"Kure y'Inzozi" EP09 - Ipingu rivugije ubuhuha! Dylan na Préfet barafunzwe! Amabanga karahabutaka ya Se wa Dylan agiye hanze

Jun 11, 2024 - 20:12
 0  192
"Kure y'Inzozi" EP09 - Ipingu rivugije ubuhuha! Dylan na Préfet barafunzwe! Amabanga karahabutaka ya Se wa Dylan agiye hanze

"Kure y'Inzozi" EP09 - Ipingu rivugije ubuhuha! Dylan na Préfet barafunzwe! Amabanga karahabutaka ya Se wa Dylan agiye hanze

Jun 11, 2024 - 20:12

Directeur: Amakuru y'iminsi Dylan mon fils?! Njyewe: Amakuru nimeza Directeur. Directeur: (yariruhukije hashize akanya aba aravuze...) Dylan, Am so sorry! Biragoye cyane kubyumva... Ariko kuva uyu munsi ntukiri umunyeshuri w'Iki kigo, Papa wawe yakuboneye ikindi kigo kiza uzigaho, kandi humura uzagira ibihe byiza...

Hmm!!! Ni iki cyari giteye Directeur gufata uwo mwanzuro nk'uwo?? Muri ako kanya? Ariko birumvikana narushijeho gukeka ko byaba ari ibibazo bya Animatrice nshobora kuba ntazi, ubundi ndatuza mbwira Directeur nti...

Niyewe: Nyakubahwa Directe, uwo mwanzuro nanjye numvaga nkwiye kuwufata! Ahubwo murantanze. Gusa ndi kwibaza impamvu ibateye kwihuta gufata umwanzuro nk'uwo. Ariko ntacyo bintwaye, ariko ejobundi ni ibizamini, ubwo muzareka mbikore mburangize ntakibazo!

Directeur wari uri kure cyane muntekerezo yakomeje kundebana indoro irimo umunaniro mwinshi no kudatuza, ubundi arambwira...

Directeur: Ntayindi mpamvu Dylan, ntihagire ikindi kintu utekereza. Papa wawe yambwiye ko ugomba gutaha Dyla, ubwo rero birasaba gutegereza ibizamini, ariko ukwiye kwitegura kuko isaha n'isaha wagenda.

Njyewe: Directe, wigeze kumbuza kuvugana na Animatrice ntaravugana nawe ubwawe. Ariko aho bigeze ndabona ndi hafi gutsindwa, ndashaka kumuvugisha mbere yawe kuko usa nk'utagishaka kugira icyo umbwira..

Directeur: (abanza kwiruhutsa) oya humura ndi kureba uko mbikoraho, vuba aha bishoboka ndakubwira, nuko narindi busy muri za raporo nyinshi. Ihangane cyane Dyla, ni ukubura umwanya urabizi akazi kanjye ntikaba koroshye.

Directeur namusize aho ndagenda, gusa ntiyari ameze neza kuko igitangaje nuko yahise yubika umutwe ku ntebe ari umuntu w'umugabo, byagaragaraga ko ibibazo byamubanye byinshi, ubwo nahise njya mu biro bya Animateur vuba vuba ntangira kumubaza...

Njyewe: Animate, mwiriwe!

Animateur: Wiriwe sha Dyla!

Njyewe: Animate, narinje kugusaba aga serivisi. Ndakwinginze mfasha kabisa

Animateur: Urashaka ko ngufasha iki Dyla?

Njyewe: Animateur, ndashaka guha impano Directeur... Nkamukorera igifoto kinini ndi kumushushanya kuburyo nzakimuha nk'impano ubwo tuzaba turangije ibizamini.

Animateur: Hahh, none ubwo njye ndagufasha iki sha?

Njyewe: Ndagira ngo nyine unshakire agafoto ke gato uko kaba kameze kose, kabone n'ubwo kaba kangana urwara. Icyo nshaka gusa ni isura ye gusa kugira ngo mbone uburyo nyishushanya.

Animateur: Okey, ibyo ntacyo! Reka nze nkakurebere ahantu akunda kubika document (dokima) ze.

Njyewe: Ntakibazo waba ukoze cyane Animateur.

Ubwo Animateur yatangiye gushaka muri dokima za Directeur hashize akanya ahita ambwira...

Animateur: Dore ngaka, ndizera ko akangaka gahagije.

Njyewe: Ahaaa, ni aka rwose! Ahubwo urakoze cyane. Sasa kugirango bizamutungure, ntuze kumubwira ko nakajyanye, njyewe ndashaka kumutungura gusa nkamuha impano nziza cyane azakunda...

Animateur: Oya ntakibazo

Njyewe: Sawa urakoze Animate, Imana iguhe umugisha....

Ubwo nahise mva aho, Animateur muhenda ubwenge gutyo. Njya mu ishuli kwiga nk'ibisanzwe ariko mu masaha ya saa 11:30 nta mwalimu wari uri mu ishuri, Angel yatangiye kumbaza amakuru y'iminsi, ibyo maze iminsi mbamo n'ibindi byinshi, sinifuje kugira na kimwe mubwira ahubwo namubwiraga ko meze neza ko ahubwo ari utubazo twari turi murugo Directeur yamfashaga gukemura. Ubwo uwo mugoroba warageze tujya muri dortoir nyuma y'amasaha hafi abiri tugaruka muri etudes, ndetse muri etudes ndabyibuka nari nicaranye na Scovia nuko njya kubona mbona Ivan arampamagaye, ndasohoka ndamwitaba dusa nk'abavuganira hanze...

Ivan: Bro umeze ute se?

Njyewe: Nisawa bro! Wowe se umeze ute?

Ivan: Nanjye ndaho! Bro, ejobundi Préfet yaje ntarakubwira neza. Waje tukajya muri class yacu ko ntabantu benshi barimo?

Njyewe: Ntakibazo

Ubwo twabikoze uko, twinjirana muri s5MCB aho Ivan yigaga ubundi atangira kumbwira...

Ivan: Bro, nanone kabsa umbabarire kuba narafatanije n'iriya nshinzi y'umukobwa ngo ni Louise yashakaga gusa kuguharabika no kugukinishiriza umutima. Nabaye ikigwari ndahemuka imbere yawe, kandi si wowe gusa ahubwo nanakinnye n'umutima wa Audrey, ikintu mubyukuri ntazabasha kwibagirwa mu mateka yanjye. Uko byagenze rero; Uyu mukobwa ngo ni Louise afite iwabo b'abakire cyane. Yaraje aranyegera arambwira ngo mufashe, kuko yari inshuti yanjye kandi twanize kukigo kimwe uretse ko nyine namurushaga umwaka. Man ntakindi kintu kidasanzwe yarambwiye ngo mbimukorere nk'inshuti ampereza amafaranga ibihumbi 05, rero nawe urabizi inzara y'abanyeshuri, sinashidikanyije rwose narayafashe. Arambwira ngo "Wigire inshuti n'uyu mukobwa ngo ni Audrey, ubundi ujye ureba cyane cyane aho Dylan ari, utume acika intege abone neza ko Audrey muri mu rukundo, noneho nanjye nzagire uko mufatisha". Bro, nabikoze nziko ari aga serivisi gato ndi gukorera Louise nitaga inshuti yanjye, ariko nukuri sinigeze na gato nkunda uriya mukobwa, gusa we mbabazwa ko ahari yari atangiye kunkunda. Am so sorry man! Mbabarira cyane kubw'ikosa rikomeye nakoze nanjye nzahora iteka nicuza.

Ivan wari waciye bugufi namufashe mu kiganza ubundi ndamubwira...

Njyewe: Ivan, humura man! Wumve ko ntakibazo na kimwe kiri hagati yanjye nawe. Niba ari ukubera ibintu mpazemo iminsi, mba numva n'ubundi iby'urukundo ubu ntacyo byangezaho na gito! Humura nukuri Bro. Kandi ndagushimira kubwo guca bugufi kwawe, uri inshuti nziza cyane Ivan.

Ivan twahise duhana bino abasore bita Big-Up, ubundi dukomeza kwiganirira bisanzwe, nari nishimiye cyane kubwo kunguka indi nshuti nshya mu buzima. Ubwo bukeye bwaho, saa sita zarageze menyesha Max na Brian ko ntari bujye muri refe, ahubwo mbabeshya ko hari mwenewacu urembeye mubitaro biri hano hafi bityo ngomba kujya kumusura, nuko nanjye nishyira muri risk ndatoroka, njya inyuma y'ikigo nurira igipangu mpita mfata igikapu cyanjye kuko aho namanukiye hari mu gihuru, ubundi nkuramo ishati y'ishuri nambara umupira ndetse nongera gucunga ko ntamuntu uri kumbona nkuramo ipantalo vuba vuba, nambara indi ubundi nshyiramo akagofero ka George kuburyo n'uwari kumbonera kure atari butekereze ko ndi umunyeshuri utorotse.

Ubwo nahise ngenda n'amaguru mubyukuri nari mfite agafoto ka Directeur wenyine kuko ifoto ya Papa yo ntayo nagiraga gusa Zamu nagombaga kumushushanyiriza Papa akambwira ko ari we cyangwa se atari we (muri babagabo babiri yambwiraga ko yabonaga murugo kwa Ariana). Ubwo nakomeje kugenda nk'umurara kuko ntari ntanyuze umuhanda munini, ngenda mbaririza ngo kwa Pierre ni muzihe nce bamwe bakandagira gutyo gutyo, kugeza ubwo nahageze ubundi ntungukira kuri cya gipangu, maze ndakomanga hashize amasegonda nka 20 Zamu araza arankingurira.

Njyewe: Aah, umeze ute Musaza?

Zamu: Ni sawa ni sawa mwana, amakuru se? Ko uje nonaha ubu ni amahoro?

Njyewe: Hhh, amakuru nimeza. Ewana ni amahoro ntakibazo, Ariana arimo se?

Zamu: Wapi kabsa yagiye mu mwanya ashobora kuba yagiye kuri Police ahubwo...

Njyewe: Uhm, ngo Police???

Zamu: Cyane daa! Bamaze iminsi baza hano n'ejo n'ejobundi baraje. Bakamuhata ibibazo bakigendera...

Ubwo nahise ngira amahirwe yo kuvugana na Zamu ngo ambwire ibyo amatwi yanjye yifuzaga kumva, nahise ninjira ubundi arakinga twinjira mukazu yabaga arimo hashize akanya aba aravuze...

Zamu: Harya ubundi si wowe witwa Dylan?

Njyewe: Yego ninjyewe. Nonese wabimenye ute?

Zamu: Uhm! Dore rero ejobundi nagize ntya njya kumviriza ibyo aba Police babiri babazaga Mabuja (Ariana). Numva umwe aramubajije ati "Umunyeshuri witwa Dylan we muziranye he"

Nahise nshyuhaguzwa mubazanya ubwoba burenze kamere...

Njyewe: Mana wee! Yasubije ngwiki?

Zamu: Yasubije ko akuzi kandi cyane! Nuko rero umu Police aramubwira ati ese yaba ahuriye he n'ikubitwa rya Dodos? Njyewe uwo Dodos inzi uwo ari we! Nuko rero Mabuje na we arasubiza ati "Kuko yari umuzamu wa hariya kuri kiriya kigo, ntabwo yabura kumumenya." Bakomeje babaza Ariana ibibazo byinshi kuri uwo muntu witwa Dodos, na we rero aho nakumvisemo bakuvuga ni ahongaho gusa. Gusa Ariana ntagituje, arahora kuri telefoni buri kanya... Nyine ubona ko hari ikintu kitari kiza kiri kumusatira kumubaho. Mbese abayeho mu bwoba bwinshi ...

Ayo makuru narayamenye ko Police yaba yinjiye mu kibazo cya Dodos. Ubwo kuko Zamu atari abiziho byinshi nahise mubaza kugira ngo menye andi makuru yandi...

Njyewe: Nonese musaza, ejobundi wari wambwiye ko iyi nzu Ariana aherutse kuyigura. Kandi mubyukuri ntakazi afite kadasanzwe, amafaranga yayakuye he? Ba bagabo babiri ngerageze kukwereka ifoto y'umwe muri bo umbwire niba aribo bakunda kuza hano...

Zamu: Ntakibazo zana ndebe... Gusa aho bigeze njye biri kuntera ubwoba iby'aha mba numva ahari nzahaburira ubuzima.

Njyewe: Oya humura bro! Humura njyewe uze kumfasha menye amakuru gusa, nzatabara ubuzima bwawe niba wumva buri mukaga

Zamu: Ahahaa...

Zamu nahise nkora mu gikapu mwereka ka gafoto ka Directeur Animateur yampaye, ubundi akikabona araseka...

Zamu: Hahaha, ese kumbe ni uyu washidikanyagaho? Wikwirirwa ushidikanya ni uyunguyu rwose. Na nimugoroba yaje kubw'amahirwe abisikana n'abapolice. Uyu akunda kuhaza cyane, gusa we na Mabuja baratongana cyane. Hari n'undi mugabo wundi ufite inda nini kabisa...

Njyewe: Buretse gato! Uwo mugabo yambara lunette? (Namubazaga Préfet).

Zamu: Reka reka, nta lunette yambara.

Njyewe: Ni inzobe se? Cyangwa ariyogoshesha akamaraho umusatsi?

Zamu: Oya Oya! Ni umugabo w'umusirimu ukunda kwambara akagofero k'umukara, ufite imodoka, wanateretse n'umusatsi ho gake. Ahubwo mujya no gusa wana! Wagira ngo ni Papa wawe!!!

Oh my God! Ntagushidikanya namenye neza ko aribo bagabo babiri Zamu yambwiraga (Directeur na Papa) ubundi nkomeza kuganira na we mukuramo amakuru...

Njyewe: (ndisetsa) Oya oya, uwo ntabwo yaba ari Papa!

Zamu: Nyamara mujya gusa man, ahubwo neza neza ubu ndi kugenda ndushaho kubibona.

Njyewe: Hha, Papa wanjye ntabwo aba mu Rwanda. Nonese bro, abo bagabo utekereza y'uko aribo bamuguriye iyi nzu?

Zamu: Cyane rwose ni bo ntagushidikanya. Kuko iyi nzu mbere twayibagamo dukodesha, hashize ukwezi Ariana barayimugurira. Gusa njyewe na mbere y'uko Mabuja Ariana ayizamo nari umuzamu n'ubundi ku mugore wayibagamo. Uwo mugore wayibagamo rero, yari inshoreke y'uwo mugabo nakubwiraga basa, nuko uwo mugore yagiye muri Amerika asiga yifuje kugurisha imitungo ye harimo n'iyo nzu...

Njyewe: Yari inshoreke ye se? Cyangwa yari umugore we?

Zamu: Reka ntaby'umugore we! Uwo mugabo erega ngo afite undi mugore i Butare kandi n'abana be ngo ni bakuru. Rwose uwo mu Mabuja yajyaga anyuzamo akanganiriza rero nyuma nibwo yaje kubimbwira. We rero yarazaga rimwe na rimwe hari n'igihe namwumvaga avugana n'abakobwa be cyangwa se abana be akababeshya ko ari muri Business i Gisenyi.

Njyewe: Eeh, hahaha! Ubwo bisobanuye ko rero uwo mugabo, ntakazi yagiraga? Yatungwaga n'uwo mugore wari Nyokobuja?

Zamu: Oya ibyo byo simbizi. Gusa ntabwo uwo mu Mabuja yari umuntu usanzwe kuko yagiraga amafaranga menshi cyane. Akagira abazungu bahoraga hano, baje mubintu bya Business, kuko ubu rwose witonde utambona uku nanjye nari ntangiye kumenya igifaransa, kuko za Bonjuru zose nari maze kumenya kuzivuga.

Njyewe: Hahahaha! Yewe ntibyoroshye. Ubwo muri make uwo mugabo yakinanaga deal n'uwo mugore?

Zamu: Ntakintu kinini mbiziho. Gusa yakundaga kuzana n'abo bazungu bagenda we akararana na Mabuja. 

Njyewe: Hanyuma ubwo Nyokobuja yaje kugenda ate rero? Iyi nzu na yo igurwa ite n'abo bagabo babiri ...

Zamu: Ariko rwose, nanjye unkuyemo amakuru ntubuze byose! Nuko nyine Mabuja Ariana yari yarambwiye ngo nzagufate nk'umuvandimwe ndetse ngo icyo uzambaza cyose nzagisubize, yewe naho ubundi ibyabereye muri uru rugo sinabikubwira ngo mbirangize. Kuko ni amateka akomeye yanakwicisha ugapfa. Kuko uru rugo hari n'abagiye barupfiramo, ikindi kandi ...

Zamu atararangiza kumbwira umuntu yahise akomanga vuba vuba mpita njya kwitsimba muri ako kazu ke n'ubwoba bwinshi, ubundi arakingura numva n'ijwi ry'umugabo.

We: Amakuru yawe shaa?

Zamu: Amakuru nimeza, noneho ko utazanye imodoka Boss?

We: Oya oya, iby'ayo buriya sindamenya iby'aribyo! Mama Miguel arahari se?

Zamu: Oya ntabwo nzi aho yanyarukiye yagiye nko mu masaha abiri ashize. 

We: Okay! Ubwo se buriya imfunguzo nazizanye ra? (hashize akanya) Ah, dore ngizi...reka mbe ngiye munzu sha, ubwo araza kuhansanga!

Ntagushidikanya, uwo muntu yari Papa! Mana we, nabuze uko nifata ubwoba bukomeza kunyica kugeza n'aho nari ntangiye gutitira. Nahise ndungurukira mukadirishya karimo gato cyane kareba mu gikari ubundi mubona akingura urugi rwo muri saloon nk'aho ari iwe murugo arinjira asa nk'ukingiyemo imbere. Ubwo hashize akanya Zamu ahita aza mbona ari guseka..

Zamu: Haha, humura mwana! Uyu mugabo we ntaribi rye ntacyo yari kugutwara, sohoka uze tube twiyicariye hano uyunguyu ntaribi. Ni wawundi nahoze nkubwira, kandi n'ubundi nink'aho aba hano.

Njyewe: (N'ubwoba bwinshi) Oya Zamu mbabarira ahubwo umfashe nsohoke ngende vuba vuba bitarambana bibi ...

Zamu: uhm, ugize ubwoba bw'iki se muhungu wanjye? Uriya mugabo ni umwana mwiza, ahubwo nimubwira ko hari umuntu waje kunsura arahita ampa nka 5,000 yo kumwakiriza. 

Njyewe: Oya man, humura nzagaruka. Mfungurira urugi mpite nsohoka vuba vuba!

Zamu: Bro, ni uko ugiye man? Sawa ntacyo reka mbikore, gusa birambabaje

Njyewe: Umbababarire cyane bro! Kandi wakoze cyane, nzaza unkomereze story yanjye! Uri umuntu w'umusaza cyane!

Zamu yahise ankingurira urugi n'ubwoba bwinshi nsohoka vuba vuba nirukanka nka metero nka 30, ubundi bigezeho ndahagarara ndaruhuka gusa mubyukuri sinzi icyari kigiye gukurikiraho. Navuye menye amabanga akomeye ndetse menye neza ko burya bwose Papa yatubeshye imyaka myinshi. Ubwo nahise ngenda ahantu bacuruzaga Mitiyu ndagenda mpasanga umusore ndamusuhuza, munsaba ko yantiza nkahamagara, ubundi arankundira, nshyiramo aga simcard kanjye sinagasigaga nshyiramo numéro za Mama bidatinze aritaba ...

Njyewe: Allo Mama!

Mama: Yoo, uraho mwana wanjye?!

Njyewe: Ndaho Mama, namwe muraho?

Mama: Natwe turaho turashima Imana, amasomo aragenda ntakibazo?

Njyewe: Uhm, kuberiki ari gake gake Mama?

Mama: Yeweee, mwana wa ntiwamenye ibyabaye? Inzu yacu bayishyize mucyamunara kubera amadeni ya So! Ubu buzima ntibworoshye, kandi disi ukuntu bibaye mugihe ubukwe bwa mushiki wawe bwegereje. Uziko ubwo n'imodoka ye yamaze kuyigurisha? Yewe wihangane kuba mbikubwiye uri ku ishuli, nanjye ndakojeje (avugana agahinda) ariko Mana yanjye, watabaye umuryango wanjye muri ibi bibazo koko...

Njyewe: Mama humura nzi byinshi utazi, utwo ni udutonyanga munyanja nini cyane y'amabanga maze gutahura kuri Data! Uziko ahantu narindi twari kumwe. Ubwo uziko Data igihe yabaga atari murugo yabanaga n'inshoreke hano mu Bugesera, akakubeshya ko yagiye muri Business kumbe afite izindi business bakoranaga n'izo nshoreke? Mama ubwo uziko Papa ashobora kuba undi mwana kuruhande utamubyariye Mama? Mama, ubwo uziko Papa aherutse kugurira inshoreke ye niba ari inshoreke ye inzu y'agatangaza? Ntihagire na kimwe umbaza Mama ejo mugitondo tuzaba turi kumwe! Humura Mama, ndagukundaaa!

My God! Nahise nkuramo simcard yanjye ndayibika nshimira uwo muntu muha inoti ya 500 ubundi nkomeza inzira igana ku ishuri, sinatinye no kwinjira mu kigo ntambaye uniform babazamu bambaza aho mvuye ndababwira...

Njyewe: Hmmm, muhumure kuva ejo ntimuzongera kumbona ukundi, sinkiri umunyeshuri nk'aba bose!

Wamuzamu wundi (ejobundi wambwiye ibya Dodos yahise anyegera ubundi ambwirana ubwoba bwinshi)

We: Uhm, ntabwo uzi ibyabaye? Ndi nkawe nakwirukanka nkahunga cyangwa se nkijyana mo kimwe... Hano mukigo harimo Police, reba hariya, singiriya n'imodoka yayo? Umupolice avuye hano atubaza niba tutaguhaye uruhushya rwo gutaha. Kuko ngo bakubuze, bivuze ko urimo urashakwa? Sinzi icyo uri bukore rero??

Nyagasani! Ubwoba bwaranyishe, mpinda umushyitsi ubundi ndeba zamu ndamubwira.

Njyewe: Oh, Mana nyagasani! Ese nahunga njya hehe? Ahubwo se buriya bari kunshakira iki?

Zamu w'ikigo: Simbizi pe, ubwo niba ugenda genda wumve, cyangwa se niba uhunga hunga vuba!

Nabuze amahitamo narebye kuri gate mbona ntampamvu mfite yo kwirukanka mpunga ntazi icyo mpunga nuko mfunga umwuka nerekeza mu biro! Nkihagera, Mana Nyagasani.. Mana ishobora byose nasanze bari kwambika ipingu Préfet, Directeur na we arimo atakamba, nuko bambonye bahita bavuga....

Afande: Ah! Uyu ni wa mwana?

Animateur: Yego ni we Dylan.

Afande: Ni wowe munyeshuri w'ikirara sha, ugeze aho ushaka gukubitisha umugabo nkuriya yakabaye ari So? Mumushyiremo ipingu vuba vuba, abanze aze ajye gusobanura ibya Dodos. Duhite tugenda kandi...

Directeur yarandebye amarira amubunga mu maso, maze nabyo birengaho ararir atangira gutakamba yinginga aba Police hashize akanya aranapfukama, gusa disi ntibyagize icyo bitanga, umupolice yaje ansatira, antegeka gutega amaboko anshyiramo ipingu rijyamo ndi kuryumva, uko ryajyagamo ninako n'amarira yanjye yatakaraha ubundi Directeur neza neza aba nk'umwana w'uruhinja bimye ibyo kurya, arapfukama ageraho araniyanduza cyane....

Directeur: Noooooo, noooo! Basi munjyane njyewe! Uwo mwana mumureke. Noooooo, noooooo!

Afande: Twagiye basore, muhindukire twinjire mumodoka.

Ubwo mugihe Directeur yariho asakuza cyane, twahise twinjira mu modoka njyewe na Préfet ntawuvuga ntawukopfora, Directeur akomeza kuza ati "Mumfunge basi" ubundi koko twinjira mumodoka, nabonaga ari inzozi wenda ndi bugereho nkakanguka cyane ko nibwiraga ko batamfunga gutyo ndi umunyeshuri kabone n'ubwo narimfite imyaka 19 y'amavuko (kuko twigaga dukuze icyogihe). Twinjiye mumodoka iratsimbura, mpindukiye mbona Directeur ndebye kuruhande nsanga abanyeshuri benshi bari kuza birukanka, mbega disi inzozi mbi zari ziri kuba impamo muri ako kanya....

Iby'ibanga aho ntibiri hafi gusobanuka? Gufungwa kwa Dylan na Préfet byo bije bite bitewe n'iki? Directeur yishwe n'agahinda! Papa Dylan aho ntiyaba ari munzira zigana mu manga? Amaherezo arazaba kuba ayahe? Ni ahejo!!

© Aristide Ndahayo & BIGEZWEHO TV 2024. All rights reserved!

N. Aristide I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 786 297 903