I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 786 297 903