"Kure y'Inzozi" EP07 - Hajemo n'urupfu?! Ibirura biri kwigira intama mu bibazo bya Animatrice.

"Kure y'Inzozi" EP07 - Hajemo n'urupfu?! Ibirura biri kwigira intama mu bibazo bya Animatrice.
Louise: (mu ijwi ryiza cyane yatangiye kuririmba) Kuki urya munsi ariwo wahisemo, umbwira y'uko birangiye? Kandi aribwo njye nari nazanye ururabo, ruhamya urukundo nari nkufitiye. Kuki urya munsi ariwo wahisemo. Kuki urya munsi we?? Mana wee, kwihangana byarananiye amarira arandenga mpita mfata inzira ndasohoka...
Narushijeho kumva nanze burikimwe kugeza ubwo natangiye gufata umwanzuro wo kuva muri icyo kigo nkagenda nkashaka ahandi nziga, nkahunga buri kimwe cyose. Amasaha yose yari asigaye nayamaze ndyamye, bukeye ubwo hari ku cyumweru nabwo nirirwa ndyame, ba Max baza kumbwira uburyo Louise akiri umwana mubi, birushaho gutuma mumutwe ngira isereri iteye ubwoba mbasaba kumpa umwanya nkitekerezaho, nkagarura intekerezo.
Bwarakeye rero ubwo hari kuwa mbere ngaruka mu ishuli ntambaraga mfite, cyaricyo gihe kiza cyo kubwira Angel umwanzuro naraye ntekereje ko ariwo nkwiriye gufata...
Njyewe: (...) Angel, birashoboka cyane ko ejobundi ubwo ibizami bizaba birangiye, azaba ariwo mwanya mwiza wo gusezera burundu burundu kino kigo. Ndi kunanirwa kwihanganira ibyo mpuriramo byose.
Angel yabaye nk'utunguwe kandi ababazwa cyane n'uwo mwanzuro nendaga gufata...
Angel: Uhm, Dylan gute watekereza uwo mwanzuro umeze utyo? Ubitewe n'iki Dylan?
Njyewe: Angel, uretse inshuti nziza nkamwe, ntakindi kiza naboneye muri iki kigo, ntan'icyo nzahabonera. Sinjya ndyama ngo nsinzire... Nsinjya nseka nishimye, mbese byose bimpuriraho bigasa nk'ibirenga ubushobozi bw'ubwenge bwanjye. Naniwe no kubyihanganira Angel, reka aho bigeze ntekereze umwanzuro wo kuva aha.
Angel: Humura Dylan, buriwese agira ibibazo bye. Buriya ntutubone gutya ngo ugire ngo twebwe twageze iyo tujya, noo! Natwe twese dufite ibibazo duhura nabyo, ahubwo uburyo tubyitwaramo nibyo bitugira abatandukanye. Ntabwo umujura yakwiba ngo umuhimishe kuva murugo rwawe, oya! Komera Dylan, icyonzicyo nuko ibyo uri gucamo byose bizagusiga uri umuntu ukomeye. Humura!
Mugihe ntari bwangire ijambo na rimwe mbwira Angel, nagiye kubona mbona wamutype ngo ni Ivan yinjiye muri class ashaka ahantu Audrey yicaye kuko yari yicaranye na George arabasuhuza bose ahita asa nk'usaba George uburenganzira bwo kuba asohokanye Audrey, ubwo bahise basohoka agatoki kukandi, ndebye Louise mbona ari kundeba cyane ndetse yamwenyuye barinze bagenda njyewe na Angel tukibareba, oh my God! Nahise mbura icyo mvuga nubika umutwe mu ntebe disi na Angel menya yarabuze icyo avuga kuko yaranyihoreye, ahubwo nashidutse umuntu ankomanga ndebye negutse nsanga ni Préfet. Nihanagura mu maso kuko birumvikana nari nasinziriyeho kandi agahe kanini, ubundi ahita ambwira...
Préfet: Ese wari wasinziriye sha! Sohoka hanze tuvugane ho gato.
Nahise nsohoka we asa n'usigara mu ishuli avugisha abanyeshuri ubwo narindi hanze hashize akanya aba arahansanze ndamukurikira duhagararana nko mu ntambwe 15 uvuye kuri class yacu...
Préfet: Harya bakwita Dylan?
Njyewe: Yego Préfet, niko nitwa!
Préfet: Nonese reka nkubaze sha, wenda mbere na mbere reka tubanze twinigure... Nako reka nkusabe imbabazi kuko naguhannye nabi cyane ndetse nshaka kugufatira umwanzuro natewe n'umujinya. Umbabarire cyane...
Njyewe: Ntakibazo Préfet! Ntakibazo nukuri...
Préfet: Hanyuma sha,ndagira ngo nkusabe ikintu gikomeye kandi wumve ngo ndakwinginze... Uze dusohokane ikigo ho gato hari ikintu gikomeye nshaka kukubwira kandi kirihutirwa cyane. Ubwo bivuze ngo saa sita abandi nibajya muri Launch wowe uze kundeba mu biro.
Njyewe: Yego ntakibazo Préfet! Ntakibazo rwose.
Préfet: Sawa jya mu ishuli kandi wige neza ubwo turikumwe!
Mana we, nonese na Préfet abijemo ate? Ibyo nganira na Préfet noneho ni ibiki? Byarancanze musezeraho gato ninjira muri class nkomeza amasomo, Angel yirindaga kugira byinshi ambaza, disi yabonaga ntameze neza agatekereza ko impamvu yaba ari urukundo rundi rwa Audrey nyamara se bya hehe? Ubwo twagiye muri Launch saa sita zigeze ndasohoka mfata inzira nerekeza mu biro kureba Préfet, ariko nasize mbwiye Max ba Brian ko ngiye kwitaba Préfet. Nageze mu biro nsanga arimo rwose mubwira ko nari mwitabye na we ati reka nze tugende... Nicaye kuri ka gatebe ubundi hashize akanya aba arambwiye.
Préfet: Reka nze tugende mwana! Kubw'amahirwe rero Directeur ntawuhari.
Njyewe: Uhm, nonese ni amahoro Préfet? Niba tugiye hanze?
Préfet: Oya ntakibazo humura ni amahoro masa! Ahubwo tugende
Préfet yabivuze yahagurutse, mpagurukana na we dusohokana ikigo gusa mubyukuri ibitekerezo byari byinshi. Twakomeje kugenda tugeze hafi na hahandi naguze ururabo, hari Bar nziza cyane yari ihari tuyinjiramo (ninayo najyanyemo na Marcel na Jolie cyagihe) ubwo twinjiyemo batangira kutubaza icyo dufata...
Préfet: Nzanira Mutzig ebyiri nini, inyota yari inyishe!! Hanyuma uturebere brochette 4, 4 (enye enye!) n'ifititi nyinshi cyane. Uyu mwana muzanire Fanta dore ni umunyeshuri arashonje.
Oh! Inzara narimfite Préfet yari agiye kuyishyiraho akadomo ubundi twari dutegereje uwo mwana w'umukobwa ko atuzanira, Préfet yabaye ari kumvugisha...
Préfet: Wa mwana we rero! Sinzi niba ubizi ariko ibintu byakomeye. Ejobundi nagize ntya njya kumva numva ngo Animatrice yahagaritswe mukazi. Niba hari umuntu nzi mwiza cyane muri kino kigo, uriya mwana w'umukobwa yari uwambere. Ariana yitondaga cyane, akagira igikundiro mubanyeshuri kuko mugihe cy'imyaka ibiri irenga yari amaze ahangaha ntakosa nigeze mubonaho. Wakongeraho n'ibibazo yanyuzemo...
Wa mukobwa yahise azana Fanta atubwira ko Brochette ziri hafi gutunganywa, ubundi Préfet akomeza kumbwira...
Préfet: Nari nkiri kukubwira sha! Ah, Ariana yagiye anganiriza cyane ubuzima yanyuzemo wenda bwinshi bwuzuyemo ibanga rye atigeze ambwira, ariko ni ubuzima butoroshye. Sasa ndagira ngo nkubaze, Ariana ni iki muhuriyeho ko namaze kumenya neza ko gihari?
Ubwoba bwarushijeho kunyica birumvikana ubwo nahise njya kure muntekerezo ariko mpitamo kubwira Préfet ukuri kose kucyo naba nzi kuri Ariana, uburyo yampamagaye mu ishuri akambwira ko azi bashiki banjye ndetse no murugo ndetse n'uburyo Directeur yakomeje kumpungisha Ariana nk'aho bidahagije ibyo anambuza no kumuvugisha tutarivuganira we ubwe. Mubyukuri kuko aho ibya Animatrice byari bigeze nanjye ubwanjye bwanteraga ubwoba nkumva ko uko ndushaho gutinda kubimenya, ariko wenda n'iba ari n'ibipfa bigenda bipfa, kuko uko biri kose hari harimo ibanga rikomeye cyane hagati ya Directeur na Animatrice.
Ubwo Préfet yabyibajijeho amara akanya atavuga hashize akanya wamukobwa aba araje, aratwakira dutangira kurya, nuko turangije préfet aba arambwiye...
Préfet: Nonese Dyla, reka nze nkwereke umugabo ndi gutekereza ko yaba yihishe inyuma y'ibi byose. Njya nkunda kumubona aza kureba Directeur kenshi...
Ubwo Préfet yahise yiyegereza igikapu cye cyari hasi ubundi atangira kugisaka, hashize nk'iminota ibiri akuramo igitabo muri icyo gitabo aramburamo paji akuramo agafoto gato ubundi arakanyera... Oh my God! Nagiye kubona mbona ni iya Papa, ndatungurwa bidasanzwe ubundi mpita mbwira Préfet ushobora kuba utari uziko ari we Data!
Njyewe: Nonese Préfet, uyu mugabo yaba afite aho ahuriye n'ibyo uri gutekereza kuri Ariana? Nonese njyewe mbijemo gute?
Préfet wari uri mubitekerezo yikije umutima ambwira turebana mu maso.
Préfet: Hari kuwa kane, mu masaha ya saa 13:45, wowe wari wahawe uruhushya kuwa kabiri. Uyu mugabo ureba kuri ako gafoto, yabwiye Directeur ko ikosa rikomeye yakoze ari ukutamubwira kare kose ko Ariana akora kukigo wowe Dylan wigaho. Ndetse ntagushidikanya, uyu mugabo yakoresheje uburyo bw'amanyaga mubihe byashize akoresha undi muntu ahamagara Ariana amwemerera akazi gafite cash zitubutse ndetse amusaba kuzandikira ibaruwa ubuyobozi bw'ikigo. Directeur na we agenda ashaka amakosa yose ya Ariana harimo no kumuhimbira kugeza ubwo ejobundi yahagaritswe mukazi ngo ubuyobozi bubanze bukurikirane imyitwarire ye. Ubwo numvirizaga uyu mugabo rero kuwa kane wa wamunsi wowe wari waratashye, yaravuze ngo "Ndamutse nsanze hari icyo yabwiye Dylan, imipango yacu yose yaba iturangiranye" ubwo ndavuga nti uko biri kose nawe ufite icyo ubiziho. Dylan ndashaka kumenya imipango ya bariya bagabo ushobora no gusanga ubuzima bwa Animatrice buri mukaga! Icyanteye urujijo rero kurushaho, ifoto y'uyu mugabo nayisanze mu gatabo ka Animatrice Ariana.
Nk'umuntu mubyukuri nagombaga kuvugisha ukuri imbere ya Préfet wari uri hafi kugira ngo tumenye ibiri kujya mbere, nahise ntangira kumubwira...
Njyewe: Préfet, uwo mugabo ni Papa wanjye!
Préfet akibyumva yarikanze cyane ndetse aratungurwa bidasanzwe. Ooh!!!!
Préfet: Ngo ngwiki???? Ngo ninde???
Yahise ajya mubitekerezo byinshi ubundi azunguza umutwe nk'inshuro 10 ahita avuga.
Préfet: No no no no no! Dylan uravugisha ukuri??
Njyewe: Nukuri kose Préfet! Uwo ni Papa wanjye kandi nanjye maze iminsi myinshi mukoraho iperereza. Nuko turi hafi kwinjira mu bizamini, ariko nari ndimo nanjye nshaka kumenya ibanga rikomeye riri hagati y'abo batatu; Ariana, Directeur na Papa! Kuko Ariana we ejobundi yananyandikiye agapapuro ambwira ko ngomba kwisunga Zamu akabimfashamo nkashakisha uburyo ntoroka, cyangwa se ngo nkirwaza nkajya kwa muganga kugira ngo tuvugane ambwire iby'iryo banga! Préfet ndagusezeranya ko vuba aha njye nkuzanira igisubizo cyose cy'ibyo wibaza.
Préfet yakomeje kujya mu ntekerezo nyinshi ubundi ahita avuga!
Préfet: Oh! Bikurikirane muhungu wanjye! Bikurikirane kandi ugerageze kumbwira buri kimwe cyose cy'impinduka. Dukunde tumenye ibanga ryihishe mu mipango ya bariya bagabo. Ujye umbwira buri kimwe cyose nanjye nzajya nkubwira!
Njyewe: Sawa Préfet, ndabigusezeranije. Kandi ndagushimira cyane, uri umuyobozi mwiza cyane kubwa Ariana! Ndetse no mu mboni za kimuntu! Imana iguhe umugisha Préfet! Icyo ntazihanganira sinakwihanganira Data mugihe namumenya nk'umuhemu kubwa Ariana, kandi njye vuba aha ndarimenya.
Préfet: Merci mon fils! Reka tugende, ubikurikirane kandi ujye umbwira, bariya bagabo ubanza atari abana beza. Kandi buriya ubwo wabijemo wenda ahari nawe wafungwa! Gusa, witondere Zamu kuko bashobora kugufata bikarabura, njyewe nzakwereka uburyo bwiza buzakugeza kuri Ariana!
Ubwo Préfet twabyanzuye uko, twiyemeza gukurikirana iby'ibanga rya Ariana cyangwa se Animatrice... Navuye ahongaho niyumva nk'umunyembaraga nsubira muri class, mubyukuri ibyo by'inkundo na Audrey cyangwa se undi uwo ariwe wese byari bitangiye kumvamo kuburyo haburaga gato ngo Audrey mufate nk'undi muntu uwo ariwe wese, gusa urukundo rugira ibyarwo iyo namubonaga byabaga ari ibindi bindi.
Ndabyibuka hari muri weekend habura nk'isaha n'igice ngo tujye gukina ya Basketball yacu by'akarusho noneho twari bukine n'ikindi kigo cyari hafi yacu twahimbaga 'Kwa Malcolm' (soma Marikomu). Ubwo nibwo ibigo byose byari byaje abanyeshuri benshi bari aho, wabaga ari umukino ukomeye kuko ibigo byacu byarahanganaga, wasangaga dupingana mbese muri make twari abakeba.
Ubwo abakinnyi twarishyuhije tujya mu kibuga gusa njyewe nabanje kugatebe k'abasimbura agace ka mbere baranadutsinda, amanota 13 ku 8, agace kabiri birangira ari 29 yabo kuri 24 yacu (amanota yose). Rero muri Basketball ngira ngo murabizi itandukanye na football rimwe umukinnyi ajyamo, akavamo akongera akajyamo gusa iyo minota yose njyewe ntabwo bigeze banshyiramo. Ubwo agace ka gatatu karangiye nabwo ntagiyemo maze natwe si ukudutsinda karahava amanota yari amaze kuba 51 kuri 30 birumvikana ubwo baturushaga amanota 19 yose.
Mu gace ka kane umutoza (wa mwalimu utwigisha Math witwa Lucas) yaradukoranije twese ubundi atangira kuduha amasomo y'umukino hashize akanya wa mutype witwa Ivan (w'inshuti na Audrey aba aravuze).
Ivan: Ariko Coach, bigaragara ko twabuze imbaraga kabisa mubakinnyi bataka, ntamu ailier fort dufite kabisa (ukina asatira, kuri 4) kandi mumyitozo y'ubushize uyu Dylan yarigaragaje cyane, twamuha amahirwe agakina muri kane gace n'ubundi ntabwo turi butsinde.
Oh! Igitekerezo cya Ivan cyarantunguye cyane, narinziko ari umukeba! Yabivuze atyo n'abandi bakinnyi nka Max, Jado n'abandi babisaba umutoza nuko umutoza arambwira ngo nshyiremo jersey neza ubundi natake ikibuga.. umusifuzi araduhamagara ninjira ikibuga, gusa byari bigoye gukinira imbere y'abanyeshuri bangana n'abari bahari, amaso yose ari kukureba ariko nabaye umugabo ballon yambere nafashe nahaye umupira Ivan ahita atsinda amanota abiri ikigo cyanjye kinkomera amashyi. Indi ballon nafasheho nacenze umukinnyi neza ubundi ntsinda amanota atatu ikigo cyose kinkomera amashyi, dukomeza gukina tubasatira nongeye gutsinda andi manota atatu yahise atuma Kwa Mahlangu baturusha amanota 4 Mana weee numva noneho ikigo cyose kiri kuvuga izina ryanjye, "Dylan, Dylan, Dylan"
Habura amasegonda make ngo umukino urangire, baturushaga amanota abiri, nzamukana ballon neza nyihereza Max, Max ayihereza Ivan, Ivan arebye ahantu mpagaze ahita ayimpa neza nanjye ngiye gutsinda amanota ari bucungure ikigo cyacu, njya kumva numva nikubise hasi mubyukuri sinzi uko byari bigenze, abantu batangira ku réclama... Ndetse hasa nk'ahagiye kuba imvururu gusa umusifuzi yaje gusifura ko umukino urangiye birangira dutsinzwe, twese biratubabaza cyane, gusa mubyukuri njye nasaga n'uwakomeretse nicara ahongaho abakinnyi batangira kuza kureba uko meze, kuko hari agakomere kari kandi ku gahanga batangira kuza bambwira ngo uri umuhanga uri umuhanga, nagiye kubona mbona Ivan azanye ikiganza nk'umpagurutsa nanjye niyumvamo imbaraga turagihuza ndahaguruka, mpagurutse amfata urutugu agenda ambwira...
Ivan: Wow! Bro, uri umuhanga cyane kabisa! Narimbizi nubundi ko nuza kujyamo uri bukore ikinyuranyo. Courage kabsa brother, urabona ko nubwo dutsinzwe buri umwe wese yishimye kubwawe.
Njyewe: Asante Bro; nukuri nawe ndagushimiye kuba wagiriye inama Lucas yo kunshyira mu kibuga, uno mukino unteye imbaraga cyane kandi ndibaza ko bizagira ingaruka nziza ku hazaza hanjye. Asante bro!
Ubwo ako kanya nagiye kubona mbona Louise araje, aradusuhuza twese we ntiyanabaye nk'abandi kuko buri munyeshuri wese yarazaga akankora mu ntoki, we ntano kumbwira ko nagize match nziza ahubwo yahise avuga ati...
Louise: Ivan, ndagushaka ubungubu!
Ivan: Reka reka reka uzabaze! Urabona koko ubu byashoboka? Match nibwo ikirangira wowe ngo uranshaka?? Ihangane ntabwo bikunda Louise.
Louise wari wababaye cyane yararakaye twese turabibona ubundi ahita avuga...
Louise: Hmmm, (ahigima) Ivan nuko umbwiye???
Ivan: Am sorry Louise ntabwo biri bukunde pee! Kandi n'ikindi gihe ntabwo njyewe umuntu uko yanshaka kose ariko yambona.
Louise ataragira icyo avuga, Lucas yahise aduhamagara kimwe n'abandi bakinnyi bose njyewe na Ivan twari twabaye inshuti bikomeye ubundi tujya kumwitaba, birumvikana nk'umutoza yashimiye abakinnyi bose agenda avuga amakosa ya buri umwe umwe ariko angezeho ansaba buriwese ko yankomera amashyi, Ivan we bimwanga munda aravuga ati ...
Ivan: Ariko Guys, umuntu wadutsindiye amanota ageza ku 10, agatanga imipira nk'iyo yatanze! Ayo ni amashyi koko?! Ikindi kandi dutekereze ukuntu tutari twamutekerejeho mu bice bitatu byose, ubundi dusabe coach ko yamushyiramo muri match zizakurikiraho.
Bose bakomye amashyi nanjye ubwo ndabashimira. Gusa mubyukuri uwo munsi wasize njyewe na Ivan turi inshuti zikomeye. Ubwo kucyumweru harageze nka saa kumi n'imwe njya kureba Zamu ngo aze kumfasha arebe uko angeza kuri Animatrice, nzamuka ngana ku gipangu kinjirirwaho cyangwa se kigasohokerwamo, nari niteguye noneho kumenya amabanga yihishe mu mipango ya Directeur na Papa.
Nageze ku gipangu nsanga hari undi muzamu ntari nzi, ubundi asa nk'umbazanya amahane menshi??
We: Wowe uri kujya hehe? Ufite uruhushya?
Njyewe: Oya nari nje kureba wa musaza warindaga hano witwa Dodos.
We: Hmm, uramushakira iki, uyobewe ko atagikora hano koko??
Oh my God! Noneho inzira zose zigera kuri Animatrice ndetse no ku ibanga rye zari zifunze, kuko Zamu Dodos niwe wenyine wari uzi uburyo bwamfasha kugera kuri we, dore ko ari nako na Animatrice na we ubwe yari yambwiye. Ntatangira icyo mbaza uwo musimbura we hari undi muzamu waje (kuko bakoraga ari babiri) we twari tuziranye kuko najyaga mubona ubundi ahita ambwira...
We: Dore wa mwana w'umuhemu mubi! Uri umwana mubi sha, wubikiye imbehe Dodos ndetse umushyira mubibazo ubwe atazabasha kwikuramo.
Mana Nyagasani, byahise noneho bincanga pe! Ubundi ndatuza mbaza uwo musore , na we aransubiza...
We: Dodos yari atunzwe n'aka kazi, afite umugore n'abana 4 yitaho, bagatungwa n'amafaranga ava hano. Yaje kumenyana na Animatrice igihe Animatrice yasezererwaga aramubwira ati hari umwana witwa Dylan, nzamubwira ko ari wowe ufite urufunguzo ruzamungezaho, ati dore aho ngiye ntihoroshye, sinzi ikizakurikiraho nyuma y'uko ngiye, ariko ndifuza kuzamuvugisha imbona nkubone kandi bitarenze ibyumweru bibiri. Tujyane nkwereke murugo nawe ndaguha agapapuro mwandikira uzakamuhe... Uwo mugore wari ufite agahinda yakomezanyije na Dodos njyewe nsigara aho, ariko Dodos yagarutse ambwira ko yamubwiye ko afite ibanga rikomeye, ariko ari guterwa ubwoba n'abantu bakomeye babyihishe inyuma ndetse bashoye amafaranga menshi mugutuma utarimenya wowe. Nuko, Dodos agumana iryo banga ndetse aragutegereza ko uzaza, ariko ikintu cyambabaje nuko ejobundi Dodos bamwirukanye burundu ndetse ageze iwe baza kumutera ubwoba ko bazamwica, igihe cyose yakubwira aho Animatrice aherereye. Ikibabaje kurushaho nuko iryo banga Dodos afitanye na Animatrice ari wowe warimennye... Ubu Dodos bashobora no kumwica isaha n'isaha, nukuri ubuzima bwa Dodos buri mu kaga kubera wowe, genda ahubwo nanjye utanyicisha...
Mana weeee, Mana Nyagasani, Mana isumba byose! Noneho nendaga kwitura hasi kubw'ibyo uwo musore w'umuzamu yari amaze kumbwira! Nahise ntangira gutekereza ko nshobora kuba naraguye mu mutego wa Préfet, oh my God...
Ntuzacikwe na Episode ya 08!!!!
Dylan ntiyaba yaguye mu mutego? Ubushuti bwe na Ivan buhatse iki? Imipango ya Animatrice ijemo no gushaka kwica/cwa? Ni ahejo muramuke!
© Copyright, Aristide Ndahayo & Bigezweho TV. All rights reserved