"Kure y'Inzozi" EP10 - Ibanga riramenyekanye! Dylan na Ariana barapfuye? Disi urukundo rwa Audrey rwashobokaga

Jun 17, 2024 - 17:36
 0  155
"Kure y'Inzozi" EP10 - Ibanga riramenyekanye! Dylan na Ariana barapfuye? Disi urukundo rwa Audrey rwashobokaga

"Kure y'Inzozi" EP10 - Ibanga riramenyekanye! Dylan na Ariana barapfuye? Disi urukundo rwa Audrey rwashobokaga

Jun 17, 2024 - 17:36

Muraho neza basomyi ba Kure y'Inzozi! Mbere na mbere tubanje kubiseguraho kubw'igihe cyari giciyemo tutabaha episode nshyashya... Gusa byatewe n'ibibazo umwandi w'iyi nkuru yagize byatumye dutinda. Gusa tubasezeranije tugiye gukomeza kuzibaha nk'ibisanzwe kandi turi no gutegura uburyo tuyibazanira muburyo bw'amajwi kuri Youtube channel yacu ya BIGEZWEHO TV. Muhorane Imana!

Ubwo mugihe Directeur yariho asakuza cyane, twahise twinjira mu modoka njyewe na Préfet ntawuvuga ntawukopfora, Directeur akomeza kuza ati "Mumfunge basi" ubundi koko twinjira mumodoka, nabonaga ari inzozi wenda ndi bugereho nkakanguka cyane ko nibwiraga ko batamfunga gutyo ndi umunyeshuri kabone n'ubwo narimfite imyaka 19 y'amavuko (kuko twigaga dukuze icyogihe). Twinjiye mumodoka iratsimbura, mpindukiye mbona Directeur ndebye kuruhande nsanga abanyeshuri benshi bari kuza birukanka, mbega disi inzozi mbi zari ziri kuba impamo muri ako kanya....

Ubwo koko bidatinze twageze kuri sitasiyo ya Polisi tuvamo n'amapingu duhitira muri gereza, ariko twe badushyize mukumba gato twari turimo twenyine badukuramo ipingu turinjira ubundi ingufuri ijyamo tuyumva. Oh my God. Nahise nicara hasi na Préfet aricara ubundi mu marira atemba ntangira kubaza Préfet...

Njyewe: Préfet byagenze gute? Gute turi hano?

Préfet: Hmmm, tuza wa mwana we! Nushake urire wihanagure. Ugiye kumenya isi icy'aricyo! Ubuzima ni hatali muhungu wanjye...

Préfet wabonaga neza ko afite ikintu gikomeye abitse mumutwe nk'ibanga, nkomeza kumwinginga ngo agire icyo ambwira ariko na we akomeza kunangira, amarira akomeza kunyica, noneho uko isegonda ryashiraga niyumvishaga ko ndi muri gereza, nkahaguruka nkajya ku rugi nkarukubita cyane, amarira yaba menshi nkibuka ko ntacyo ndi buhindure nkamanukira ku rugi gake gake mpaka nicaye hasi. Ku babizi umunota wa hariya uba ungana n'amasaha 10. Naratuje noneho nshaka uburyo ndi buganire na Préfet...

Njyewe: Préfet, ubu noneho nyuma yo kurwana n'umutima, mbashije kwakira ibyo nzi neza ko ntashobora guhindura na gato. Ariko se ubundi muri rusange ndazira iki? Ndazira iki Préfet? Ese urabizi neza ko kubimpisha aribyo wenda bizadukura ahangaha vuba? Kubimenya se byo urabizi ko ntacyo biri butange? Préfet, tekereza neza umbwire basi nanjye ndakubahira umwanzuro wafashe.

Préfet koko ibyo namubwiye yarabyumvise atangira gushaka guca bugufi n'ubundi ariko amagambo ye yari make, yari yaciye bugufi cyane agahinda kenda kumwica, ubundi duhuje amaso mbona impuhwe nyinshi no guhangayika mu maso he.

Préfet: Dylan muhungu wanjye! Urabizi njye nawe hari byinshi tuziranyeho, ndetse n'ubwo naba mbizi uko utabizi... Ariko icyo duhuriyeho nuko bike nzi nawe ubizi. Uri umwana w'umunyembaraga cyane, ariko ndahamya neza ko gushaka kumenya ibanga wahishwe, bizakwicisha cyangwa se bikagukiza bitewe nanone n'ubuzima. Uri impirimbanyi Dyla, ni ikintu nkushimira. Gusa imbaraga washyize muri ibi nubwo ahari wabyise kumenya ukuri, dore nibyo bikwicaze aha... Itegereze urebe niba wahibagiwe. Oui, ni munkuta enye!

Njyewe: Nonese mbere ya byose kuki turi ahangaha Préfet? Turazira iki mbere ya byose? Gusa nabonye Directeur ata amarira mbona ko ahari koko mfite byinshi ntazi... Dylan ndinde??? 

Préfet yarebye kuruhande gato, hashize akanya arandeba ubundi arahigima, nuko arambwira...

Préfet: Nonese Dylan, buriya utekereza ko Directeur agukunda? Utekereza ko biriya yabitewe no kugukunda, cyangwa yabitewe no kwikunda?

Njyewe: Uhm, gute Préfet ngo kwikunda?

Préfet: Wowe gusa uze kwitegura ejo n'ejobundi uri butahe, ariko njyewe, Directeur cyangwa se undi wundi bazi neza ko iri fungwa ryacu risohora amakuru menshi. Humura ibanga washatse kumenya urarimenya Dylan... Gusa ibizakurikiraho uzabyihanganire!

Préfet yakomeje kumera nk'untera ubwoba mbura icyo mvuga ntangira gutekereza nshiduka agatotsi kantwaye, njyewe na we dukangukira rimwe igihe twumvaga ingufuri ikinguye, tugiye kubona tubona ni wa mu Afande turebye tubona bwije, aratubwira ati nimuze mujye kurya, biradutungura kuko twamenye ko tutari imfungwa zisanzwe ahari. Twazamukanye na we, n'imbunda mu ntoki, ntabyo kwambara amapingu... Tujya muri salle y'abo yari iri ahongaho, twarura ibiryo byiza cyane turarya ndetse dusangira n'uwo mu Afande, Préfet rwose nk'umuntu mukuru yanyuzagamo akanamuvugisha, ubundi hashize akanya twarangije Afande aba aratubwiye

Afande: Aaah! Ku munsi w'ejo ibyo twashakaga kumenya tuzaba twabimenye. Ndatekereza ko hari ikizere cy'uko ejo mushobora gutaha. Ariko ndagira ngo mbanze nkubaze Dylan... Ariana ni irihe jambo aheruka kukubwira ubwo mwaherukanaga? Yigeze akubwira kuri Directeur?

Njyewe: Oya Afande! Ntabwo twabiganiriyeho bihagije. Gusa umunsi Ariana duherukana yarampobeye cyane ndetse wumva ko afite ibanga rikomeye cyane abitse. Ntakintu na kimwe yambwiye kuri Directeur.

Afande: Okay, mwihangane, ejo si kera. Tuzakora ibishoboka byose dushyire hanze ibyari bihishwe. Murasubira hariya mwari muri mugitondo turazindukana inkuru nshyashya.

Préfet: Ariko se Afande?

Afande: Yes!

Préfet: Umugore wanjye n'abana banjye bageze hano?

Afande; Yego bahageze. Ariko twabahumurije, mbese ntimugire ikibazo dosiye yanyu iri kurangira. Ibyo muzamenya muzabimenya ejo. Ahubwo siwowe gusa kuko na Dylan, uwo bita Marcel na Jolie baje kumureba mwese abaje kubazanira ibyo babazanira, twababujije tubabwira ko ntagahunda dufitanye namwe yatuma tubatinza aha. Muhumure ejo ibintu bizamenyekana.

Ubwo Afande yaratumanukanye twinjira muri ako kumba njye na Préfet, mubyukuri byari bibabaje cyane. Muri twe ntawavugishije undi, kandi ntan'uwasinziriye, aho bigeze noneho byasaga nk'ibyari bimaze kuducanga, ibitekerezo byacu byagiye kure cyane. Ubwo agatotsi karadutwaye mugitondo nka saa 07:30 twumva umuntu akinguye ingufuri, tumenya ko ari Afande ubundi ahita atubwira...

Afande: Muze munsange kuri Sitasiyo... 

Ahwii, twariruhukije kuko yahise agenda asiga ahongaho harangaye ndetse n'ingufuri arayijyana ubundi tumujya inyuma, agatima kari guterana ituze ubundi twinjiye muri office Afande aratubwira...

Afande: Ah! Mbere na mbere mwihangane cyane kubw'agahe mumaze hano. Twabikoze hari ikintu gikomeye dushaka gukora, niyompamvu tutabafashe nk'abandi bantu. Byose byari kubw'inyungu z'iperereza. Gusa ntimwumve ko ibintu byarangiye kuko tugikomeje gukora iperereza... Ubu muratashye ntimwongera gusubira hariya. Ah, ikindi kandi Préfet wowe n'ubwo tukurekuye, twamaze guhabwa ibaruwa n'ubuyobozi bwa kiriya kigo kidafite umuyobozi kuri ubu ko ubaye uhagaritswe mu nshingano mugihe iperereza rigikomeje. 

Iryo jambo nararyumvise ngira ubwoba bwinshi, nuko mbaza Afande nk'umunyeshuri...

Njyewe: Afande nonese Directeur ntakiri umuyobozi?

Afande: (aramwenyura) Oya! Directeur mumusize mo hano!

Ako kanya njyewe na Préfet twararebanye turikanga, mubyukuri namenye ko ariyo mpamvu bashobora kuba badukigiraniye muri kariya kumba nk'aho dufunzwe, gusa tukiri mubyo kwibaza Afande yadusabye kugenda dusohotse mbona umuyobozi w'abanyeshuri, Animateur ndetse na Animatrice mushyashya baje kutwakira, nuko Afande araza, ansaba ko twinjirana mu modoka twese tujyamo ubundi atugeze mu kigo. Mubyukuri nageze mukigo ubona ko hari umwuka udasanzwe, hari ubwoba bwinshi birumvikana, nuko imodoka ya Afande iparitse arambwira...

Afande: Dylan, wihanganire ibiri kuba byose! Uri guca mubihe bitoroshye, cyane nk'ibyo navuga ni ukuba uri kwiga udatuje, ariko humura bigiye kurangira. Mama wawe yambwiye ko ejo utazarara muri iki kigo... Ubwo ujye gusezera kubanyeshuri bose, ndizera ko noneho aho uzakomereza ubuzima uziga neza ntakibazo! Sawa sawa turikumwe...

Ubwo ninjiranye na ba Animatrice mushya na Animateur muri Office mbanza kuvugana na bo gato, Préfet we asubirana na Afande mumodoka ubundi ntangira kubabaza ibiri kubera muri iki kigo...

Njyewe: Animate, Directeur bamufunze?

Animateur: Yego Dylan, Directeur yafunzwe. Ndetse Papa wawe we yamaze no gutoroka, ikindi kandi wowe na Préfet babafunze mu rwego rwo kugira ngo babahungishe...

My God! Ubwo nahise noneho numva isi inyikaragiyeho, vuba vuba ntaragira icyo mbaza Animateur mpita musaba kuntiza telefoni gato nkahamagara murugo, na we disi arankundira, vuba vuba telefoni ikimara gucamo mpita mubwira....

Njyewe: Allo, Mama! Amakuru y'iminsi???

Mama: Yoo, amakuru ntayo mwana waaa... Wasohotse se ubu uri mukigo?

Njyewe: Yego ubu nihondi Mama, kandi ibintu byose bimeze neza ntakibazo! Nonese Mama amakuru ndi kumva ni yo????

Mama: Ayahe makuru mwana wanjye?

Njyewe: Y'uko Papa yatorotse? Directeur na we bakaba bamufunze?

Mama: Directeur wanyu simuzi mwana wa! Gusa ayo makuru ya So sindayamenya pe, icyonzi nuko afite imyenda myinshi muri banki igiye gutuma byinshi byacu biterwa cyamunara... Ariko natwe twamuhamagaye kuva kare ntiyatwitaba. Gusa So afite ibintu byinshi yaduhishe mwana wa, n'ibyo utaramenya uzabimenya.... 

Njyewe: Mama, humura! Humura ngiye gukora ibishoboka byose nshyire ibintu ku murongo. Humura Mamaaa! Ejo ninza nzaba mfite byinshi cyane byo kukubwira...

Mama: Sawa mwana wanjye! Kandi turagukunda cyane!

Call End.

Mama naramukupye, mubyukuri amarira atangira kumbuga mu maso, ndebana na Animateur mbura icyo mubwira ubundi mfata inzira nerekeza mu ishuli,kubw'amahirwe nsanga ntamwalimu n'umwe urimo, ubundi abanyeshuri bose baratangara wumvamo ijambo Dylan, ubundi nkomeza guhagarara ho gato, amarira aba menshi, ndwana no kwihanagura bose ubwo baraceceka bantega amatwi ubundi ndababwira ....

Dylan: Nshuti zanjye, banyeshuri twiganaga! Twabanye igihe kitari kinini, twabanye muri byinshi; ibyiza ndetse n'ibibi, tubinyuranamo. Ndabashimiye cyane kubw'urukundo bamwe banyeretse by'umwihariko inshuti zanjye magara; Max, Brian, George, Angel namwe mwese! Mubyukuri mwarakoze cyane kumbera inshuti nziza ndetse n'abavandimwe. Gusa, reka mbonereho umwanya mbasezereho, ntabwo bishobotse ko nkomezereza hano urugendo rw'ukwiga kwanjye gusa Imana nibishaka tuzongera tubonane. Muby'ukuri biragoye kubivuga ariko Murabeho, ejo nzafata umuhanda nerekeze iwacu ndetse biragoye kuvuga ko nzagaruka hano ukundi. Imana ikomeze ibarinde, ndabakunda kandi mwarakoze kumbera inshuti nziza n'abavandimwe beza! Imana ibahe umugisha kandi ibarinde, muzakore ibizamini neza...

Nagejeje aho benshi agahinda kabishe bigaragara mu maso, Audrey na Angel aho bari bicaranye ho bari barize.. Angel mu maso hatukuye... Ubundi Brian ahita aza yegera imbere aransuhuza ubundi amfata kurutugu ahita avuga...

Brian: Bavandimwe! Nukuri ndababaye cyane, ndetse sinteze kongera kwishima. Dylan atari muri iri shuri, mbaye ndi muri iki kigo nziko Dylan atakirimo, sinazashobora kwiga. Oya oya rwose! Ndagirango nkusabe rero, Dylan muvandimwe... Utubwire ikibazo waba warahuye nacyo, kikuvanye muri iki kigo hakiri kare, ndetse twumve niba hari icyo dushobora kuba twagufasha! Kuko byatugora twese kubyakira bro. 

Abanyeshuri bose wumvaga bemeye ibyo Brian avuze nanjye nitsa umutima ndeba buri umwe wese, ubundi ndavuga...

Njyewe: Brian arakoze cyane! Ah, mubyukuri nahuye n'ibibazo bikomeye kuva ku munota wa mbere nagera aha. Ntamuntu n'umwe nigeze mbibwira muri mwe mwese, ariko uretse ko nanjye ubwanjye ntabizi. Ibyo bibazo rero nibyo byavanye Animatrice hano, nibyo byatumye nzerera mbe ariko mbyita, ninabyo byatumye nambikwa amapingu njyewe na Préfet, Directeur tukabisikana muri gereza, ababyeyi banjye bagafata umwanzuro wo kunkura hano! Kugeza ubu mubyukuri sindamenya impamvu yabyo byose, kuko nyimenye ahari nk'umusore uri gukura nafata umwanzuro muzima, ahari sinari kwemera kujya Kure y'inzozi. Mubyukuri ndaremerewe cyane, ariko ntakundi mu isi niko bigenda. Bavandimwe reka mbe mbasezeye kandi Imana nibishaka ahari tuzongera tubonane. Ejo nibwo nzagenda... Louise warakoze cyane ntakibazo na kimwe ubu dufitanye uzasigare amahoro, Audrey ndagushimira cyane kuri njye uri undi wundi ahari uzabibwirwa, uzasigarane amahoro y'Imana, Angel wabaye umunyamabanga n'umujyanama mwiza, wambereye inshuti nzakumbura mumyaka yose nsigaje! Scovy wowe urabizi nakwitaga umuturanyi mwiza, usigare amahoro! Max na Brian, George muzamushyire muri bwa butatu butari ubutagatifu ansimbure, kandi muzabane neza nk'uko twabanye! Mutoni wari inshuti nziza, mwese mwese sinabarondora ariko musigarane amahoro y'Imana....

Nahise mbasezeraho n'ikiniga mbura imbaraga zo gusohoka nzamura ikiganza ndabapepera, bavandimwe gutandukana biragora, navuye aho ntabyifuza bamwe bari bari kurira... Ubundi mfata inzira nerekeza muri dortoir njya gutunganya imyenda nzajyana amasaha aricuma, umugoroba ugeze ba Max baza kundeba tugirana ibihe byiza bya nyuma, ubundi nzamukana n'abandi banyeshuri muri etude sinicara muri class ahubwo nicara kuri ya mabuye meza cyane naganiriyeho na Audrey, nsaba Max ko yagenda muri class akabwira Angel ko hari umuntu umushaka, ntamubwire ko ari njyewe... Ubwo mu gihe kitarambiranye Angel yaraje ndamuhobera cyane n'agahinda kenshi hagati muri twe, ubundi ntangira kumubwira muby'ukuri uko byagenze, bidatinze ndamusezera ariko mubwira ijambo rya nyuma...

Njyewe: Angel... Ubu ngiye Kure y'Inzozi. Narotaga iteka kuzibona njyewe n'urukundo rwanjye twambaye ibyera! Agatoki ku kandi twibereye mu isi y'urukundo... Ariko mubyukuri ngiye kure y'inzozi zanjye, aho ntazongera no kubirota ukundi, ikindi kandi A....

Angel: Dylan, wikwigora ibyo uri kuvuga byose nabyumvise. Ndetse n'ibyakugoye byosee njyewe nabyumvise. Reka nkuzanire Audrey... Sinzi kandi niba nzongera kukubona, ariko uzagire amahirwe masa Dylan! Ndakwifuriza ibyiza byose biva Ijabiro kwa Jambo! Uzagire ibihe byiza, kandi nk'inshuti tuzongera tukubone! Amahirwe masa Dyla! Wambereye inshuti nziza, Imana izabiguhembere ibihe bidashira ...

Angel twahise duhobera cyane ndamukomeza ubundi mubwira amagambo akomeye....

Njyewe: Nguyu umuntu nifuzaga mubuzima bwanjye! Navuga akanyumva, yavuga nkamwumva. Ese Angel wundi nzamukura hehe? Oya ntaho! Angel azahora ari umwe mu buzima bwanjye. Warakoze kumbera inshuti nziza n'ubwo disi umurabyo utinda ukurikije igihe twabanye. Iyaba ibihe byaduha amahirwe yandi, tugasubiza iminsi inyuma, nari kuzagushimira byihariye. Nari kuzakuratira abatakuzi... Hahirwa umuntu ugufite mu buzima Angel. Uri malaika nk'uko izina ryawe ribihamya! Nzagukumbura iteka ryose Angel... Ariko iteka nujya unkumbura ujye umenya ko nanjye ndi hafi aho....

Angel twarongeye turahoberana, turekurana amarira yamwishe, ubundi disi aransezeraho noneho bwa nyuma, ambwira ko agiye kuzana Audrey ngo musezere, disi Angel yambereye imfura nzima, ambera umuvandimwe ambera n'inshuti nziza, akarusho rero namufataga nk'impano y'Imana... Ubwo hashize akanya nubwo bwari bwije abandi bari muri etudes ariko inyuma y'amashuri aho nari mpagaze Audrey yaje ndi kumubona atambuka neza rwose mu ngendo y'abeza, uko aza ansatira ngenda nitegereza ubwiza bwe nka bumwe bwa mashira butashiraga irora, Mana weee nashidutse Audrey twahoberanye cyanee ubundi andekuye mwitegereza mu maso... Aramwenyura nanjye ndamwenyura!

Njyewe: Audrey, 

Audrey: Ndakumva Dylan...

Njyewe: Inzozi zanjye, kwari ukubaho ubuzima nifuza, iteka nagerageje kubaha umutima wanjye nkasa nk'ugendera mubyifuzo byawo, maze shenge icyo umutima ushaka nanjye nkakora icyo, dore ko ngo kubwacyo amata aguranwa itabi! Audrey, uzi icyabaye kuva umunsi nakubonaga? Niryo bonekerwa ryanjye dore ko n'abandi bagira iryabo, harimo na bamwe ngo babonekewe na Bikira Mariya i Kibeho... Njyewe mbona ntaho ntaniye na bo rwose!Gusa bo wenda aho bitandukanira nanjye, nuko nabonekewe n'ubwiza budasanzwe n'ubuhanga cyangwa se ubumaji budasanzwe Imana yakuremanye wowe muntu mugenzi wanjye, bo bakabonekerwa na Mariya Nyina wa Jambo! Iyaguhanze yakwihereye igikundiro mu mutima wanjye, maze umutima ukora ibirori byo kukwimika ukwambika ikamba mu mutima wanjye ntiwabimenya umunwa n'isoni zanjye bimbera ibamba nyamara umutima waraguhaye ikamba ngo uzarihoraneeeee ibihe byose kugeza ku munsi inzozi zanjye nzakirana agahinda ko zitakibaye impamo. Uwo munsi ntukabeho Audrey, uragatsindwe n'iyahisemo kundema. Audrey mubyukuri iri ni ijambo rirerire amatwi yawe yumvise atinze, ariko ndi njyenyine mu rugendo rw'urukundo..., maze rero, nzahagarara ahirengeye nzagutegereze ndebe ko uzansanga ukamfata mu kiganza nanjye nkagufata nkakomeza ubundi tugatererana iyi mpinga... Audrey, inyoni niwumva buri uko umuseke utambitse ziririmba, uzamenye ko ari intekerezo zanjye ziri kukwibutsa ko rimwe ibi byose nabikubwiye! Audrey, mugicuku kinishye, inzozi nizikwereka isura yanjye, basi uzashimire Imana ko izaba isubije ugusenga kwanjye kuko ariho honyine ubu nshaka kuzibera. Dore ngiye kure yawe, ahari ntuzongera no kumbona ukundi, ariko umenye ko njyanye urukundo. Kandi urwo rukundo nzaruhorana iteka, maze igihe uzumva amahitamo aguhamiriza ko urwawe rwaba ari njye, ntuzazuyaze nzakwakirana yombi... Humura, byikugora wibaza igisubizo, wisigarire amahoro n'ubundi turacyari bato, iby'urukundo tuzabijyamo ubutaha, byari ngombwa ko nkuhishurira ibanga ryari riziritse ku mutima... Audrey ....

Ntararangiza Audrey wari uri kurira cyane yahise ampobera cyane, umunota umwe urashira n'undi urihirika hashize akanya arandekura ubundi arambwira ...

Audrey: Dylan, kare kose naribazaga nti "Ese urukundo ni iki?", hanyuma se urukundo rwa nyarwo rworwo ni iki? Mubyukuri sinabyizeraga, kuko n'inshuro zose nabigerageje byagiye biba ibintu bitari byiza. Iteka nabaga mbirimo nkakumbura byabihe nabagaho bitaraza. Gusa ahari byaterwaga no kwibeshya Dyla, byaterwaga no kuba ntazi igisobanuro cyabyo, ariko ubu ndabizi... Aka kanya nibwo nabimenya, kubera wowe Dylan!

Iby'urukundo rwa nyarwo noneho ndabimenye, kuko mbikubonanye! Ese nanjye nabaza umutima wanjye nti "Ese uyu Dylan wamwemerera ko aba ariwe wambara ikamba ry'ubwami ritambarwaga n'abarikwiye. Umutima wanjye ibyo ubihakanye, sinzi neza niba Njye nabihakana, kuko nkubonamo urukundo Dylan... Dylan... Nanjye nishimiye bwa mbere umunsi turebana mu maso, nakubonyemo umusore mwiza w'inzozi, ufite icyerekezo kandi wujuje ibyo umutima wanjye wakwifuza kuwundi. Dylan, humura ibyo twaciyemo byose ahari ibyiyumviro by'urukundo bizashyira akadomo kubitaragenze neza byose... Uru rukundo twihishe mu mababa yarwo twazarwubaka rukaramba... Gusa turacyari bato igihe cyo kubishimangira kiracyari cyose, ariko mbaye ndi usubiza kimwe muri Yego na Oya, Yego yanjye yatsikamira Oya! Dylan, nanjye nakwishimira kukugira nk'urukundo rwanjye. Humura nubwo ugiye kure, ariko iyi siyo nshuro ya nyuma... Kuko rero ururabo rutatoha rutabanje kuhirwa, reka n'urukundo rwacu turwuhire, turureke rukure rwose, ndetse umunsi ku munsi turasabire ku Mana gukomeza gukura, maze tuzibere isomo ku bisekuru bindi bizaza! Ugende amahoro Dylan, Imana yo mugenga w'ibihe izaduha amahirwe niba tubikwiye....

Audrey urukundo rw'inzozi zanjye namuhoberanye urukundo rwose mufitiye nawe arampobera biratinda byari byabaye ibindi bindi. Ng'izi inzozi narose kuva kera ko zaba impamo, ngo mpobere urukundo rwanjye, basi rimwe mu buzima niyumve nk'uri mu rukundo. Mana weeee ibi byari birenze urukundo sinzi uko nabyita! Nyuma y'ikiganiro kitoroshye nasezeye Audrey musezeranya ko tuzakomeza kuvugana muburyo bwa SMS nibishoboka duhana za numéro ubundi ndamureka aragenda disi, nanjye nsigara aho nzamura ikiganza mpereza Imana icyubahiro, ko ibashije kunshoboza nkabwira Audrey ibyo urukundo mukunda nawe akansezeranya ko urukundo rwacu dukwiye kurwuhira rugakura rukaranda, kugira abato bazasorome ku mbuto zarwo arizo somo ruzadukuraho, Oh my God! Uwo munsi wararangiye mugitondo nziga utwanjye ndataha, Max na George baramperekeza, Préfet w'amasomo wari uri mu mwanya wa Directeur ansinyira ko mvuye mu kigo amahoro, nanjye ndahaguruka, bangeze hafi no kwa Animatrice (Ariana) ndabasezera ndagenda gusa byari agahinda gasa. Nageze kwa Ariana na we ngo musezereho, nsanga wa muzamu ntawugihari hari undi, uwo wundi arankingurira ndinjira, ngeze kuri saloon ndakomanga kabiri gatatu, njya kubona mbona Ariana araje, akimbona mbona abaye nk'uwikanga, ampoberana ubwoba bwinshi hashize akanya aho kumbwia ngo ninjire munzu ahita ambwira ...

Ariana: Dylan, nonese uratashye ubungubu?

Njyewe: Yego ndatashye narinje kugusezeraho!

Ariana: Okey, ntakibazo injira munzu...

Munzu kwa Ariana narahinjiye mubyukuri hari hameze nk'aho yari ari kumwe n'umuntu, wamureba ukabona mumaso ye hahozemo amarira, ndetse wabonaga afite ubwoba bwinshi cyane bwo kumvugisha ari kunyikanga cyane gusa yagombaga kubanza akarenga nkamubaza.....

Njyewe: Ariana, (...)

Ntaragira icyo mubaza, Mana yanjye narikanze, nabonye ifoto ntoya iruhande rwanjye, iriho Ariana na Papa n'undi mugore wundi, ubundi ndahaguruka vuba vuba mpita mubwira...

Njyewe: Ariana, ibi ni ibiki??? Ibi ni ibiki Ariana??

Ariana aho kunsubiza yararize cyane, ubundi hashize akanya aza anyegera amfata mu kiganza n'amarira menshi mu maso ...

Ariana: Dylan, ese kubaho byaba bimaze iki, mbayeho ubuzima nk'ubwo mbayeho budafite icyerekezo! Dylan, rya banga naguhishe igihe kinini, ubu ngiye kurikubwira ntakabuza! Dylan, Dylan (akomeza kurira cyane) Dylan,...

Njyewe: Ndakumva Ariana!

Ariana: Dylan, Papa wawe.....

Ariana atararangiza kuvuga nahise numva ijwi ry'umugabo uturutse inyuma yacu rigira riti

We: No no no no nooo! Ibeshye ubivuge Ariana!

Narahinduye nsanga ni Papa ndikanga, gusa yari afite imbunda muntoki, ubundi Ariana ahita asa nk'unyihisheho inyuma nanjye nashize ubwoba mbwirana umujinya mwinshi Papa...

Njyewe: Papa ntasoni ugatinyuka ugatunga imbunda? Papa, ni wowe ndi kubona cyangwa

Papa aho kunsubiza n'umujinya mwinshi yakomeje kudutunga imbunda ubundi Ariana n'ubwoba bwinshi anyihishaho maze nanjye ndongera ndavuga ....

Njyewe: Papa, mbwira impamvu y'iyi foto iri hano, niba atari ibyo ntukiri Data ukundi! Ntuzongera no kwitwa Data ukundi...

Ariana: Dylan, n'ubundi kubaho ntacyo bimaze mugihe cyose nyifite agahinda ku mutima natewe n'iyi nyamaswa y'umugome mubi... Dylan uyu ni Papaa, uyu ni Papaaaaaaaaa

Ariana atararangiza kuvuga Papa yahise amurasa, mugihe nanjye nshaka kwiruka nko mwambure imbunda mwice,njya kumva numva isasu ryangezemo ....

Tubonane muri Episode ikurikira!

Ntibirasobanuka!! Papa Dylan ko yishe abana be? Nonese kuki Directeur yafunzwe, Préfet akarekurwa? Urukundo rwa Dylan na Audrey ntirwaba rukiri Kure y'Inzozi?? Mana weee, ntimuzacikwe na Episode ikurikiraho!

Andikira umwanditsi: +250786297903

© Copyright, Aristide Ndahayo & BIGEZWEHO TV 2024. ALL RIGHTS RESERVED!

N. Aristide I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 786 297 903