"Kure y'Inzozi" EP05 - Nicyo gihe ngo Dylan yibagirwe Audrey burundu? Mbega disi uko birangiye

"Kure y'Inzozi" EP05 - Nicyo gihe ngo Dylan yibagirwe Audrey burundu? Mbega disi uko birangiye
Audrey yarushijeho kurira nanjye kwihangana biranga mpita nongera ndamuhobera cyane numva neza ko muri ako kanya ari cyo cyonyine cyabasha kunduhura, ubwo kuko nari nsinziriye ntameze neza, nagaruye akenge mbona neza ko Directeur arimo aratubona mpita nikanga, Audrey na we abibonye arikanga, mbega ibihe bitoroshye...
Directeur akimara kubona ko twamubonye yateye intambwe aza adusanga... Imwe kuri imwe n'igitinyiro yari afite, imitima yacu itangira gutera. Yatugezeho buri umwe wese amukoza ukuboko ku rutugu ubundi aratureba twese nk'uwabuze icyo avuga ubwo niko ubwoba bwari bwinshi pee...
Directeur: Ni Dylan na Aud... Audrey????
Audrey: Yego nitwa Audrey!
Directeur: Okay! (avuga yitonze cyane) Mwa bana mwe rero, ndatekereza mumaze gukura ndetse no kumenya byinshi byinshi muri ubu buzima, eh nubwo wenda mukiri bato. Njye rero navuga ko ubuzima bwampaye amasomo yose. Amaso yanjye ibyo yabonye ni byinshi amatwi na yo yumvise byinshi. Mugihe cyose ucyambaye uwo mwambaro w'ishuli, uba ugomba kwitondera icyo aricyo cyose ukora. Bivuze ko ukora wabanje gutekereza kabiri! Muri mugihe mushobora gukura mukicuza ibyo muri gukora uyu munsi, niyompamvu mbasaba cyane kwitondera iyi myaka. Ndimo ndabibona muri guca muri byinshi, hari ibintu byinshi muhuriramo na byo hano, ariko ngira ngo niyo masomo nababwiraga ubuzima buzabaha namwe mukagenda mugira uko muyitwaramo kugeza mugeze aha ndi nanjye ndetse mukanaharenga. Uyu mwambaro ntukabashuke cyangwa se ngo utume mwumva hari ubudahagarwa mufite kuburyo mwakora ibyo mushaka byose cyangwa se nanone ngo mwumve hari icyo wababuza gukora. Icyo mbifuriza gusa ni ukugira ibitekerezo byiza, nirwo rufunguzo rwo kuzagira ahazaza hatajegajega(...)
Directeur wari umugabo mwiza w'igikundiro muri twe, ntiyapfaga kwanduranya! Yaduhaye impanuro zikomeye nkicuza impamvu ntarimfite agakayi ngo nzandike ariko mumutwe hari amagambo nasigaranye. Gusa waramwumvaga ukumva hari byinshi ashaka kutubwira, icyanshimishije kurushaho nuko atigeze adutonganya twasubiye mu ishuli ariko n'amasaha yo gutaha yahise agera.
Ubwo iminsi yaricumye Jolie na Marcel niko bo ubwo biteguraga kurushinga (navuganaga no murugo kuri telephone mama akambwira aho bigeze), njye na Audrey ubushuti busanzwe burakomeza gahoro gahoro nibwo buryo nifuzaga kubitwaramo, Louise we yasaga n'uwatuje araceceka cyane kugeza ubwo noneho buri wese yabibonye neza ko Louise ari kuba undi wundi. Ndabyibuka ndi kumwe na Max na Brian turi kuva muri dortoir twari twambaye nk'abakinnyi ndetse tugiye mumyitozo ya Basketball kuko burya nari umukinnyi mwiza cyane wa Basketball muri twe uretse Max twarayikundaga. Ubwo twese twambaye neza nk'abakinnyi ba Basketball birumvikana tuzamuka uwa batatu, twerekeza kukibuga iyo ari muri weekend biba ari byiza cyane nuko turi hafi kugera ku kibuga njya kumva numva umuntu arampamagaye dukebukira rimwe twese njye n'abo bahungu dusanga ni Louise, twahise duhagarara kuko yarimo araza adusanga, gusa yari yambaye neza pe nk'umustar nyine! Ubwo twahise duhagarara arko mbere gato y'uko aza Max w'umunyakavuyo yahise avuga...
Max: Haha, Louise se kandi aje kubwira iki cher we?
Brian: Eh! Max have Dylan ataguterura agakubita hasi!
Ntaragira icyo mvuga Louise yarahageze asuhuza Max neza rwose aramuhobera asuhuza na Brian, ariko angezeho njyewe ampa ikiganza nuko aravuga...
Louise: Mumeze mute se?
Max: Njyewe na Brian tumeze neza!
Bose: Hahaha.....
Louise: Hhh, ariko Max wagiye wihangana koko? Ubuse nimwe muri hano mwenyine...
Max: Ahha, abo ntavugiye nibivugire. Ahubwo njyewe na Brian reka tube tugiye gukina ho gato, abasigaye na bo baraza mukanya! Sawa kandi ubwo ni uko tugenda.
Max yavugaga ibyo numva umujinya uri kuzamuka, ariko kuko nubundi ariko byari kugenda nihagazeho ndaseka nanjye bagenda mbareba ubundi mba umugabo mpita ntangira kuganira na Louise.
Njyewe: Louise amakuru se? Ndabona usa neza cyane.
Louise: Amakuru nimeza Dyla! Ndashima Imana ntakibazo. Wowe se umeze ute?
Njyewe: Yeah nanjye ndaho urebye meze neza.
Louise yahise ahinduka ho gato ubona ko hari ijambo yifuza kumbwira!
Louise: Dylan, ndagira ngo muri aka kanya nongere nce bugufi nkusabe imbabazi! Nukuri iyo ntekereje ibyo nakoze mba numva ntakwiye no kuba nkureba mumaso. Naraguhemukiye cyane Dylan (atangira kubunga amarira mu maso) nukuri nanone ndakwinginze wongere umbabarire... Biriya bintu nakoze ntibizasubira. Gusa ndifuza ko twabirangiza burundu, ahubwo tukiberaho nk'inshuti zisanzwe (...)
Njyewe: Wikwirirwa wigora Louise. Ntampamvu yo kunsaba imbabazi birenze kiriya gihe twari turi kwa Préfet! Narakubabariye urabizi. Ndetse n'ubushuti busanzwe ntakibazo na gito rwose. N'ubundi ntiwigeze na rimwe ureka kuba inshuti yanjye kuva nakumenya. Rero humura wumve ko ntan'ikigeze kubaho. Njyewe uburyo nkufatamo kuva nakumenya ni bumwe, ntiburahinduka humura!
Louise yihanaguye amarira mu maso, mubyukuri byari ikimenyetso kiza cy'uko yaciye bugufi akaba yatekereje neza uburemere bw'ibyo yakoze! Yahise andeba mumaso hashize akanya arambwira....
Louise: Urakoze cyane Dylan! Merci beaucoup. Basi noneho mpobera biratuma nduhuka, niyo bwaba aribwo bwanyuma mu buzima bwose nsigaje.
Louise naramuhobeye ariko mubyukuri ntambaraga byari bifite, ubundi hashize akanya turarekurana ndamubwira...
Njyewe: Louise! Reka nkushimire cyane ko hari indi ntambwe nziza uteye mubushuti bwacu. Nizere ko nawe iza kukuruhura umutima ukumva ko mu mutima ntanakimwe wishinja. Humura Louise uri inshuti yanjye kandi nziza. Ngaho reka njye gukina dore n'abandi bageze kukibuga ....
Louise: Sawa urakoze Dyla... Ugire umunsi mwiza cyane!
Njyewe: Sawa urakoze!
Nahise musezera uko, ubundi njya gukina mubyukuri hari amaso y'abanyeshuri bake nabonaga yaturebaga nubwo ntari mbyitayeho. Naragiye nsanga abandi batangiye nanjye mbiyungaho mpaka umunsi urangiye amasaha yicumye tuba dusubiye muri class. Mbere y'uko amasomo atangira Animatrice yaje mu ishuli ntungurwa no kubona ampamagara kuko ntakintu na kimwe twari tuziranyeho kirenze, ntangira kwibaza impamvu ampamagaye ariko ndasohoka ndamwitaba. Ubwo twamanukanye turi kuvugana amagambo make hashize akanya tugeze inyuma y'ishuli aba arambwiye...
Animatrice: Dylan amakuru se?
Njyewe: Amakuru nimeza Animatri,
Animatrice: Uri kwiga neza ntakibazo? Amasomo aragenda?
Njyewe: Yego ntakibazo!
Animatrice: Oh, byiza cyane! Sasa rero wenda ntabwo wari ubizi ariko njyewe ndakuzi. N'abavandimwe bawe ndabazi haba Jolie cyangwa se Céline gusa bose ntabwo tuziranye cyane. Ariko mubuzima busanzwe sinzi niba uzi izina ryanjye; ariko nitwa Ariana. Iwacu ni ino aha ntabwo ari kure cyane niho mbana n'umwana wanjye burya si ibanga njyewe ndi umubyeyi w'umwana umwe, ariko ntamugabo mfite. Ibyo wenda ni birebire ntabwo mbitindaho cyane. Gusa icyo navuga nuko nifuza ko tuzaganira birambuye kuko mfite story nazakubwira twitonze. Uko iminsi yicuma rero, uko ndushaho kukubona bituma numva ntatuje muri njye ngomba gushaka uko tuganira. Sibyo Dylan?
Natekereje ku magambo ya Animatrice numva noneho umuriro ugiye kwaka kuko ahari yari afite impamvu y'ibyo byose! Nibajije ukuntu azi murugo twese tuba i Butare ariko abavandimwe banjye bakaba batamuzi, akaba ambwiye ko we murugo ari inaha, ukongeraho no kuba ambwiye ko ari umubyeyi w'umwana umwe ariko adafite umugabo... Numva binteye ubwoba. Nahise mubwira ko ntakibazo, mpari igihe cyose yakwifuza ko tuganira birambuye, aranshimira cyane nsubira mu ishuli. Gusa nari ntangiye kwibaza nti "Yaba ari mushiki wanjye se? Umwana afite yaba afite aho ahuriye n'iwacu se? Cyangwa..." Mana we ibya Animatrice birabe ibyuya!
Nasubiye muri class ndiga nk'ibisanzwe ubwo niko ubuzima bw'ishuli noneho bwari butangiye kuryoha kuko navuganaga na Audrey nk'ibisanzwe, nkavugana na Louise nk'ibisanzwe kuburyo na Error yabayeho yanjye na Louise abanyeshuri yari itangiye kubava mumutwe cyane... Igihe kimwe ndabyibuka nari nicaye ku ntebe yanjye na Angel ubundi ndamubwira mukanyamuneza kenshi...
Njyewe: Angel, hari ikintu gikomeye nshaka ko umfashamo!
Angel: Haha, Nzabwire Audrey ngwiki??
Twese twasekeye rimwe uwo bita Elie na Scovia bari batwicaye inyuma bakebukira icyarimwe baraduseka gusa ntabwo bumvaga ibyo turi kuvuga hashize akanya ducunze bongeye kuganira batatwitayeho mpita mbwira Angel...
Njyewe: Angel... Haha, kuki burigihe uhita utekereza ko ikimpuza nawe ari Audrey gusa?
Audrey: Hahaha Oya Dylan, mbabarira ntube ariko ubitekereje, gusa nabyo ntacyo bitwaye mbaye umuhuza. Ariko ndabizi neza iyo ugiye kuvuga kuri Audrey uba ifuta isura nshya, irimo ibyishimo byuzuye. Haha ahubwo mbwira nguteze amatwi
Njyewe: Ahaa! Ikigaragara cyo wamaze kumenya rwose. Angel, ibyo wakekaga nibyo. Ndashaka kubwira Audrey ko ariwe rukundo rwanjye rukumbi nkanamubwira ko niteguye kumwambika ikamba ry'umwamikazi w'umutima wanjye. Nkamubwira ko ubu buzima nsigaje nifuza kuzabumarana na we iteka ryose...
Angel: Oya se wimbwira iyo mitoma yose! Uri gutekereza ko ndi Audrey rero?? Haha, icyo ushaka kuvuga nacyumvise!
Twese: Hahahaha...
Njyewe: Angel, reka nkushimire ko kugeza iki gihe wambikiye ibanga. Kandi rwose uri inshuti nziza cyane. Imana ijye iguha imigisha myinshi.
Angel: Oh! Urakoze cyane Dylan. Iyo migisha yose unyifurije, tuyisangire! Nagusezeranije ko nzabampari iteka ryose igihe inshuti namenye yansaba ubufasha. Kuri njye ntekereza ko ntakidasanzwe. Ndahari kubwawe Dylan, kubw'amahirwe rero, nzabampari kubwanyu!
Wow. Iyo witegerezaga Angel, wabonaga koko ibyo mu kinyarwanda bavuga ko izina ariryo muntu koko kuri njye yari nka malaika. Ntanakimwe Angel mugihe cyose twamaranye nigeze muburana... Kumuvugisha byaranduhuraga kumugira iruhande bikantera kwiyumva nk'umunyembaraga nyinshi. Nahise mbwira Angel nti...
Njyewe: Angel, muri iyi weekend Audrey nzamubwira ibanga rihishe mumutima wanjye. Ese ntiwaba ari umunsi mwiza?
Angel: Oh, ntacyo byaba bitwaye Dyla. Warabitekerejeho neza ukumva ko aricyo gihe kiza ntacyo narenzaho. Ahubwo ndakwifuriza amahirwe masa masaaa!
Wow! Nahise muha ikiganza ako kanya hinjiramo mwalimu turiga hashize akanya turarekera nuko njya muri dortoir ntekereza kuburyo nzabwiramo Audrey ko mukunda. Mubyukuri amasomo ntiyabaga cyane muntekerezo zanjye, nyoberwa n'impamvu ntatsindwaga ngo mbe uwanyuma!
Ubwo muri uko kubipanga hashize nk'iminsi ibiri ndi mu ishuli ndabyibuka Mama yari yaranyoherereje amafaranga bimwe by'abanyeshuri iyo bafite amafaranga namwe murabizi! Haha urumva hari kuwa gatanu nuko mbwira Max na Brian ko nshaka ko bamfasha nk'inshuti zanjye bakamperekeza hanze y'ikigo (twatorotse) gusa wari umupangu ufite ibibazo byinshi harimo no kuba dushobora gufatwa tukirukanwa ariko kubw'inyungu z'icyo natekerezaga gukora narinangiye...
Max: eh, man?! Urashaka ko dutoroka... Ibaze Préfet aramutse adufasha, cyangwa se cya Animateur?! Haha sinzi pe. Umva ko ndi ikirara.
Njyewe: Oyaa mwigira ubwoba, uyu munsi si kuwa gatanu? Nimugoroba mugihe abandi baba bagiye gusenga, twebwe turi bukoreshe ibishoboka byose tugire vuba vuba ntaminota myinshi turi buze kumara hanze.
Brian: Okay, turaza kubikora man! Max wigira ubwoba ntamuyobozi turi buhure.
Njyewe: Yego rata Brian. Reka twige ubwo amasomo narangira turaza gusohoka hari ikintu gikomeye nshaka gukora kandi mumbabarire mumfashe pee!
Mubyukuri sinitaga kungaruka zose zishobora kuba mugihe naramuka mfashwe njye na Max na Brian twatorotse kuko nicyo cyonyine ubuyobozi bw'ikigo cyacu budashobora kwihanganira. Gusa nafunze umwuka niyemeza kubikora! Twakomeje amasomo ikintu cyanshimishije nuko Angel yazanye na Audrey ku ntebe yanjye, hashize akanya Angel nk'ibisanzwe ahita agenda nkomeza kuganira na Audrey icyogihe ntamwalimu wari uri muri Class.
Njyewe: Audrey, twari tuburanyeho kabsa!
Audrey: Yego nukuri. Amasomo aragenda akadutwara burundu burundu.
Njyewe: Sha njyewe mba mfite ibintu byinshi mumutwe mba numva noneho kino gihembwe nzaba uwanyuma ahari.
Audrey: Oya ntabwo waba uwanyuma Dylan, uri umuhanga cyane wowe! Haha
Njyewe: Yewe sinzii... Audrey, ejo muri weekend wabona umwanya ko nshaka ko tuganira??
Audrey: Ah, ejo nyuma ya saa sita ntakibazo! Ubwo ari muri weekend nzaba mpari pe.
Njyewe: Oh, urakoze cyane. Ejo rero buriya twazabipanga nanjye ndumva Après midi nzaboneka.
Ikiganiro cyanjye na Audrey cyarakomeje kuberako rero nari mfite byinshi byo kumubwira ejo (kuwa gatandatu) nirinze kumuganiriza ngo tujye kure cyane ahubwo tuganira ibiganiro bisanzwe kugeza ubwo amasaha yo gusoza amasomo yageze. Twahise dusezeranaho ndasohoka ariko nkimara gusohoka Animatrice twahuriye ku muryango ndi kumwe na George ubundi ahita ampamagara.
Animatrice: Dylan? Nkubonye nagushakaga, Directeur yari akumbajije ngo ubanze umwitabe mbere y'uko ujya muri dortoir.
Njyewe: Oh! Reka nze mwitabe ntakibazo merci.
Nahise njya kwitaba Directeur, umugabo w'igikundiro kuri njye, nakunze cyane uburyo yari umuyobozi mwiza. Ubundi nsanga ari muri office, musuhuzanya ibyubahiro byinshi ambaza amasomo niba ari kugenda mba ndamubwiye nuko aba arambwiye.
Directeur: Dylan, ejobundi nakubonye usohokanye muri class na Animatrice! Byari byagenze gute?? Muraziranye se?
Mana we! Nahise ngira ubwoba, sinzi mubyukuri ibyari biri kujya mbere. Animatrice wambonye akanyibwira, akambwira bike by'iwacu ndetse ko yifuza ko tuganira nabuze aho nahera Directeur wari ushatse kwinjira muby'ikiganiro gito twagiranye.
Njyewe: Directe, animatrice ntabwo tuziranye pe! Ntekereza ko ari na bwo twari tuvuganye njyewe na we. Rero yansanze mu ishuli arampamagara ambwira ko yifuza ko twazavugana ntakindi.
Directeur yahise yitsa umutima, abura icyo avuga ndabibona ubundi hashize akanya aba aravuze...
Directeur: Uravugisha ukuri ko ntakindi kintu yigeze akubwira? Ntumbeshye please... Ntumbeshya birakubana bibi!
Njyewe: Nukuri kose Directe, ntakintu kidasanzwe navuganye na Animatrice. Ntanakimwe pe!
Directeur: Okay, Okay! Ntacyo... Gusa witondere Animatrice mugihe njyewe ntaragira icyo nkubwira cyihariye. Uranyumva?
Njyewe: Yego ntakibazo, ndabumva!
Directeur: Okay, Papa wawe yampamagaye agusabira uruhushya kuwa kabiri, mushiki wawe afite ibirori mumpera z'icyumweru gitaha (bibanziriza ubukwe) rero itegure ubwo kuwa kabiri azaza kugutora.
Njyewe: Murakoze cyane!
Directeur: Sawa ngaho isubirire muri dortoir, gusa wirinde kuvugana cyane n'uriya mukobwa...
Directeur yatumye noneho ncanganyikirwa, mukuri kose nayobewe ibiri kuba kuko nibajije impamvu Animatrice yaje anshaka akambwira iby'iwacu ndetse agasa nk'ukomoza ku buzima bwe bwite. Ukongeraho ko na Directeur ubwe yabibonye akambuza kuvugana na we noneho bikomeza kuncanga. Mana wee, sinzi igihe nzicara nkaruhuka ntafite ibintu byinshi mumutwe, ariko muri ako kanya nirengagije ibibazo byose nahura na byo mu masaha y'umugoroba nka saa 18:30 njye na Brian na Max dufata inzira turatoroka, gusa uko twateraga intambwe niko narushagaho kugira ubwoba!
Twageze kugipangu tureba neza ko ntan'umwe uri kutubona ubundi Max aba aravuze ...
Max: muri gutinda ahubwo, twakabaye twageze iyo tujya. Reka nze mbereke.
Max sinzi uko yabigenje twashidutse yarenze igipangu Brian akurikiraho, nanjye mubwoba bwinshi ndurira ndataruka ntungukira hanze y'ikigo aho na Max na Brian bari bari. Ubwo twahise dutambika agahanda gato kari kari aho kari butugeze mumujyi aho nari nkeneye kugira ibyo nza kuhagurira, ubundi tugenda muri story nyinshi nk'ubutatu butari butagatifu hashize akanya twinjira muri cantine dufata amata n'amandazi (ifunguro rikuru kubanyeshuri biga babamo, haha) ubundi muri iyo cantine nahise mbabwira.
Njyewe: Brothers, ndashaka ko ejo nzaba ntakiri mugenzi wanyu!
Brian: Urabigenza ute Dylan, ko unteye ubwoba n'amatsiko?
Njyewe: Haha, ejo nshobora kuzaba ndi murukundo ntakabuza.
Max: Reka da?! Uzaba uri murukundo nande se? Ko wabiduhishe cyane Dylan?
Njyewe: Ejo nzababwira mwebwe gusa, ahubwo nari nazanye aka gakapu ngo nkashyiremo impano y'ururabo rwiza rutoya nzaha umwana nikundiye, nk'ikimenyetso cy'urukundo mufitiye.
Max na Brian bararebanye baratembagara nanjye ubwo nahise mpaguruka nishyura umu Mama wari uri muri iyo cantine, ubundi maze kumwishyura turagenda turazamuka twerekeza ahantu hari hari uturabo twiza ngura ururabo icyogihe narwishyuye ibihumbi 2 (muri icyogihe) yari amafaranga menshi kandi na rwo rwari ururabo rwiza pe! Ururabo ruto cyane, rwa Rose ubundi ndushyira mugakapu njye na Max na Brian dufata inzira isubira mu kigo, kubw'amahirwe ntawigeze utubona. Twarinze tugaruka mu kigo.
Ubwo amasaha yaricumye iryo joro naraye ntasinziriye nibazaga kuburyo nza kubigenza, narahumbyaga ijisho gato nkabona isura ya Audrey, disi ari gutambuka aza ansanga yangeraho nkamuhobera bigatindaaaa nkamwongerera ijambo nti "Je t'aime mwiza wanjye" na we ati "Nanjye ndagukunda mon amour" oh! Natekereza ko izo nzozi mu masaha make nashoboraga kuzikabya noneho nkumva bibaye ibindi bindi. Nashidutse agatotsi kantwaye bukeye mugitondo nditegura neza neza nahoraga ndeba ku isaha ngo ndebe niba saa munani nibura ziri bugere! Haha, amasaha ubwo yaricumye kubw'amahirwe sinigeze mbona Audrey muri Refe, ubundi saa munani zigeze ubwo abanyeshuri bose bari muri weekend. Bamwe bagiye kwitoza kubyina, abandi bari kuririmba (abari muri za chorale) abandi mutundi tuntu twinshi, ama couple amwe n'amwe ari muma class baganira, mbese namwe murabyumva iyo ari muri weekend kubigo nk'ibi byacu biba byabaye ibindi
Ubwo navuye muri Dortoir saa 13:45 gutyo mfata rwa rurabo rw'i Rose nk'impano kuri Audrey ndushyira mugikapu ubundi ndihuta njya kumushaka. Nagiye mbaza buri mukobwa wese ngo nta Audrey wigeze ubona bamwe bati nahoze mubona nahoze mubona, Mutoni niwe wandangiye ko yamubonye muri S5 MCB nanjye mfata inzira njyayo, umutima utangira gutera! Ntibyatinze nageze muri s5 MCB mbona Audrey ntarimo mbajije umunyeshuri nahasanze andagira ko ari inyuma ya class yabo, nanjye vuba vuba mfata inzira ndagenda...
Mbere gato yo kugera inyuma ya class nongeye ndeba neza niba koko ururabo ruri muri bag nsanga ruracyarimo, ngenda ntera intambwe imwe imwe nsatira aho nari nizeye ko ndi bubone Audrey koko! Intambwe ya mbere iya kabiri iya gatatu, oh my God...
Oh my God! Oh my God! Iby'amaso yanjye yabonye birakabonwe n'umwanzi.... Ese burya bwose nibeshyaga kuri Audrey? Oh my God, bamusomye ku itama mbyiboneraa, baramuhoberaa biratinda! Ulalah... Mana kuberiki njye? Rukundo kuberiki ari jye? Nyimara kubibona amarira yabunze mu maso igikapu narimfite kigwa hasi, ako kanya nagiye kubona mbona....
Animatrice ibye murabona bizoroha? Ni iki kihishe inyuma y'ibyo yifuza kubwira Dylan kandi Directeur atabishaka? Ese kuri Dylan cyaba aricyo gihe cyo kwikuramo Audrey noneho burundu? Ni ahejo!!!
Birabujijwe gukoporora iyi nkuru no kuyikoresha mu nyungu zawe bwite udahawe uburenganzira na nyiri ubwite! Twandikire kuri email yacu: bigezwehotv@gmail.com ushaka kuvugana n'umwanditsi wamuhamagara kuri numero ya telefoni: +250786297903.
© Aristide Ndahayo & Bigezweho TV 2024. All rights reserved.