"Kure y'Inzozi" EP03 - Jolie yambitswe impeta! Louise atamaza Dylan imbere y'ikigo cyose

Jun 5, 2024 - 17:45
 0  166
"Kure y'Inzozi" EP03 - Jolie yambitswe impeta! Louise atamaza Dylan imbere y'ikigo cyose

"Kure y'Inzozi" EP03 - Jolie yambitswe impeta! Louise atamaza Dylan imbere y'ikigo cyose

Jun 5, 2024 - 17:45

...Oya rwose ndagukunda ntugire ngo wanabisomye nabi, kandi mba numva niba ari n'urugamba niteguye kururwana ariko nanone nkusezeranije ko ntazakubangamira, icyo umutima wawe ushaka nzakora icyo... Basi bimenye sakindi izabyare ikindi... Yari ugukunda (...)

Mana we, nyimara gusoma izina, njyewe na Angel twararebanye mu maso turikanga, nahise numva umutwe uzengurutse, neza neza mbura uko nifata! Ayo ni amagambo yanditswe na Marie Louise! Mana weee, Angel yahise anyaka urupapuro arongera arasoma ubwo njye ukuboko kwari kuri kugahanga namwe murabyumva, byose byarushijeho gutuma niyumva nk'uwanze iby'isi byose. Angel yarandebye yitonze ubundi ansubiza ako gapapuro nanjye nkasubiza mu ikayi nkazinga nk'uko Scovia yayimpaye kameze, maze numva Angel arambwiye...

Angel: Dylan, nonese ni iki kigutunguye? Ndabona usa nk'utishimiye aka gapapuro? Kuberiki Dylan?

Narebye Angel ntekereza byinshi kuri Louise kuva ku munsi mwalimu Lucas yatwicazanyaga mu kiniga kinshi mbwira Angel nti...

Njyewe: Angel nkumbuye Audrey! Ndamukumbuye pee, ni iki wamfasha ngo nongere mubone basi nibura musuhuze?

Angel yaratunguwe kubona ari kumbaza ibya Louise nkasubiza mubaza Audrey! Ni igitangaza nukuri... Ubwo yanze kugira ijambo ansubiza dusa nk'abarebana mu maso, ubundi nitsa umutima ubugira kabiri mba ndamubwiye.

Njyewe: Angel, ntabwo nkunda Louise, oya wenda ibyo mvuze ntibyumvikanye neza, reka mbivuge neza 'ntabwo nzigera mukunda n'umunsi n'umwe'.

Angel: Nonese bizagenda bite? Ko ubonye amagambo akubwiye, akaba anivugira ko niba ari n'urugamba azarurwana? Uzabyikuramo ute Dyla??

Njyewe: Ndashaka guhura na Audrey, nako na Louise nkamubwiza ukuri kose ko ntateze na gato kumukunda. Nicyo gisubizo naguha muri aka kanya. Ibya Louise tunabireke, ese Angel...

Angel: Karame...

Ntaragira ijambo mbwira Angel, Audrey yahise aza mungendo nziza cyane y'abeza abonye aho turi aza adusanga n'amakayi menshi mu ntoki ayarambika kuntebe aduha ikiganza twese mukanyamuneza kenshi atwibagiza ibindi byose twari turi kuvuga... Noneho narimbonye neza umwanya wo kumuvugisha ntitaye ko atari yo gahunda yari imuzanye. Mu ijwi ryiza cyane yahise avuga..

Angel: Bite se ko mbona wagira ngo ntimuri no kwiga? Mumeze neza??

Angel: yego sha, tumeze neza ntakibazo... Twari twabaye turuhuka ho gato umuntu anaganire ho gato...

Audrey: Okay! Naringize ngo... Dylan amakuru se umeze neza wowe?

Njyewe: Oya ntabwo meze neza cyane Audrey, ariko ntakibazo da!

Audrey: uhm, ubwo ushatse kuvuga iki?

Angel: Reka nze gato ndaje mbanze njye kureba ikayi ya Chemistry, ndaje.

Angel yahise agenda menya neza ko ashobora kuba abikoze abishaka kugira ngo wa mwanya nashakaga wo kuvugana na Audrey nkubone nanjye ubwo mba mbuze amifato, mubyukuri sinari mbyiteguye ariko nagombaga kuba umugabo, Angel yambereye imfura rwose..

Njyewe: Audrey ndi mubihe bigoye cyane! Sintuje na gato, isi iri kunyikaragiraho rwose. Ariko umbabarire ntanakimwe wamfasha, reka ahubwo tubyihorere. Amakuru se? Exam uri kuzikora neza?

Audrey yarandebye muri ya ndoro ye nziza cyane, ubundi aba aravuze...

Audrey: Hmm.. kuberiki ntacyo nagufasha Dylan? Ndahari kubwawe nk'inshuti yanjye cyangwa se umuntu namenye/twamenyanye.

Njyewe: Audrey, umbabarire kubikubwiraho, ariko se ibintu by'urukundo hari icyo ubiziho?

Audrey; Yeah, ngerageza kubimenyaho! Uretse ko ahari mu myaka yacu ntamuhanga wabyo niko ntekereza.

Njyewe; Mbere na mbere umbabarire kubwo kwica gahunda ntabiteganije. Kuva ku munsi wa mbere nashakaga kukuvugisha ngo tuganire byinshi, ariko ubwo nabigerageje byaburijwemo n'uriya mukobwa witwa Louise. Sinzi aho yaturutse kugeza n'ubwo yamfutse mumaso nkavuga nti Audrey ndekura Audrey ndekura! Umbabarire pee, gusa ni we n'ubundi mbarutso y'ibibazo mfite none... Sinzi aho nabihera, ariko wenda nk'uko ubivuze ibintu by'urukundo ntamuhanga wabyo muri iyi myaka yacu. Ariko nsa nk'uri kugeragezwa nabyo ahari...

Aho byari bigeze nganira na Audrey byansabaga kwitonda kugira ngo ntimena inda nka cya gisiga cy'urwara rurerure cyangwa se nkibyarira amazi nka madegede, haha! Kuko yari we rero, byansabaga kuvuga ibishobora kungumisha mumurongo bigendanye wenda n'icyo umutima wifuzaga (aha ho mvugiye mu migani sinzi neza niba inyuma volume ari iyo!!!).

Njyewe: Audrey, ndacyakubwira!

Audrey: Nanjye ndacyaguteze amatwi

Njyewe: Nuko, nyuma yo kugeragezwa n'urukundo rero wenda ahari ndigutsindwa, nkibaza noneho ngo ni jye kibazo cyangwa ikibazo ni urukundo rutari urwa nyarwo? Reka wenda mve mumigani, ariko hari umukobwa umaze iminsi anyirukaho, anshakaho cyane urukundo, kandi rwose siniteguye kumuha umutima wanjye kuko umutima wanjye ni muto cyane, kuburyo utakwiramo we n'undi ahubwo nifuza kuwuharira wese... Nako umutima wanjye ni muto cyane mumagambo make. Ese ni gute nakwitwara muri ibi bihe, byo gukundwa ufite uwo ukunda? Kandi uwo ukunda akaba wenda atanabizi cyangwa se wenda atazabishaka...

Audrey: Oh! Biragoye cyane kubyumva kuko urabivugana imvugo ijimije. Ariko hari igitabo nigeze gusoma sinibuka neza izina ryacyo, nsangamo ijambo rivuga ngo "Gukundana si ukurebana mwembi mu maso, ahubwo ni ukureba mucyerekezo kimwe mwese" icyo bisobanuye rero, nuko bigoye cyane guhatiriza mu rukundo, ninacyo cyonyine ubu nshobora kukubwira. Ntushobora guhatiriza kuko wakunzwe, ngo ukunde ukunde uwo udakunda cyangwa se ngo uhatirize ukunde utagukunda. Niba rero byose wenda byaraguhuriyeho, icyo wakora gusa ni ukudahatiriza byaba ibishoboka ukabivamo wanasanga wenda ari ikibazo cy'igihe! Iby'urukundo ntibikaduhangayikishe cyane Dylan... Sibyo?

Sinzi niba narindi kuganira na Audrey cyangwa se umuhanga mu buvanganzo wundi.. kuko yambwiye amagambo akomeye ariko inama yangiriye birumvikana sinari bushobore kuyikurikiza kuko ahari ubanza narindi mu rukundo... Nikije umutima ubundi mbwira Audrey...

Njyewe: Audre, uri umuhanga cyane muburyo ntashoboraga kwiyumvisha! Icyo ngusezeranije nuko wenda ngiye kubireka, nkabigendera kure, kuko turacyari bato... Ariko sinzi neza niba nzabyemeranywaho n'umutima wanjye! Kuko iteka hari icyo unyishyuza.

Audrey: Oh! Ihangane uzabyikuramo wenda bizashira, nyemerera tuzabishakire umwanya urambuye Dyla, narinje hano nje kureba Angel, none ndabona agiye, reka njye kumureba ntakibazo tuzasubira! Ugire ibihe byiza Dyla, ibindi byo humura ntakidasanzwe bigenda bigabanuka bitewe n'icyo ushaka.

Ako kanya yahise ansezera ampa ikiganza numva ntabishaka arinda agenda nkimureba, mubyukuri ubanza narimaze kwinjira mu rukundo, Mana we! Mu buzima bwanjye sinigeze na gato ninjira mu rukundo mbere y'icyogihe ariko niyumvise nk'umuhombyi kuko inshuro ya mbere iby'urukundo byaje mu buzima bwanjye, byaje bisanga nkunzwe n'uwo ntashaka kandi nkunda utabizi, gusa umugani wa Audrey nagombaga ahari kubigendamo buhoro. Nkiri muri izo ntekerezo nashidutse bwa butatu butari butagatifu bumpagaze hejuru ngaruye akenge basekera icyarimwe nuko Max waturushaga akavuyo aba aravuze.

Max: Mwana ibi bintu winjiyemo urabona uzabishobora koko? Wagarutse mubuzima bwacu ukibera nkatwe twese iby'abakobwa ukabivamo

Bose: Hahahaha

Njyewe: Max nyamara urambeshyera njye ndi mutaraga rwose ntaby'abakobwa ndimo. Ahubwo muze twigire muri cantine uyu munsi ndashaka kubagurira...

Rugamba Sipiriyani ni we waririmbye ngo ni umugambi twubaha, ni umurage twimitse. Urungano burya ni ikindi kindi ndababwiza ukuri. Brian na Max, nizo nshuti Imana yampaye ngo dusangire akabisi n'agahiye ngo ubu buzima bwo gukura tububanemo twigishanye iby'ubugimbi mbese tubane mubibi n'ibyiza. Harakabaho urungano disi. 

Ubwo iminsi yaricumye kugeza ku munsi twasezereweho ntagishya kidasanzwe cyabayeho, sinongeye kubona cyane Louise kuko yatashye nyuma ya Exam ndetse na ba Audrey kuko yasaga n'umuntu uri kure cyane mu bitekerezo, n'iyo twahuraga twavugaga utuntu turi ahongaho bikarangira. Ubwo mugutaha nasezeye ku nshuti zanjye, kuri Brian wari ugiye iwabo i Musanze ndetse na Max wabaga i Kigali twese mu ijoro risatira igitondo, dusezeranaho tutabishaka ariko turikomeza kuko ibyumweru bibiri twagombaga kongera guhura. Twasezeranyeho nk'abahungu duhana ama numero ngo tujye nibura tunaramukanya, gusa kuko hari kera ibya telefoni ntibyari byoroshye, ubundi dufata imodoka akana iwabo akandi iwabo, haha! Umuntu wize aba mu kigo arabyibuka. Mu masaha ya saa10:30 naringeze iwacu nari mpakumbuye cyane pee, nsanga murugo Céline murumuna wanjye mukuru (nkurikira) ndetse na Mama banyiteguye, gusa icyogihe Jolie na Papa ntabari bahari.

Mama: Yoo, Mwana wa disi ndabona warakuze, amezi atatu yonyine koko. Wabaye igisore, uba mwiza. Nukuri Imana ihabwe icyubahiro ko nongeye kukubona!

Mama wasengaga cyane, nanjye bikanshimisha yakomeje kunganiriza nanjye mubwira iby'amakuru y'ishuli, uburyo twiga kukigo kiza uburyo nahahuriye n'inshuti zitandukanye ndetse ko ntaburwayi budasanzwe nahuye na bwo. Ibintu byose nyine washobora kubwira umubyeyi narabimubwiye (bitarimo izina Marie-Louise cyangwa se Audrey!)

Céline murumuna wanjye na we yari ankumbuye cyane, icyogihe twiriwe dukina by'abavandimwe Papa araza aransuhuza n'urukumbuzi rwinshi mbese ubuzima bwari bwiza pe! Uwo munsi namenye ko Jolie yari yarasubiye kwiga dore ko yigaga muri Kaminuza.

Ndabyibuka hashize iminsi turi mu biruhuko ubwo haburaga nk'iminsi nk'3 cyangwa 4 ngo dusubire ku ishuli, umusore witwaga Jean wakundaga gutwara imodoka ya Papa aho biri ngombwa yaratujyanye tugiye i Kigali mu isabukuru ya Jolie birumvikana twari twambaye neza pe! Najyanye na Mama na Céline na mubyara wanjye witwaga Mireille twasaga neza pe! Papa utarakundaga ibintu nk'ibyo ntiyari arimo rwose, ntiyashoboraga kubijyamo yabaga yibereye muri business ze.

Urugendo rw'i Kigali niba ari ukubera inkuru zaturanze ntabwo twigeze turambirwa, rwose rwaranihuse pe! Twagezeyo bidatinze twinjira mu rugo rwagombaga kuberamo uwo muhango gusa twari twemeranijwe ko Jolie atagomba kubimenya ko tumufitiye surprise. Twageze muri urwo rugo gusa umukobwa witwa Clarisse niwe watwakiriye ubona ko ari inshuti na Mama kandi ahongaho ari iwabo. Hari heza cyane, munzu nziza igezweho turagenda tuhasanga n'irindi ntsinda rya bashuti ba Jolie barimo abakobwa batatu bakuru nyine bangana n'abandi basore babiri barimo na wa musore Marcel bazanye ku ishuli hari harimo ndetse n'aba Mama nka babiri n'umugabo umwe. Ubwo twateguye ukuntu turi bubipange, Jolie nubundi yari buze aje kureba uwo Clarisse bakaganira turi muga chambre kari hafi na saloon ubundi nyuma Clarisse akamujijisha bakinjirana aho twari turi twese tukamukorera surprise.

Ubwo hashize nk'iminota 10 telefoni ya Clarisse irasona (yari imwe twitaga karasharamye y'umweru icyogihe nizo zacaga ibintu) ubundi akanda yes ashyira kugutwi! 

Clarisse: Allo, Jolie! 

Jolie: Oui, Clarisse! Urihehe ko nageze hahandi wambwiraga!

Clarisse: oh! Reka nze nkukingurire igipangu...

Ubwo Clarisse akibyumva yahise asohoka vuba vuba ubwo ibyakurikiyeho birumvikana twahise dutegura neza iyo chambre tunayijyamo natwe ubwacu turitunganya, cake tuyishyira hafi! Mbese twari dutegereje ko urugi rufunguka ubundi hakaba ikirori koko... Za nkweto ndende z'abakobwa, za nkuru zabo bihariyeho nizo zatumenyeshe ko Jolie yageze muri saloon koko, kuko twaramumvaga rwose. Hashize akanya Clarisse aba aramubwiye...

Clarisse: Umva cher, Mark yandodeye ikanzu mbi, wumve ngo nimbi ariko! Sinzi ukuntu nabikubwira

Jolie : Reka da, n'ukuntu adoda neza we? Ubwo uramubeshyeye peee

Clarisse: Umva ngwino nkwereke mbone kugira icyo nkwakiriza.

Intambwe ku ntambwe, Jolie yayiteye tumwumva twumva koko bari kuza badusanga, Céline afata igikombe kinini na murumuna wa Clarisse aragifata nuko urugi rukimara gufunguka bahita bayamusukaho yose batitaye ku myambaro yambaye, ubundi twese tuvugira icyarimwe tuti...

Twese: Joyeux anniversaire, Joyeux Anniversaire, Joyeux Anniversaire Jolie, Joyeux Anniversaire.... Yoooooooo

Mana we yaratunguwe cyane ariko birumvikana yishimiye kongera kutubona, abavandimwe n'inshuti ze zose n'ababyeyi araduhobera disi ibyishimo byari byamurenze! Ubwo twahise twerekeza muri saloon abakobwa bari aho batangira kuhatunganya cameraman aba araje, icyogihe ntawari ufite android muri twe zari zitaraza cyane. Jolie yarangije kongera kwitunganya aragaruka, ubwo niko twakomeje kwisunganya indirimbo ya Alain Muku aririmba ngo "Ugire umunsi mwiza wibuka italiki wavutseho.." niyo yari iri kudususurutsa. Byari byiza peee..

Hashize akanya Jolie araza twongera tumukomera amashyi hashize akanya MC aratangira mu ijwi ryiza cyane riherekejwe n'amagambo arimo ubuhanga yatangiye atwibira avuga ko yitwa Braise akaba anigana na Jolie ndetse baniganye no muri secondary. Akomeza asaba buriwese kwivuga gutyo gutyo hashize akanya atwibutsa impamvu turi aha, ndetse anasaba nyirabayaza (birumvikana ni Jolie) gutambuka akegera imbere akagira ijambo avuga twese ubwo twaramurebye tumutega amatwi...

Jolie: Murakoze! Ni iby'agaciro gakomeye cyane kuba ndi aha, kuba mbashije kongera kugera imbere yanyu! Ariko by'umwihariko, kuba mwese uko mungana uku muteranye kubera njye. Imana ibahe umugisha cyane (dukoma amashyi) Uyu ni umunsi w'isabukuru yanjye y'amavuko, ni umunsi unyibutsa umunsi intwari y'ubuzima bwanjye 'Mama Jolie' yanzanaga ku isi, nkamubera imfura akambere umubyeyi, ndetse na Papa wanjye utari hano... Muranyihanganira sinzi kuvuga cyane iyo ndi imbere y'abantu (turaseka twese) ariko ndishimye pe. Rwari urugendo rutoroshye, njya nkunda kubwira inshuti zanjye ko gukura ukangana nk'uku ngana ari ibintu bitoroshye, bisaba imbaraga nyinshi z'ababyeyi bahirimbanira iterambere ryawe umunsi ku munsi, mbese ni ibintu byo gushimira Imana no kubashimira ubwabo. Rero Mama ndagushimiye cyane kuri buri kimwe wakoze ubu nkaba ndi umukobwa uzi ubwenge ukora byose ashoboye ngo ashimwe n'Imana ndetse n'abantu, ikindi kandi unshimirire Data ntabwo yabashije kuboneka ariko muri intwari y'ubuzima bwanjye... 

Jolie yakomeje kuvuga koko agenda avuga buri umwe uri aho icyo asobanuye mu buzima bwe kugeza ubwo yasoje tukamukomera amashyi, hakajyaho umwanya w'impano na buriwese afata ijambo, Mama by'umwihariko yasobanuye byinshi ku mateka ye, uburyo yari umwana utarigeze umurushya uburyo yahoraga atuje ndetse n'ibindi namwe iby'ababyeyi murabizi. Muri benshi bavugiye aho nanjye ndimo twamuhaga impano birumvikana nuko tugiye kubona tubona Marcel araje mumwanya w'impano aba aravuze...

Marcel: Ah, murakoze! Nitwa Marcel kubantu wenda batanyibuka. Buriwese uri hano yabivuze ariko nanjye reka mbisubiremo; Jolie Joyeux Anniversaire, uri inshuti nziza uri inshuti namenye ubuzima bwanjye bugahinduka, ntabwo nshobora kubona amagambo yamfasha kumvisha buri wese uri aha uburyo ki uri uw'ingenzi mu buzima bwanjye, ariko byose bikubiye muri iri jambo rito cyane; Ugire isabukuru nziza y'amavuko, ukomeze ukure ujya juru, oya nako ibyo ntibigihagije kubivuga, ahubwo ukomeze ukure ushimwa n'Imana n'abantu nk'uko wabitubwiye (ubiharanira). Ikiruta ibindi byose rero, ndagira ngo imbere yanyu mwese, mbahamirize urukundo nkunda Jolie... Je T’aime Jolie!!!

Twese twakomye amashyi, mubyukuri twarishimye bahita bahoberana biratinda, umu cameraman na we si ugufotora biba ibindi, hashize akanya tubona Marcel arapfukamye ivi rye rijya hasi nk'ikimenyetso cyo guca bugufi gisa nk'ikibazo ikibazo kigira giti "Ese uzambere umugore" watega ikiganza ukaba ugize uti "Yego rwose" Ubwo Jolie twese ntiyadutengushye yakoze ibyo natwe nk'abafana muri ako kanya twifuzaga, ubundi atega ikiganza amashyi twese turayakoma ibyishimo biraturenga byabaye ibindi bindi ndababwiza ukuri.

Ubwo Jolie barangije kumwambika impeta, Marcel arahaguruka barahoberana biratinda ku mutima nti "Abandi Imana zirabaha" haha!

Twese twarushijeho kubereka urukundo nuko hashize akanya dutega amatwi Marcel nanone...

Marcel: Murakoze! Ndashimira cyane Jolie kuba yemeye ko duterana iyi ntambwe...Jolie uzazamuka bugeni manuke bukwe, ubwo unyemereye ko dutererana iyi mpinga y'ubuzima njye nateraga njyenyine ikananiza, ndakurahiye ko nzakora byose ngo nkushimishe. Ubuzima bwose usigaje kwisi nzabumara mparanira ibyishimo byawe n'abacu bazadukomokaho. Jolie imbere y'inshuti ababyeyi bombi n'abavandimwe reka nongere mbahamirize ko ariwowe umbereye, niwowe nifuza ko wantegera urugori ukambara impumbya ndemye urugamba kandi mukuri kose njye sinzagukunda kugeza iteka ryose, oya sinakwemera ko uru rukundo rugira iherezo, n'iryo teka ryose nzagukunda na nyuma yaryo (twese turaseka) ubu urukundo rwacu ruteye indi ntambwe ndifuza ko ahasigaye inshuti n'imiryango babihesha umugisha kuko n'Imana ubwayo yabishimyee

Jolie umwana wa Mana, byaramurenze disi, imbamutima zirazamuka amarira aratemba ahoberana urukundo Marcel rudafite uburyarya rwose, abari aho bakuze ubwo bari bari kubakumbuza ahahise, mugihe twe abato twari turi kwiga no kubona neza isomo ry'urukundo... Disi uru ni urukundo! Ni rwogere bambee, mu marira menshi y'urukundo n'ibyishimo Jolie yarwanye no kwihanagura nyuma bigezeho aravuga....

Jolie: Murakoze nanone! Marcel, ndagukunda cyane. Umunsi waje mu buzima bwanjye, burikimwe cyose cyanjye cyarahindutse. Njya nkunda kukubwira nti "Urabizi ko uhora mu nzozi zanjye, ninayo mpamvu iteka nanga cyane gukanguka." Noneho nkibaza nti "Bizagenda bite igihe nzakwita umwami w'umutima wanjye, imbere y'ababyeyi tukabihamya batureba, imbere y'Imana n'amategeko tukazamura ikiganza, ese uzi icyo bizazana?? Ni ibyishimo by'iteka ryose, ni umunezero utagira iherezo. Ndagukunda cyane Marcel cher, kandi urakoze guhindura isabukuru yanjye umunsi w'amateka yanjye utazibagirana. Ibyo unsabye byose ndabyemeye, tubaze ababyeyi ahasigaye...

Mana we twese twakunze uburyo aba bombi bakundana, nukuri njye byambereye isomo rikomeye... Ikirori gisoza tutabishaka, Abari aho bose dusezeranaho, Jean aradutwara atugeza i Butare. Ubwo Mama yatashye ibyishimo byamurenze, munzira zose yagiye avuga urukundo akunda Marcel n'uburyo yishimiye ko bagiye kurushinga. Iminsi yaricumye, nsubira ku ishuli mpakumbuye nongera kubona inshuti zanjye zose bwa butatu butari butagatifu, ba Angel, Scovia, Mutoni ba George n'abandi twiganaga, ubwo Louise Dion nk'uko twari twaramuhimbye yagarukanye imipango mishya niko nabyita noneho ahindura intebe njye nicarana na Angel amasomo arakomeza ntakibazo ... Umunsi ntazibagirwa mumateka yanjye ni umunsi mukigo hari habaye ikirori nk'ibisanzwe mu kirori cyo mu kigo haba hari ibyo kwitega. Icyambere turaza kubona ababyinnyi tubone aba Acrobats tubone n'abandi n'abandi ariko cyane cyane abaririmbyi barimo na Louise. Ntiyadutengushye birumvikana kubw'amahirwe nabonye ahantu Audrey na Mutoni bari bicaye ndagenda ba Max ndabacika ndagenda turicarana...

Njyewe: Oh, Audrey! Ni ubwambere duhuriye mu kirori cy'ikigo...

Audrey: Nanjye ni ubwambere. Narinziko utajya ubyitabira..

Njyewe: Oya ntabwo nacikwa ndi umuntu ukunda ibirori cyane. Ndi umufana wabyo, Mutoni amakuru se? Ko wagirango ufite ibitotsi...

Mutoni: Haha oya ntabitotsi mfite nuko utari kumbona neza...

Ubwo ako kanya MC Jado nk'ibisanzwe yatangije ikirori twese twihera ijisho, icyanshimishije kurushaho nuko nari nicaranye na Audrey muri icyo kirori numvaga mfite ibyishimo byisumbuyeho...

Ubwo nyuma y'iminota nka 35 byagezeho bahamagara Louise-Dion wari warabaye ikimenyabose nk'umuravumba ubundi abanyeshuri bose bamukomera amashyi, yewe na Audrey yakomye amashyi kuko we ntakibazo yari amufiteho ubundi Marie Louise aririmba indirimbo yitwa Mbwira ya Miss Jojo...

Louise-Dion: Sinakubeshya iminsi, cyangwa amajoro ashize kuko sinayamenya, icyo nzi cyo ni kimwe, ni uko ntagishoboye kubaho igihe udahari. Amatage si mashya, kandi ntanavaho, Ibyo niko biri. Ariko se cyo mbwira, wowe niba nawe aho uri, Ari nk’uko bimeze. [CHORUS] Mbwira ooh, Mbwira sha Mbwira ko utanyibagirwa Ndi hano, mbwira rwose Ko uho uri, Unzirikanaa Ooh…

Mbwira numve nawe, niba ibyo kurya nkanjye Bitakimanuka. Mbwira niba waba utora agatotsi Umuseke utambitse. Ese urankumbura? Mpamagara kuri phone Numve ijwi ryawe. Umva, ndagutegereje hano naho ubundi rwose, Ntakigenda [CHORUS] Mbwira oooh Mbwira ko, utanyibagirwa Ndi hano, mbwira rwose, Ko aho uri, ukinzirikanaa Ooh…Ukinzirikanaa Ooh Mbwira, mbwira.. OOh

Mbwira ko aho uri, Umporana mu bitekerezo Ese umpoza ku mutima ? Kuko njyewe aho ndi Sinkibasha, guhumekaa. Ni wowe gusaa Nkeneye ko uza, vubaa Nkeneye ko umba, iruhande Banguka banguka, uze unsangee.

Mugihe abanyeshuri bari bari kumwikiriza abandi bashimishijwe n'ijwi rye rihebuje yahise aceceka n'abandi bose baraceceka ngo bumve ibijya mbere ubundi ahita avuga...

Louise-Dion: Iyi ndirimbo ishimishe cyane buriwese uyumvise cyangwa usanzwe uyikunda, ariko cyane cyane umukunzi wanjye Dylan. 

(Oooohhh) Buri wese yaratunguwe abanyeshuri murabazi inkuru ubwo yahise iba kimomo abandi baraseka baratangara njye nahise ndebana mumaso na Audrey, amarira aratemba kubw'amahirwe hari nijoro ntabwo abantu bambonaga cyane, nahise mbwira ijambo rito cyane Audrey...

Njyewe: Umbabarire Audrey.....

Mu kiniga kinshi, mumarira atemba ndwana no kwiyumanganya biranga ubwo niko abanyeshuri bose bakiri gutangara kumva couple nziza cyane mukigo, kugeza ubwo Louise yakomezaga kuvuga ntazi n'ibyo ari kuvuga, nabuze amifato binyanga munda ndahaguruka pee...

Mana yanjye kuki Louise ankoze ibi bintu?? Ni ahejo muri episode ya gatatu. Muramuke!!!!!!!!!

Ijambo ry'umwanditsi: Iyi nkuru yanditswe na Aristide Ndahayo. Kuyikoresha muburyo bw'amajwi, kuyikorera kopi n'ibindi byerekeye inyungu z'uwariwe wese bisaba uburenganzira bwa nyiri ubwite. Ushobora kudufasha kutumenyesha uwayikoresheje unyuze kuri email yacu: bigezwehotv@gmail.com

cyangwa se ugamahara umwanditsi kuri numero ya telefoni: +250786297903

Burimunsi hano hazajya hatambuka episode... Mugire ibihe byiza kandi ibitekerezo byanyu ni ingenzi!!!!

N. Aristide I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 786 297 903