"Kure y'Inzozi" EP08 - Dylan ahuye na Animatrice! Iby'ibanga byirukanishije Dylan burundu, Ivan yanga guhemuka!

Jun 10, 2024 - 19:06
 0  206
"Kure y'Inzozi" EP08 - Dylan ahuye na Animatrice! Iby'ibanga byirukanishije Dylan burundu, Ivan yanga guhemuka!

"Kure y'Inzozi" EP08 - Dylan ahuye na Animatrice! Iby'ibanga byirukanishije Dylan burundu, Ivan yanga guhemuka!

Jun 10, 2024 - 19:06

Mana weeee, Mana Nyagasani, Mana isumba byose! Noneho nendaga kwitura hasi kubw'ibyo uwo musore w'umuzamu yari amaze kumbwira! Nahise ntangira gutekereza ko nshobora kuba naraguye mu mutego wa Préfet, oh my God! Mana kuki ari njye?

Nahise nsubirayo n'imbaraga nke cyane, mbura imbaraga zo kuvugisha umuntu uwo ariwe wese njya muri dortoir kuryama. Ubwo ba Max bambazaga icyo nabaye nkababwira ko ntacyo rwose, ariko gusa muri uko kuryama, iryo joro natekereje cyane kuri Préfet nabwiye ibyanjye na Animatrice byose nagize ngo ni umuntu mwiza uri bumfashe muri urwo rugamba, kumbe ari ikirura kiri mu mwambaro w'Inama. Nabyutse mugitondo namaze gufata umwanzuro burundu wo kuva muri icyo kigo, nkahunga ibibazo byose ndetse nkanabibwira Directeur. Amasaha yatinze kugera.

Mugitondo twaje muri class ngerageza kwiyumanganya abarimu baraza niga neza ntakibazo nuko nyuma ya launch mbere gato y'amasomo ya nimugoroba njya mu biro bya Directeur nsanga abayobozi n'abarimu bagiye muri launch ndategereza ngo baze nuko ubwo nicaraga kugatebe kari kari aho! Hashize nk'iminota 10 batangira kuza umwe umwe, habanje kuza Préfet w'amasomo, hakurikiraho Animateur hashize akanya haza noneho Préfet mwenyewe, aransuhuza nuko aba arambwiye ...

Préfet: Dylan umeze ute muhungu wanjye? Ni amahoro?

Njyewe: Yego meze neza Préfet!

Préfet: Uhm, haba hari igishyashya se wabashije kumenya kuri za gahunda?

Njyewe: Haha, Préfet, humura rwose ibyawe narangije kubimenya! Ibuye ryagaragaye birazwi ko riba ritakishe isuka... Uruhande uriho namaze kurumenya, icyakora uri umunyabwenge, gusa ntiwibeshye ko umutego wawe naguyemo n'ubungubu nkiwurimo. Oya rwose! Oyaaaa....

Préfet yahise akebuka imbere n'inyuma ngo yumve niba ntamuntu uri kutwumva, ubundi ahita ambwira gake cyane ati...

Préfet: Nubundi Directeur ntawuhari. Ngwino tuvugane hano hanze gato, uhite unasubira mu ishuli.

Ako kanya twahise dusohoka njye na Préfet dutambika gato ahantu imodoka z'abazaga mu kigo zaparikiraga, ahantu mubyukuri hasaga n'ahiherereye ubundi Préfet arambwira...

Préfet: Dylan mubyukuri uvuze ibintu bishya mumatwi yanjye. Ntabwo njye narinziko waba uri umwana bene ako kageni? Kugeza ubwo njyewe Préfet watangiye kunkeka? Ntaho mpuriye na bariya bagabo! Dylan, aho kugira ngo dufatanye urugamba tumenye imigambi mibisha bari kwimika ngo tunayikumire, uritoye uti ndi umwe muri bo? No no no nooo ntabwo bishoboka...

Narebye ijisho rya Préfet, mubyukuri kuri ibyo ntabwo nagombaga kumuvugisha nk'umuyobozi, ibyo kuba ari umuyobozi wanjye muri ako kanya byasaga n'ibyari birangiye, gusa nagombaga kwitonda simubwire ko amakuru naba mfite naba nayahawe na zamu ...

Njyewe: Préfet njyewe mubushakashatsi maze gukora maze kubona ko ntakwiye kukwizera. Ubu urugamba nkwiye kururwana njyenyine kandi nzi neza ko nzabona icyo nshaka.

Préfet: Njye ndacyari umugabo wo kuguma ku ijambo Dylan, icyo nkubwiye cyo nuko wenda bigoye ko wanyumva, nuko njye maze kumenya ko bariya bagabo bafite imipango mibisha ndetse n'ibanga rikomeye cyane bahishe. Icyanteye kubyinjiramo nuko byakuye Ariana muri iki kigo. Aho ngejeje iperereza nagize amahirwe mba ndakubonye, nuko kugira ngo utabyisangamo nawe bikagutwara mpitamo kubikuganiriza ngo turebe icyo twakora... None ngo nanjye ndi umwe muri bo? Urambabaje cyane Dylan. Ubuse ni iki ndi bukore? Ni iki ndi bukore ngo wumve neza ko ntaho mpuriye na byo, ejo se basi nzagufashe kubonana na Ariana? Wenda muganire kuby'iryo banga wifuza kumenya?

Natekereje kabiri, nirinda kujya mumpaka n'umuyobozi nubaha nka Préfet, ubundi nitsa umutima ndamubwira....

Njyewe: Icyo namaze kubona cyo nuko nkwiriye kuva muri iki kigo. Kuko nazashiduka ibibazo mpuriramo na byo ahangaha niyahuye. Gusa, byamfasha cyane kwibonanira na Ariana. Wenda ho waba ukoze cyane, ibindi byo ntacyo ndi bubivugeho.

Préfet: Okay, humura ejo nzabigufashamo Dyla, kandi uzamenya buri kimwe cyose ushaka, kuko nanjye ahari bizamfasha... Ejo uzarebe inzira unyuramo zose uze nkuhe uruhushya, ubundi nanakurangire neza aho Ariana aherereye!

Uko niko natandukanye na Préfet, ubundi nsubira mu ishuli, gusa mubyukuri nageragezaga kwikomeza ngo hatagira n'umwe umenya ikibazo naba mfite, yewe na Angel nabwiraga byose ntacyo noneho nigeze mubwira. Ubwo bwarakeye nanirwa kuva muri Dortoir nirwaje koko, ubundi njya mu biro kwaka uruhushya, kubw'amahirwe sinahasanze Directeur, mpasanga Préfet na Animateur banyandikira uruhushya nuko Préfet asa n'umperekeje ho gato dusohokana ikigo ba bazamu babiri barambona, ntacyo kuvuga cyari gihari. Ubwo tugihagaze aho hagana ku muhanda Préfet yafashe telefoni akandamo hashize akanya numva ahamagaye umuntu, aba ashyize ku gutwi atangira kumuvugisha...

Préfet: Allo... Ariana waramutse?.... Uri hehe ko nshaka kuza kukureba.... Oya mbwira ntakibazo ni amahoro, njyewe se ntubizi?.... Eeh, niho wimukiye?..... Okay reka nze nkurebe ntakibazo! Sawa sawa (Call End).

Ubwo koko Préfet yahise andeba ubundi arambwira (avuga gake cyane)...

Préfet: Ushakishe uburyo bwose umukuramo amakuru Dylan, twumve niba hari icyo twakora. Ugiye kugenda umunyonzi arakugeza aho bita kwa Pierre, ntamuntu n'umwe utahazi. Ubwo aho kwa Pierre nuhagera hari indi nzu bituranye urahita uyibona, noneho urahabona igipangu kiza cyane cy'ubururu n'inzu nini cyane urahita uyibwira. Aha, kubw'amahirwe dore nguyu umunyonzi. Enda ngwino utware uno mwana sha, sawa rero Dylan, kandi ube umuntu w'umugabo ntihagire icyo ba Directeur bamenya kuko byaba bibi cyane. Animatrice natungurwa akabona ni wowe uje, umubwire ko arinjye ukohereje ariko ntumubwire ko nshaka kubyinjiramo, kandi ube umuntu w'umugabo Dylan. 

Njyewe: Sawa Prefet, reka ngende kandi murakoze cyane!

Préfet yahise aha uwo munyonzi ibiceri 200 nanjye ubwo nahise nicara ku igare umunyonzi mubwira aho ari bungeze numva arahazi ntan'iminota 7 yashize twari tuhageze, koko cyagipangu mba ndakibonye mva ku igare njya gukomangaho, cyari igipangu kiza ariko kigaragara nk'aho ari gishyashya.

Nkimara gukomanga ntan'umunota washize hari umugabo wahise unkingurira ubundi atangira kumbaza.

We: Bite se?

Njyewe: Nibyiza!

We: Uh! Uje kureba nde?

Njyewe: Narinje kureba Ariana wahoze ari Animatrice hano.

We: Ariana... Ariana muraziranye se? Cyangwa mwari mufitanye gahunda?

Njyewe: Yego twari dufitanye gahunda, nitwa Dylan. Yari Animatrice wanjye!

We: Okay! Ihangane gato cyane mbanze mubaze.

Ubwo uwo muzamu yahise ankingirana nanjye nguma inyuma y'igipangu ntegereje, iminota nk'3 irinda ishira nkiri aho, ubundi hashize akanya njya kubona mbona igipangu kirafungutse, oh my God! Natunguwe no kongera kubona Ariana! Yari yarabaye mwiza peee, makeup zimugaragaza nk'umukire, ijipo ngufi cyane (Miniskirt) n'amaherena meza cyane ku matwi yombi, imisatsi isutse neza, Wow yari yarahindutse pee!

Yahise amwenyura cyane n'ubwuzu bwinshi arampobera ampa karibu muri icyo gipangu nabonaga kiza rwose, yari inzu nziza itagira uko isa! Ubundi tugenda tugana muri saloon, mba ndahageze nsanganirwa n'akana gato cyane kari mu myaka nk'5 cyangwa se 6 gutyo, ndagasuhuza ubundi Ariana yongera kumpa karibu.

Ariana: Dylan, nonese amakuru y'iminsi?!

Njyewe: Nimeza cyane Animatri...

Ariana: Haaha, oya nawe ibya Animatrice byihorere byararangiye. Ubu ndi Ariana. Karibu nanone iwanjye!

Njyewe: Hh Stareh! Uyu ni wamuhungu wawe?

Ariana: Yego sha, ni ko gahungu kanjye kitwa Miguel. Uyu munsi karwaye ntikagiye kwiga, kageze muri gardienne ya nyuma! Urumva kakuze ejobundi karaba gatangiye muwa mbere. Ah, ibyako kana reka tube tubiretse, reka nze nkwakire. Harimo Fanta yose y'ubwoko bwose na Beer niba uzishobora harimo Turbo, haha!

Ariana wisanzuraga cyane nabanje kumwenyura gato ubundi ndamubwira.

Njyewe: Hh ntanakimwe numvaga nshaka, ariko impa ka Orange.

Ariana: Okay! Sawa reka nze nkazane, gusa wisanzure hano uhafate nko murugo! Ndabona wagize udusoni twinshi...

Ariana yahise agenda kuzana Fanta, akura amacupa yayo muri congélateur (iyi twita Firigo) azana ibirahuri bibiri byiza cyane, asukamo fanta iyo namwatse na we niyo yihaye ampa ikirahuri cyanjye na we afata icye yicara aho twicaraga turebana (hatandukanwa n'ameza) nuko ahita ambwira...

Ariana: Ese amakuru yo mu kigo Dyla? Wabonye uko uza se? Ubuse Mana yanjye Préfet ntimuza guhurira hano? Yari yampamagaye mukanya ambwira ko aje kundeba. Yewe binteye ubwoba!

Ubwo nahise numva mbuze icyo mvuga ndijijisha nzamura ikirahuri mbanza kunywa fanta, kumbe ndi gutekereza icyo mubwira, nuko nkuye ku munwa ntereka ikirahuri kukameza gato kari kari aho, ubundi ndamubwira...

Njyewe: Animatri, wihangane nabonye ntabundi buryo ndi buze gutoroka ikigo, mpitamo kubwira Préfet byinshi! Harimo no kuba nifuza kukuvugisha kandi akaba yabimfashamo, gusa ntabindi namubwiye pe! Musaba rero ko yambikira ibanga noneho nkaza Directeur atabizi.

Ariana yamwenyuye ho gato ubundi arambwira...

Ariana: Okay, ntakibazo rwose humura Préfet twagerageje kuvuganaho gato, cyane cyane wenda nk'umunsi namusezeragaho igihe ntari nkiri Animatrice. We rero ntakibazo. Nonese ntibarabona undi wo kunsimbura?

Njyewe: Wapi pe, Préfète niwe uri mu mwanya wawe. Nonese koko ntuzagaruka?

Ariana: Oya Dylan, sinzagaruka, sinzongera no kubitekereza.

Njyewe: Yeweeee! Ntakundi, Animatri rero nari nje ngo tuganire kuri rya banga kandi nukuri wumve ko umutima wanjye uremerewe kandi n'ibitekerezo byanjye biri kure cyane. Kuva umunsi menya iby'ikiganiro twagiranye sinogeye gusinzira, sinongeye kwibona ndi njyewe. Mbese byabaye bibi cyane mumutwe wanjye... Ndizera ko uyu uza kuba umwanya mwiza wo kunkura mu gihirahiro.

Animatrice yarebye ku ruhande gato, andeba mu maso ashaka kubunga amarira mu maso, hashize akanya aba araje aranyegera noneho ku ntebe nari nicayemo, ubundi amfata ikiganza, yongera kwihanagura mu maso ubundi arambwira ...

Ariana: Dyla, humura ntakidasanzwe! Ntabanga rihishe mfite ubungubu. Humura byose bimeze neza. Wige neza uruhuke, ikirenzeho ukwiye kwishimira nuko meze neza cyane ntakibazo na kimwe mfite, kandi ahangaha iwanjye ujye uhaza uko ushaka, uhafate nk'iwanyu, kuko kuri njye uri umuvandimwe Dyla...

Oh my God! Noneho ibanga rya Ariana yifuzaga kumbwira naryo ryabaye ibanga. Nabuze icyo nakora muri ako kanya, ubundi ndeba kuruhande nk'ucitse intege nshyira ukuboko ku gahanga, hashize akanya animatrice asa nk'ufata ku rutugu ariko nanone ari kure yanjye ho gato...

Animatrice: (abanza kwiruhutsa) Dylan, humura! Ntakibazo na kimwe mfite, kandi umbabarire cyane kubwo kumera nk'uwagukinishije, kandi mukuri kose nanjye si njye! Nanjye si njye ni ibyari bindimo binyumvisha ko muri ubu buzima bwanjye nkukeneye nk'umuvandimwe...

Animatice nari namaze kumenya ko ntakintu ashaka kumbwira namurebanye umubabaro mwinshi na we kwihangana biramunanira araturika ararira, mbura n'imbaraga zo kumubuza. Wabonaga hari ikintu gikomeye abitse ku mutima ariko akaba adashobora kukivuga muri ako kanya... Narindimo ndabaza Imana muntekerezo nti kuberiki njyewe igihe cyose? Mana niwowe wenyine mfite wo kunkura mu bibazo...

Njyewe: Animatri, Préfet yaraje ankura mubyanjye ambwira amagambo ateye ubwoba harimo no kumva neza ko afite amakuru yawe na Papa ndetse na Directeur. Animatri, nsa nk'uwavuye mubyanjye kuva umunsi wa mbere wamvugishije umbwira ko uzi abavandimwe banjye bose ndetse ko hari icyo ushaka kumbwira, nuko Directeur arabimenya bukeye ambuza kukuvugisha na rimwe nyuma y'iminsi 4 ati uzataha. Sibwo ngeze iwacu, Mama ati kuki umwana umuzanye kare kandi ntakidasanzwe kigiye kubera iwacu? Menya ko uko biri kose Papa hari impamvu ibimuteye kubikora. Bukeye uba usezerewe mu kazi, Préfet koko turaganira, nyuma y'iminsi itari myinshi menya neza ko ikiganiro nagiranye na Préfet cyashyize mu kaga ubuzima bwa Zamu Dodos wowe ubwawe wakoresheje ngo angezeho ubutumwa bw'ibanga wari umfitiye. Animatri, reka ukuntu ngeze hano, warangiza ngo nta banga ufite? Ntibishoboka Animatri, ndakwingize wimpisha! Niba uri no mukaga niteguye kurwanya icyo aricyo cyose cyahungabanya ubuzima bwawe. Animatri, Please! Please.... Mbwira basi bibe ibanga rikomeye ritazamenywa n'undi uwo ariwe wese...

Ariana yakomeje kurira, ararira koko mubyukuri muri uko kurira nta jambo yashoboraga kuvuga. Nanjye nshyira umutwe kugahanga, nicara negamye numvaga isi iri kunyikaragiraho. Ubwo nagiye kumva numva mu kiniga kinshi arambwiye ...

Ariana: Dylan... Ndakwinginze nyumva, ntabanga mfite rindi, ritari iri ry'uko nifuza ko uba mu buzima bwanjye cyangwa se wenda mubuzima bw'umuryango wacu. Ujye uza hano burigihe uko ubishaka kose, aba hano bose bazagufata nk'umwana muri uru rugo... Ntarindi banga Dylan (ari kurira)

Ubwo nahise ndeba Animatrice ntabwoba mumaso hanjye, ubundi ndamubwira...

Njyewe: Uwo si wowe Animatri! Ni ibikuboshye muri wowe, biri kukubuza kuvuga ibanga. Uwo si wowe wa nyawe pe, kuko wowe wa nyawe ni wawundi wambwiranye umutima umenetse ko hari ibanga ufite wifuza kumbwura. Ariko ndatekereza ko ubizi neza ko ikizakuruhura ari ukurivuga ukambwira buri kimwe. Reka basi nkureke, numara kubitekerezaho neza, nzaba mpari! Muri aka kanya niba atari ngombwa ko mbimenya, ntakibazo rwose ni ahubutaha. Reka ndeke guhatiriza, ugire umunsi mwiza Animatri, ndizera ko ntakizambuza kongera kubonana nawe....

Nahise mpaguruka vuba vuba ntera intambwe zigana ku muryango na we arahaguruka aza yihuta amfata ukuboko, ndahindukira turebana mu maso, avugana amarira menshi mu maso no ku matama....

Ariana: Umbabarire cyane Dylan. Umbabarire cyane nongere mbisubiremo, umbabarire cyane n'umutima wanjye wose. Ndifuza ko tubana nk'abavandimwe kandi muminsi yose nsigaje aha mu isi... Ibirenze kuri ibyo, mugihe nyacyo nzabikubwira ntakabuza. Uruhushya rwo kuza aha ntamuyobozi n'umwe uhereye kuri Directeur kuva uyu munsi uzatinyuka kurukwima humura, uzajya uhaza buri uko ubishatse, uhafate nko murugo, ibindi uzagenda ubimenya ahari...

Ariana kwihangana byaramunaniye ubundi nshiduka yampobeye cyane, akomeza kurira disi bigaragaza ikintu gikomeye abitse ku mutima, wa mwana we disi ngo ni Miguel na we abibonye atangira kurira ndetse no guhamagara 'Mama', Ariana arekera aho kumpobera afata wa mwana aramuhobera na we ubundi ahita avuga...

Ariana: Ndabakunda cyane mwese! Ubu mwese mbabona mu maso yanjye gutya, ubuzima bwanjye bwose buruzuye! Imana ikomeze impe aya mahirwe yo kubabona gutya...

Mugihe Ariana yakomeje kurira nahise ntangira kumwihanganisha, disi noneho byari bibabaje... Nahise mfata uwo mwana ngo ni Miguel ntangira kumuhanagura amarira, ubwo twakomeje muri ibyo hashize akanya ndamusezera Ariana ubundi asaba wa muzamu ko yamperekeza akangeza ahantu abanyonzi bakunda guparika gusa yasize ansabye ko nazajya nza kumusura hafi burigihe, nanjye mva aho mbyemeye. Ubwo uwo muzamu nagize amahirwe yo kumubaza mugihe twari turimo turagenda...

Njyewe: Nonese Musaza, iyi nzu ko ari nziza umugabo wa Ariana akora iki?

Zamu: Haha, sha wishinyagura musaza. Ariana ntabwo agira umugabo. Gusa hari ibigabo bibiri by'ibikire bimaze iminsi biza hano, sinzi kabisa umugabo we ngo ninde.....

Akivuga gutyo nahise nikanga! Ntangira gushaka kumubaza ibyisumbuyeho...

Njyewe: Uhm, uti ibigabo bibiri by'ibikire?

Zamu: Ni abo rwose! Biranashoboka cyane ko harimo umwe ushobora kuba waramuguriye iyi nzu. Kuko sinibaza ahantu Ariana yakuye amafaranga yo kugura inzu nk'iyi... Nawe se nta Se agira, nta Nyina. Mbese nyine ibye birababaje tu!

Zamu wa Ariana nahise numva noneho ashobora kuba ubwe yaba urufunguzo rwa hafi rwangeza ku ibanga rya Animatrice ubundi zamu ndakomeza ndamubaza...

Njyewe: Nonese umugabo wayoboraga kuri kiriya kigo Ariana yakoragaho uramuzi?

Zamu: Oya ntawe nzi pe! Njyewe ibyo nzi ni ibya hano! Iby'abagabo bayobora ibigo ntabo nzi.

Njyewe: Muvandi, mbabarira ndagusabye ejobundi ningaruka uzareke tuganire birambuye... Ndetse nzakuzanira amafoto abiri y'abo bantu umbwire niba aribo uri kuvuga, nanjye nzakubwira ibanga utari uzi.

Zamu: Ewana ntakibazo kabisa! Reka nkugeze hano dore abanyonzi ngabariya. Ubwo nizere ko uzagaruka.

Uwo muzamu yaransezeye asubirayo nanjye mfata umunyonzi unsubiza mu kigo, gusa mubyukuri navuye aho menye ko Animatrice ntamuryango wundi afite, ntan'umugabo afite ahubwo iyo nzu afite akaba yarayihawe n'umwe mu bagabo babiri Zamu yahoraga abona baje iwe. Ubwo nasubiye mu kigo hari hakiri kare cyane ubundi nsubira muri class, gusa mubyukuri muri Class buri munyeshuri wese yashoboraga kubona ko hari ibintu byinshi mpugiyemo. Kuva ubwo abambazaga bose baba Angel, Max George Scovia cyangwa se Brian nababwiraga ko nari narwaye. 

Ubwo bukeye bwaho ndabyibuka hari kuwa gatanu, nagiye muri Siporo tujya gukina basketball birumvikana abakinnyi b'ikigo bose twari kumwe nuko imyitozo irangiye muri wa mwanya wo kuruhuka Ivan arampamagara, ndamwitaba gusa icyanshimishe nuko yagaragaraza

Ivan: Bro, umeze ute se?

Njyewe: Meze neza ni amahoro! Wowe se umeze ute?

Ivan: Nanjye ndaho ntaribi... Courage kandi musaza, urimo uratanga ikizere gikomeye cyane, ejobundi match tuzakina tuzabatsinda kubera wowe!

Njyewe: Haha, urakoze Ivan... Na we ariko kuba tugufite ni ibyo kwishimira...

Ako kanya Audrey yahise aza, muri ya ngendo ye nziza cyane, muri ya ndoro ye itagira uko isa, mu bwiza nka bumwe bwa mashira! Gusa disi sinari nkibitindaho kuko urukweto rwe rwari rwaramaze kubona urwarwo... Nuko aje twese araduhobera gusa wabonaga Ivan atishimye cyane...

Audrey: Abakinnyi ba Basketball! Mumeze mute se? Muvuye muri match cyangwa nibwo mugiye gukina?

Ivan: Oya, ubu tuvuyeyo, tugiye guhita tujya muri Dortoir koga! Gusa turananiwe bya hatari.

Audrey: Okay! Courage nukuri, nabonye murenze cyane.... Dylan, hari agapapuro bari bampaye ngo nguhe!

Njyewe: Uhm, ninde wakaguhaye?

Audrey: Louise.

Audrey yahise akampa, ubundi asa nk'ushatse kudusezera ndamubuza...

Njyewe: Nooo, Audrey.. buretse kugenda mbanze nkasome mwese mwiyumvira ubundi imbere yanyu nkahindure ubushingwe

Bose: Hahaaa

Audrey: Oya Dylan, basi ubaha uwakaguhaye, umwubahire icyatumye abikora. Reka njyewe mbe ngiye...

Audrey mu kinyabupfura kinshi, yaradusezeye ubundi ntangira gusoma, gusa icyanteye umujinya nuko kugifuniko cyako hari hashushanyijeho imitima myinshi, igiye irimo ngo Louise & Dylan (Forever) Mana weee nahise nsoma nsanga igira iti...

«Kuri Dylan rukundo rwanjye rukumbi ubuzima bwanjye bwagize....»

Nananiwe kwihangana ako kabaruwa ndagacagagura ubundi Ivan ahita ambwira...

Ivan: Bro, uyu mukobwa ngo ni Louise ni umuhemu. Ni umuhemu mubi cyane... Niwe wihishe inyuma y'ibyo umaze iminsi uri kubona byose... Umbabarire kubikubwira Dylan, ariko uyu mwana w'umukobwa ngo ni Audrey sinigeze mukunda habe na gato, ahubwo nuko (...)

Ivan ataragira icyo ambwira Préfet yaje adusanga atugezeho aradusuhuza ubundi ahita avuga...

Préfet: Ngize amahirwe ndakubonye shaa! Directeur yagushakaga cyane kandi nonaha.

Njyewe: Ari mu biro?

Préfet: Yego hamusange ubungubu...

Mugihe nari nkiri kuvugana na Ivan, Préfet akaturogoya nyamara naringiye kumva icyo amatwi yanjye yari bwishimire kumva ahari, nahise mfata inzira nerekeza mu biro nsangayo Directeur ndicara hashize akanya aba arambwiye...

Directeur: Amakuru y'iminsi Dylan mon fils?!

Njyewe: Amakuru nimeza Directeur.

Directeur: (yariruhukije hashize akanya aba aravuze...) Dylan, Am so sorry! Biragoye cyane kubyumva... Ariko kuva uyu munsi ntukiri umunyeshuri w'Iki kigo, Papa wawe yakuboneye ikindi kigo kiza uzigaho, kandi humura uzagira ibihe byiza...

Mana weeee,,,,

Ntuzacikwe na Episode ya 09

Ariana ni iki kimuteye kwanga kumenera ibanga Dylan? Abo bagabo babiri baza iwe baba aribo mbarutso? Ese Préfet we uhinduka nk'ikirere ni umwizerwa? Louise imipango ntiyaba imupfubanye nyuma y'uko Ivan yanze guhemuka? Ibyo kwirukanwa kwa Dylan bihatse iki???

© Aristide Ndahayo & Bigezweho TV 2024. ALL RIGHTS RESERVED.

N. Aristide I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 786 297 903